Wamenya inzira utazi iyo ujya?

Inyigisho yo ku wa 5 w’icya 4 cya Pasika, ku wa 22 Mata 2016

AMASOMO: 1º. Intu 13, 26-33; Zab: 2, 6-11;  Yh 14, 1-6.

Ikibazo cya Tomasi gifite ishingiro. Ni ibintu byumvikana, nta wamenya inzira atazi aho agiye cyangwa se nta wakwihereza umuhana ngo atomere atazi aho agana. Ibyo ni ibiharirwa abasazi. Burya akenshi iyo dushishikariza abantu gukurikira Yezu, hari ubwo tuba dusa n’aho tugosorera mu rucaca iyo tubwira abantu badashaka kugana aho Yezu Kirisitu ari. Yavuze ko ari we nzira ukuri n’ubugingo. Ni inzira ijya he? Ni ukuri guteye gute? Ese ni bugingo ki?

Abazamukanye na we kuva mu Galileya kugera i Yeruzalemu, ni bo yabonekeye amaze kuzuka abahishurira ibanga ry’aho yavuye ari na ho yazamutse asubira nyuma y’iminsi 40 ababonekera. Ikibazo cya Tomasi cyabajijwe Yezu atarazamukana na we kugera ku ibanga rya Yeruzalemu ku musaraba, ibanga ryasobanutse neza nyuma y’iminsi itatu abambwe, ubwo yatangiraga kubonekera inkoramutima ze ari muzima. Ibyo Yezu yari yarigishije byose, byajyaga guhera hasi no kuzimira iyo atazuka ngo abonekere abigishwa be banamwibonere azamuka asubira mu ijuru. Aho yazamutse agana, ni ho uwitwa uwe wese yifuza kuzatura agasenderezwa iteka ikuzo ry’Imana hamwe na Ntama n’Umubyeyi Bikira Mariya. Ubu nta we ugishidikanya rwose kuko aho tugana, n’Umubyeyi wacu ajya amanuka akagira abo yigaragariza akanabakomeza mu butumwa no mu kwifuza kuzamusanga.

Duhibibikanywa na byinshi ariko tugomba kubaho tuzi ko aho tugana ari mu ijuru. Kugira inyota y’ijuru, kwifuza kuzajyayo, guharanira kurangwa n’Urukundo no kubabarira abaciye bugufi twikomezamo amatwara yaranze Yezu Kirisitu, nguko gusobanukirwa nka Tomasi amaze kubonekerwa n’Uwazutse mu bapfuye. Yezu atubonekera ku buryo bwinshi kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’inzira igana kwa Data. Abagendanye na we, abo yabonekeye, ni bo babaye abahamya muri rubanda. No muri iki gihe turimo, dukeneye kubonekerwa na Yezu kugira ngo tube abahamya mu mahanga ya none. Tubisabirane.

Uwatsinze urupfu akazuka, nasingizwe iteka n’ahantu hose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu duhimbaza none, Alexandre, Kayi, Soteri, Yuliyani, Opurutuna,Lewonidasi na Tewodori, badusabire ku Mana.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho