“Wigira ubwoba kuko isengesho ryawe ryashimwe” (Lk 1, 13)

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya III cya Adiventi, B, 19/12/2017

Bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

Nta jambo ryasumbya iri ngiri kunezeza umutima w‘umuntu usenga atakambira Imana ayisaba iki cyangwa kiriya!

Mu masomo y’uyu munsi turumva imiryango ibiri yabagaho mu gahinda kuko nta mwana yabyaye ndetse nta n’icyizere bafite cyo kumubona, babwirwa n’Umamalayika w’Imana ko bazabyara umuhungu.

Kubura urubyaro ni akaga gakomeye ndetse mu myumvire y’abayisiraheri byafatwaga nk’igihano gikomoka ku mahano yaba yarakozwe n’uwo byabayeho (soma Lev 20,20). Gusa ari Abrahamu na Sara (Intg15,-3), ari Izaki na Rebeka(Intg 25,21), ari Yakobo na Rasheli (Intg 29,31), ari Manowa n’umugore we (Abac 13,2), ari Zakariya na Elisabeti (Lk1,7) (Aba bo twumvise ko bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani), nta n’umwe bivugwa ko kubura urubyaro yabitewe n’ubuhemu yagize mu maso y’Imana.

Bavandimwe, burya koko nta kinanira Imana! Ibyo abantu tunyuramo kenshi bidutera rimwe na rimwe kwiheba no kumva ko nta makiriro agishoboka. Izo ngorane aho ziva zikagera si Imana iziteza abantu, ahubwo mu ntege nke zacu ni ho Imana itwerekera ko ishobora byose, ikadutabara ku bw’urukundo idufitiye. Ntitugahweme gutakambana ukwizera!

Ivuka rya Samusoni ryabereye ababyeyi be impamvu yo kwishima ndetse ribera umuryango wa Isiraheri impamvu yo gukira inkota y’abafirisiti! Ivuka rya Yohani Batisita ryabereye ababyeyi be impamvu yo gusingiza Imana ndetse ribera n’abandi benshi integuza y’ivuka ry’Umukiza bari bategereje.

Kimwe n’aba babyeyi bari banyoteye kubona umwana bagahora batakambira Imana, natwe twubure amaso dutakambire Imana, tuyereke ibidutsikamiye byose, cyane cyane ibitubuza kwera imbuto z’ibyishimo no kuzisangiza abandi.

Twoye gushidikanya dusaba ibimenyetso ahubwo dutegerezanye ukwizera ivuka ry’umukiza wacu Yezu Kristu. Tumukingurire amarembo y’imitima yacu, twirinde ibiduhumanya byose, cyane cyane ibyaha n’ibindi byose bidushora mu byaha, ibyo twakoze tubyicuze, maze dutegereze mu mutuzo (Zakariya we yamaze amezi icyenda yose mu mwiherero atavuga) n’ibyishimo ivuka ry’umukiza wacu Yezu Kristu.

Umubyeyi wucu Bikiramariya, aratube hafi muri uru rugendo. Amen.

 Padiri Joseph Uwitonze

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho