Wirira

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 24 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 17 Nzeli 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1Tim 3,1- 13; 2º. Lk 7, 11-17

Mu kuzirikana kwa none, twibande kuri iri jambo YEZU yabwiye umupfakazi wo mu mugi wa Nayini. Uwo mubyeyi wari warapfakaye akiri muto yari amaze kugira akandi gahinda ko kubura umwana we w’ikinege, yari abaye umupfakazi w’incike birangiye. Agahinda yari atangiye yari kuzagahambanwa. Tuzirikane abantu nk’abo barahari hirya no hino. Bavukijwe ibyishimo kubera amage yo mu isi cyane cyane urupfu rupfakaza rugahekura. Agahinda gaturutse ku rupfu nk’urwo, nta muntu n’umwe ushobora kukadukiza. Ni YEZU KRISTU wenyine. Ni We uhura n’ingorwa akayicengezamo urumuri rudasanzwe ruyiha gukomeza urugendo rw’ubuzima nta kundi byagenda. Abakiriye YEZU KRISTU by’ukuri, na bo bahabwa ingabire yo guhoza abari mu marira nk’ayo. Bafasha ingorwa kugarura akabaraga no kumva ko zishyigikiwe.

Igitangaza cya YEZU i Nayini cyaturutse ku mpuhwe yagiriye umupfakazi maze ahagurutsa umwana we arazuka. Kuva YEZU akoze icyo gitangaza umusore yarazanzamutse aba muzima maze nyina yongera kugarura ibyishimo. Nawe muvandimwe, wirira kuko YEZU KRISTU akuri iruhande. Wirira, ejo uzabona ikuzo rye. Wikwiheba kuko inzira z’umukiro zakinguwe.

Kugeza ubu YEZU KRISTU aha ubutumwa abayobozi ba Kiliziya gukora umurimo wo gukiza abantu mu izina rye. Ni yo mpamvu abo bantu bagomba guhora bitoza umwuka mwiza w’ubuzima buturuka ku wabitangiye ku musaraba. Twumvishe inama Pawulo atanga agaragaza amatwara abereye umwepiskopi n’umudiyakoni. Mu ntangiriro za Kiliziya, umwepiskopi yari umuntu usanzwe, umuvandimwe mu bavandimwe wabaga ashinzwe ubuyobozi bw’abandi (mu ikoraniro) mu kwemera. Ni we witaga ku gukenura ukwemera kw’abayoboke. Amateka yabaye maremare ku buryo ubu umwepiskopi bisobanura “umuyobozi wa Diyosezi ushinzwe gukenura ubushyo yunze ubumwe na Papa kandi afashwa n’abapadiri n’abadiyakoni”. Dufite abepiskopi bujuje ibisabwa twabwiwe na Pawulo, roho nyinshi zafashwa kuzamuka mu butagatifu. Bariho, kandi ni benshi. Ariko ntihabuze n’aho usanga abanyuranyije n’umurongo muzima Pawulo atwereka kubera uburiganya bwa Sekibi n’intege nke za muntu. Ni yo mpamvu tugomba kubasabira tubikuye ku mutima. Duhereye ku masomo ya none, dusabire abashumba bacu kugira ngo badufashe gutsinda amarira atuzengamo bitewe n’amage anyuranye yo muri iyi si.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Roberto Belarmini, Hildegarda wa Bingeni, Lamberti, Rejinardi, Kolumba, Petero wa Arubuwesi, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho