“Wigira ubwoba, sanga Yezu agukize”

          Ku wa 2 w’icya IV gisanzwe/B/30/01/2018

Amsomo: 2Sam 18,9…19,4; Zaburi 85; Mk 5,21-43

Yezu naganze iteka. Umuhanzi wa Zaburi yarateruye ati: “Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura! Andagira mu rwuri rutoshye, akanshora ku mariba y’amazi afutse, maze akankomeza umutima. Anyobora inzira y’ubutungane, abigiriye kubahiriza izina rye. N’aho nanyura mu manga yijimye nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye, inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo. Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza, mu gihe cyose nzaba nkiriho” (Z 23,1-4.6)

Ijambo rya Nyagasani umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi,  riraza ryuzuza iyi zaburi dutangiriyeho, itwibutsa ko Uhoraho ari Umushumba utwiragiriye, kumwizera bikatubera ikiramiro, kandi kuko ari ingabo idukingira nta cyaduhungabanya cyangwa ngo kidutere ubwoba. Ibyo turabisanga mu Ivanjili aho tubona abantu babiri bafite ibibazo byabarenze, bagasanga nta handi babona ubufasha, igisubizo uretse muri Kristu Yezu. Dore ko umuntu avuze ko bari bagoswe n’umwijima w’agahinda ntabwo yaba akabije.

  Nyamara burya mu mateka ya buri muntu, aho ubwenge n’ububasha bye bigarukira ni ho hatangirira ububasha n’ukwigaragaza kwa Nyagasani watubwiye ko atazigera adutererana, gusa icyo dusabwa ni uguhorana amizero muri we nk’uko abakuru babivuga neza ngo “N’ubwo ijoro ribaga imbyeyi, nta joro ryanze gucya” kandi ko “Nta wiringiye Imana byarangiye akozwe  n’ikimwaro”.

Yaba Yayiro umutware w’Isengero yaba n’uyu mugore batatubwira izina rye (bigashushanya wowe na njye), icyo bahurizaho ni uko bari bageze aho umwana arira nyina ntiyumve, bagahitamo gusanga Yezu, ngo abatabare mu ngorane zari zibugarije. Yayiro si we wisabira ahubwo aratakambira Yezu ngo aze amukirize umukobwa we; naho umugore we ntaho ativurije ngo arebe ko yakira, aho koroherwa ubuzima bwe bukagenda burushaho kuba umwaku, dore ko indwara ye yanahumanyaga abandi yibazaga aho yahera abwira Yezu uburwayi bwe, yiyemeza gukora ikimworoheye, ubundi sakindi ikazaba ibyara ikindi. Kuko Yezu atajya atererana umwizera wese nta buryarya bose yabakoreye igitangaza, basubizwa ibyifuzo byabo bombi. N’ubwo twe abantu kenshi duhemukira abatwizeye, Yezu we ni inshuti itajya ihemuka na mba. Yayiro hamwe n’uyu mugore tubigireho, gusenga dusabira abandi bakeneye ubuvunyi bwacu, natwe twisabire kugira ngo dukire ubumuga butubuza gukora icyo Imana idusaba.

Uyu mugore batubwiye ko ubwo burwayi bwagenda bumuzonga nako bumwica gahoro gahoro yari abumaranye imyaka 12. Uburwayi bwatumaga atajya mu bandi cyangwa ngo agire uwo akoraho, kuko yitwaga uwahumanye bityo n’icyo akoze cyose kigahumana. Yiberaga mu kato. Mu gahinda abura uwo atura umuruho we, kuko ntawari wemerewe kumwegera no kumwiyegamiza.  Natwe mu buzima bwacu dushobora kugera mu bihe bikomeye tukiheba, tugatakaza icyanga cyo kubaho (ubuzima), ugasanga ubuzima bushaririye ndetse tukibwira tuti: “ndarutwa n’uwapfuye, iyaba nanjye nari mpfuye nkavaho”. Nyamara uyu mugore yatubera akarorero ko kutiheba ngo tugere n’aho dutekereza kwiyaka ubuzima ahubwo, guhorana amizero muri Yezu, inshuti idatenguha, kuko nyuma yo kubudika kw’ibihu izuba rirongera rikarasa. Ari byo yakoze agahitamo gusanga Yezu, yewe atigeze anamubwira ngo amukize ahubwo ko gukora ku myamabaro ye gusa bizamukiza. Kandi ni ko byagenze igihe akoze ku nshunda z’umwambaro wa Yezu isoko y’amaraso yahise ikama, akira indwara ye. Yezu wari uzi byose, yanga ko uwo mugore yakomeza kubaho mu bwoba, ahitamo kumukomeza mu kwemera ati: “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe”.

Naho Yayiro we ubwo yazaga asanga Yezu akamusaba kuza gukiza umukobwa we amuramburiyeho ibiganza, Yezu yemeye kujyana na we ngo amukirize umukobwa. Nyamara n’ubwo Yezu yari amwemereye kujyana na we, abantu bavuye iwe baje kumuca intege bati : “umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha”. Yezu abonye ko acitse intege kubera urupfu rw’umwana we ahita amukomeza muri aya magambo: “Witinya! Upfa kwemera gusa!”. Nyuma yo kumva amagambo y’urucantege, Yayiro yagombaga kutiheba agakomera ku kwemera kwari kwatumye yumva ko Yezu afite ububasha bwo gukiza umukobwa we. Kandi byari n’amahire kuko Yezu yahise abimwemerera igihe yiyemeje kujyana na we mu rugo. Natwe rero mu gihe dutakambira Yezu ngo adutabare, adukize, ntabwo tugomba kwiheba ngo tugire ubwoba, ahubwo gukomera ku cyemezo tuba twafashe tumusanga ngo abe hafi yacu. Buri gihe, haba mu makuba, mu burwayi, mu ngorane, mu karengane, mu byago ntitukihebe ahubwo tujye twibuka ko Yezu ari Mudatenguha kandi ahora atubwira ati: “Witinya cyangwa Wigira ubwoba. Upfa kwemera gusa”.

Bageze mu rugo rwa Yayiro Yezu, ahumuriza abari aho ko umwana asinziriye. Ariko bo aho kwemera Ijambo rye baramusetse, kuko batari bazi ko YEZU afite ububasha bwo kuzura uwapfuye. Ni uko aheza rubanda ajyana n’ababyeyi b’umwana n’abo bari kumwe, berekeza aho umwana yari aryamye. Nuko amufata akaboko aramubwira ati: “Talita kumi bigasobanura ngo  Mukobwa, ndabikubwiye :haguruka”, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri”.

Mu kuzura uyu mwana w’umukobwa turabona Yezu, ko ari Umukiza, Umuganga uvura indwara zose, zaba iz’umubiri n’iza roho, ibyo bikatwibutsa ko ari Umushumba mwiza wita ku ntama ze akamenya buri yose icyo ikeneye. Yezu rero ni inshuti nyanshuti idufata akaboko iyo byatuyobeye, ikaduhagurutsa, ikadukomeza mu rugendo rwacu, kuko iyo tumwiringiye icyaha n’urupfu nta bubasha biba bikidufiteho, ni uko akadusubiza icyanga cy’ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri. Hano rero turasabwa kugarukira isakaramentu cyane ry’imbabazi, tugapfukama imbere ye tukamusaba imbabazi z’ubuhemu bwacu, zo kunangira umutima no kwiheba, maze akatubabarira akadusubiza ibyishimo byo kongera kubaho nka mbere twizihiye Imana n’abacu.

Bavandimwe dusangiye ukwemera, ivanjili ya none iratwibutsa ko dufite ubutumwa bukomeye, bwo gufata bagenzi bacu akaboko, tukabafasha, tukabahagurutsa, tukabakomeza mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, twigana YEZU kuko ari we rugero tugomba gukurikira no gukurikiza. Wowe na njye nitureke gutinya, dufatane urunana dusange YEZU azadukiza ubumuga bwose, butubuza gusabana na we, kandi aduhunde imbaraga n’ibyishimo byo gufasha no gutabara bagenzi bacu, bakeneye ubuvunyi bwacu. Mubyeyi wanyuze Imana muri byose, Bikira Mariya wowe utabara abakirisitu, uraduhikirwe iteka, twoye kuyoba inzira igana ku mukiro dukesha Yezu Kristu Umwami wacu, Amina.

Padiri Anselme Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho