“Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana”

Amasomo: Intg 3, 9-15. 20; Zab 97 (98), 1, 2-3b, 3c-4a. 6b; Ef 1, 3-6. 11-12; Lk 1,26-38.

Mu gihe i Lourdes, Bernadeta yavugaga ko abonekerwa n’umugore w’agatangaza, bamusabye kumubaza izina rye. Uwo mugore yaje kumwibwira avuga ati: Ndi Utasamanywe icyaha (Que soy era immaculada councepciou). Ibyo byabaye mu mwaka w’1858 nyuma y’imyaka ine Papa Piyo wa cyenda yemeje ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Ni koko, Mariya yagize ubutoni ku Mana maze imurinda ubusembwa bw’icyaha iyo buva bukagera.

Twumvise mu isomo rya mbere ukuntu byari biducikiyeho nyuma y’icyaha cya Eva na Adamu. Adamu arahakana yivuye inyuma uruhare rwe ashinja umugore we ndetse ntatinya kwitakana Imana: umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya. Bivuga ngo njye nta ruhare mfite mu kurya ku mbuto za kiriya giti; ahubwo ni urwawe Mana kuko wanshyize uyu mugore iruhande. Umugore na we arashinja inzoka: Inzoka yampenze ubwenge, ndarya. Yahisemo kumva inzoka aho kumvira Imana. Na we arahakana uruhare rwe muri icyo cyaha yakoze. Nubwo bombi bari basangiye imbuto z’igiti bari barabujijwe, nyamara mu kwiregura imbere y’Imana nta washyigikiye undi.

Icyaha ni icyorezo. Icyaha kirasesereza, kigaserereza, kigasenya, kikarimbura. Icyaha kirasiragiza nticyubaka. Kubakira ubucuti ku cyaha ni nko kubaka ku musenyi. Icyaha gisenye ubumwe bwa Adamu na Eva. Nta n’umwe muri bo ushaka guhamwa n’icyaha. Nyamara uburyo buboneye bwo gukira by’ukuri ni ukwemera icyaha wakoze maze ukagisabira imbabazi. Hamwe n’umuririmbyi wa Zabuli ya 50, umunyabyaha wemera ikibi yakoze agatakambira Uhoraho, aramukiza. Ariko akenshi dushaka inyoroshyacyaha, tukitakana abandi kugeza aho twumva dufite uruhare ruto cyane ndetse rujya kuba ntarwo mu byaha twebwe ubwacu dukora.

Uhoraho Imana afite umugambi wo gukiza muntu akamugeza ku mukiro w’iteka. Twumvise ko urubyaro rw’umugore ruzajanjagura umutwe w’inzoka ariko na yo ikarukomeretsa agatsinsino. Biratwereka intambara duhora turwana hagati y’icyiza n’ikibi. Dufashijwe n’imbaraga z’Imana, tugomba kurwana inkundura maze ikibi tukagitsinda burundu.

Nta kabuza icyiza kizatsinda. Amagambo twumvise mu Isomo rya kabiri aratugarurira icyizere. Ni koko Imana yadutoreye muri Yezu Kristu mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose kugira ngo tube intungane n’abaziranenge. Tubikesheje Yezu Kristu, turi abana b’Imana. Igisigaye rero ni ukwambarira urugamba maze buri wese agakurikira Kristu umugaba wacu watsinze urupfu burundu. Tutari kumwe na We, ntacyo twakwigezaho.

Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, Bikira Mariya yemeye kuyoborwa n’ugushaka kw’Imana. Mariya ni umutoni w’Imana, yagize ubutoni ku Mana guhera kera na kare. Tujya tumuririmbira ngo “Icyaha cy’inkomoko umuntu wese avukana ntiwigeze ucyanduraho habe n’igitekerezo”. Bikira Mariya yari mu bitekerezo by’Imana mbere y’iremwa ry’ibiriho byose. Mariya na we yahamije ubwo butoni ku Mana igihe yemeye kuzabyara Umwana wayo mu gisubizo yahaye Malayika: Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze.

Nta gushidikanya, Bikira Mariya yagize ubutoni ku Mana. Ni Utasamanywe icyaha. Ubwo butoni yarabushimangiye. Igihe Malayika Gabuliyeli yamutumwagaho, Mariya yari afite uburenganzira busesuye bwo kwemera cyangwa guhakana icyifuzo cy’Imana. Nyamara ntiyashidikanyije yahisemo neza yemera kuba uwa mbere wakiriye Umucunguzi w’abantu bose.

Nyagasani arahamagarira buri wese muri twe kumufasha mu mugambi wo gukiza abantu. Ariko se aho ntitwaba duhugiye mu biturangaza by’iyi si maze tukima amatwi Malayika Nyagasani adutumaho? Nitwisuzume. Ni gute twitangira kugeza umukiro ku bandi? Ahubwo se twe twarawakiriye? Turasabwa guhora twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana. Nimucyo rero buri wese muri twe avuge ati: Mbereyeho Nyagasani, ugushaka kwe nikungirirweho. Uyu munsi mukuru utubere umwanya wo kubaho mu butungane duharanira kuba abatoni imbere y’Imana. Umubyeyi Bikira Mariya atubere urugero rwo kumvira Imana muri byose.

Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, urajye udusabira twese abaguhungiraho.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho