Wari uzi ko ubereyemo Imana umwenda?

Inyigisho yo ku wa 5 w’icya III cya Adiventi

Amasomo: Iz 56,1-3ª.6-8; Za 66; Yoh 5,33-36.

Uhoraho avuze atya: “Nimuharanire ubutungane, mukurikize ubutabera, kuko umukiro wanjye wegereje n’ubuntu bwanjye bugiye kwigaragaza” (Iz 56,1). Uhoraho araturarikira guharanira kuba intungane twihatira gukurikiza ubutabera.

Ubutabera ni iki? Ni umugenzo udusaba guha no kugenera buri wese icyo akwiye kandi tumugomba, mu gihe gikwiye. Imana ni yo tugomba mbere na mbere ubutabera yo yaturemye: tuyigomba icyubahiro, ibisingizo, kuyumvira, kuyirangamira no kuyisenga. Ku bw’Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu, Imana yemeye kutubera Umubyeyi, Data wa twese uri mu ijuru, ku buryo tuyigomba kuyumvira nk’abana bazima bumvira umubyeyi wabo.

Yezu Kristu ni we wahamije byuzuye uyu mugenzo w’ubutabera. Ati: “Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” (Yoh 4,34). Yemeye no kunywera ku nkongoro y’urupfu rwo ku musaraba agiriye ugushaka kw’Imana no kugira ngo dukire. Kuri Yezu, ntihabanza ugushaka kwe; abeshejweho kandi ahimbajwe no gushyira imbere ugushaka kw’Imana no guha abantu umukiro abagomba ku bw’impuhwe n’urukundo abafitiye.

Ibi bivuze ko, kwiyima Imana, “kutayiyegurira” no kwanga kwitangira abandi, ari icyaha gikomeye. Kwimika ugushaka kwacu, ubwikunde, gusuzugura ugushaka kw’Imana, ni byo byitwa icyaha cy’inkomoko. Muntu yacumuye yajya kwirwanaho, kwishakishiriza mu bwihisho aheza kandi ahunga Imana Umubyeyi we! Igihe cyose twikura mu by’Imana, ntidutinda kubona ingaruka mbi zabyo. Byose bihira abakunda Imana iyo bagerageza guhuza ugushaka kwabo n’ukw’Imana.

Barahirwa abizirika kuri Uhoraho, bakamuyoboka bakunze izina rye, bakamubera abagaragu, bakubahiriza amategeko ye, bagakomera ku isezerano rye. Aba n’aho banyura mu magorwa akomeye, ntibazabura ubugingo, na nyuma y’ubu buzima bazambwikwa ikamba ridasaza Yezu yageneye abamukomeyeho.

Muri abo batashye ihirwe ry’Ijuru babikesha kwubaha Imana, harimo Yohani Batisita twabwiwe mu Ivanjili. Yezu yongeye kumushimira: hejuru yo kumurata ko ntawe umuruta mu babyawe n’ “abagore”, yongeyeho ko ari itara rimurika kandi ry’icyitegererezo. Yohani yemeye kuba itara rikongejwe kuri Yezu Kristu. Itara ubwaryo ntiryifitemo urumuri. Ryaka ari uko umuntu arikongeje. Yezu Kristu ni we Rumuli nyarumuri rukomoka ku Rumuli (Yoh 1,9), umwemeye amuha ku rumuli rwe, maze nawe akamurikira abandi. Yohani Batisita kumurika kwe abikesha Yezu Kristu Rumuri rw’abantu (Yoh 1,4), ari we yemeye kubera integuza kandi akamwerekana nka Ntama w’Imana uje gukiza ibyaha by’abantu.

Natwe duhore dukereye kwakira Yezu Kristu, Rumuli rw’amahanga waje atugana, uje kandi uzaza gucira imanza abazima n’abapfuye. Twirinde gusenga ko gukora ugushaka kw’Imana gusa ari uko turi kuyisabirizaho ikintu runaka cyangwa se turi mu ngorane. Isengesho ribe ubuzima bwacu kuko kubaho k’umwana ni ukuganira n’ababyeyi. Twirinde gusenga dusaba gusa, ahubwo twimike gusenga dusingiza, dushimira, dushengerera, turangamira. Ibyo dukeneye irabizi kandi ibiduha ku buntu no mu gihe gikwiye. Hari n’ibyo ihitamo kutwima muri aka kanya, atari uko ari bibi, ahubwo ibona ko ibiduhaye byatugwa nabi.

Nyagasani uturinde umurengwe watuma twigiramo ubwirasi tukagutera umugongo. Na none ariko, uturinde gutindahara byatuma twijujuta, tukifuza nabi iby’abandi. Uzi ibidukwiriye, ubiduhe ku buntu. Igikuru, uduhe Roho wawe atwiyoborere, dukore ugushaka kwawe iminsi yose y’ukubaho kwacu, ntituzarote twitandukanya nawe bibaho.

Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho aduhore hafi.

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho