Waremwe mu ishusho y’Imana, wikwirema mu ishusho y’inoti!

Inyigisho ku masomo yo ku cyumweru cya XVIII gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya C.

Waremwe mu ishusho y’Imana, wikwirema mu ishusho y’inoti! 

 Amasomo matagatifu:

Mubw 1, 2; 2, 21-23: Muntu udaharanira ubukire buturuka ku Mana akura nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose ko apfa akabisiga ntibinamuherekeze nibura ngo bimugeze ku irimbi?   

Zab 90 (89): Nyagasani, utwumvishe ko iminsi yacu ibaze maze twibande ku bukungu buturuka iwawe.

Kol 3, 1-5.9-11: Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari

Lk 12, 13-21: Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?

Ni mu biki, muri nde cyangwa he twashyize amizero n’amakiriro yacu? Ni mu bintu cyangwa ni muri nyirabyo? Ni mu wo biturukaho? Ni mu bantu (ababyeyi, abavandimwe, inshuti, urungano) cyangwa ni mu Wabaremye? Umunezero wawe uwumva ute? Uwushakira he? Mu isi ya shuguri, y’indonke no kwigwizaho ibintu, abatari bake biyumvisha ko bahirwa ari uko bafite ifaranga rihagije! Abandi bati urifite yego arategeka, arasangwa, arubahwa kandi ni mu gihe bakunda ufite, byongeye ukize baraza! Ariko ntirihagije! Ritanga kunyurwa no kunezerwa iyo urifite anategeka, ari umutegetsi, afite umukunzi basangira ibyishimo, afite ingabo n’intwaro ku buryo rwose uwo aba arinzwe! Bati, mwene uyu yatoraguye atunamye, yagezeyo rwose! Abandi bati n’ibi ntibishinga kuko uwo tujya kureba bikadusaba kurarama kuko aba ari igikomerezwa nyamara iyo apfuye bidusaba kunama ngo tumurebe afungiranye mu kantu k’agasanduka twita “cercueil”. Ibi bivuze ngo ubukire n’ikuzo bya muntu ntibiri mu bintu, habe no mu mari, cyangwa mu butegetsi. Umunezero wa muntu uri ahandi.

 “nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi” Kol 3,2

Imbere y’icyorezo gikunze gushegesha abatari bake kandi bo mu bihe byose, ndavuga kugira inyota ikabije y’ibintu, amafranga n’imitungo, Yezu yerekanye imyitwarire igomba kuranga uwemera. Umubwiriza ati “Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa!” (Mubw 1,2). Ibintu birahita, birarangira, yewe na muntu arahita! Nta gahora gahanze! Uretse n’ibintu bihinduka umuyonga nko guhumbya, na muntu ni ubusa! Umubwiriza ahamya ko muntu ari nkicyatsi gikangata igihe gitohagiye, abantu bakaba bakwibeshya ko kizahora gutyo! Nyamara akazuba kagicanaho kabiri, nko guhumbya kikarabirana, kikumagana! Umukire Imana ishima ni wa wundi uhora azirikana ko iminsi ya muntu ibaze! Mwene uyu mukungu w’umunyabwenge arangwa no gushishoza, agakoresha neza iby’iyi si bihita ari nako yibanda ku by’ijuru bizabaho iteka (reba Zaburi 90 (89)).

Ibintu, imitungo, amafaranga….ni byiza! Uwabiduha! Ariko kandi…!

Nta na rimwe Kiliziya yamagana ubukungu, ubukire, amafranga n’ibindi bigaragaza ubukire. Icyo yamagana ni imico mibi y’ubwikunde igaragara iyo: habayeho gushyira imbere ibintu ku buryo ubisumbisha umuntu, iyo wanahitana ubuzima bwa muntu cyangwa ukamutsikamira ugamije kugwiza ibintu, kuramba ku ikuzo ry’ubwikunde n’iry’ubutegetsi! Kiliziya kandi yamagana imico mibi yo kutanyurwa, kudashimira Imana muri duke ufite! Imana Data ntihwema kwibutsa abantu bose ko muntu yaremewe gutunganya isi, kuyigenda, kuyiha icyerekezo, kuyibyaza umusaruro kandi byose bigakorwa yunze ubumwe n’Imana yo yamuremye kandi ikamuha ubwo butumwa. Ni ubucucu iyo umuntu akuragije ibye maze ukihitiramo kubyifunga, kubyiba cyangwa kubicunga uko wishakiye witaje nyirabyo cyangwa udashaka kuvuga rumwe na we. Nta munezero twagira igihe dusizanira gucunga ibyiza byaremwe tutunze ubumwe n’Umuremyi nyirabyo.

“Nyagasani, mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise”

Turi mu rugendo rugana iwacu h’ukuri mu Ijuru. Mutagatifu Agustini ati “ubwo rero turi mu rugendo, umutima wacu ntushobora gutuza bibaho utaratura muri Nyagasani”. Mu kwemeza ibi, Ivanjili y’iki cyumweru yakuyeho urujijo: dufatiye ku byabwiwe uriya mukungu kiburabwenge ndetse no ku mibereho tubona, birigaragaza ko nta waturiza iteka mu mari, mu bigega by’imyaka, mu matungo, mu butegetsi no mu bishimishije by’iyi si! Ibi byose n’uwabitunga karijana ntiyabura guhangayika no kuba mbarubukeye! Yaba umuzima, yaba upfuye, nta n’umwe twifuriza: ruhukira mu ifaranga, mu nka, mu bukire, mu butegetsi! Twifurizanya amahoro, ibyishimo, kuramba, kuramuka, kubyara no guheka, gutunga bimwe bijyana no gutunganirwa (gutungana, gutunganira abandi no kubona nawe baguhira!). Ku upfuye ho ni “Ruhukira mu mahoro”.  Mu yandi magambo, twifurizanya ubukungu buruta ubundi ari bwo amahoro. Yezu Kristu “ni We mahoro yacu” (Ef 2,14). Gukira by’ukuri ni ukuba uwa Kristu, ukemera akabaho muri wowe, akagutera imbaraga zo gushakisha neza ubukungu bw’iyi si kandi akaguha kwibanda ku by’ijuru bihoraho iteka.

Umuntu atura umubi w’icyo yariye! Aho ushyize umutima ni ho hagenga imitekerereze n’imyitwarire byawe

Mu ivanjili Yezu Kristu yanze kugira uruhande abogamiraho hagati y’abavandimwe babiri baburana imitungo! Imana ni Imana! Twirinde gushaka kuyivangavanga mu bucogocogo bw’amarangamutima yacu ahengamye! Umwe abwira Yezu ati “Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu”! Ibi ni nko kuba wasaba Imana ngo nibogamire ku ikipe ufana igihe igiye gukina na mukeba wayo! Imana ntibogamira ku ishyaka runaka! Yo itanga urumuri rutuma buri wese mu byo abogamiyemo cyangwa ashyigikiye yahamya ugushaka kw’Imana kandi akaba umugabuzi w’umukiro wa muntu.

Uwihebeye ibintu n’imari ntukamutegerezeho guha agaciro Imana n’abo yeremye mu ishusho yayo. Kereka yisubiyeho, agahinduka, akemera inkuru nziza. Uwihebeye ibintu azemera n’umuntu apfe ariko agere ku mari yisanishije nayo. Yiyambura ishusho y’Imana akirema mu ishusho ry’ifaranga! Byababaza cyane kuba uwaremewe gusa n’Imana, yabyitaza akisanisha n’inoti, amatungo n’ubutegetsi akisanisha n’ibigega cyangwa imifuka y’imyaka cyangwa isambu y’ubuso ubu n’ubu! Nta bavukijwe ubuzima se kubera kuzizwa amasambu! Mutagatifu Tereza wa Avila ati “Imana yonyine irahagije kandi yiyemeje guhaza muntu binyuze mu kuri, mu butabera no mu butungane”.

Twubahirize inama Yezu atugira ku mikoreshereze n’imishakire y’amafranga: “Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka. Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye” (Lk 16,9-10).

Icyumweru cyiza.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Nyundo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho