Witinya, ahubwo komeza uvuge ntuceceke!

Inyigisho yo ku wa gatanu taliki ya 22 Gicurasi 2020

Amasomo: Intu18,9-18; Zab47(46)2-3,4-5,6-7; Yh16,20-23a

Bavandimwe, Ijambo ry’Imana ni nk’inkota ityaye y’amugi abiri. Aho rinyuze rikakirwa riracengera rikagera ndetse no mu musokoro. Pawulo wahuranyijwe na ryo, ntakiryama, yararyiyeguriye ku buryo nta kintu kimukoma imbere. Imbaraga zose nta handi azikura uretse muri Roho mutagatifu umutuyemo. Roho uwo amuhumuriza muri aya magambo: “Witinya, ahubwo komeza uvuge ntuceceke! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu bose b’uyu mugi ari abanjye” (Intu18,9). Pawulo yumvira Roho igihe cyose akamugeza ku byo tugiye kuzirikana.

1.Ubushishozi n’ubuhanga bica ingoyi z’akarengane.

 Mu ngendo za gitumwa Pawulo Mutagatifu yagiye akora, yagiye ahura n’ingorane ndetse n’ibyishimo. Zimwe mu ngorane yahuye na zo ni abantu bagendaga bamuhimbira ibyaha kugira ngo abave mu maso cyangwa se ngo bamwice kubera ko yabangamiraga inyungu zabo. Rimwe na rimwe bagasa n’abakina ikinamico kugira ngo bagaragaze ububi bwe: «Uyu muntu yoshya abantu gusenga Imana ku buryo bunyuranyije n’amategeko» (Intu 18,13). Bavandimwe, muri iki gihe cyacu nta bagerekwaho ibyaha hatabaho ubushishozi n’ubuhanga bakarenganywa?  

Abanyarwanda bati: «umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu», abayahudi bibwiraga ko bahamije Pawulo ku buryo atazikura mu maboko y’umutware wa Akaya ari we Galiyo, ariko na we mu bushishozi  ashwishuriza abayahudi ko atagomba kurenganya. Isi yacu yuzuyemo abarenganya abandi benshi, yuzuyemo abumva amabwire bakaba ndetse bagera aho kumena amaraso. Uyu munsi umutware Galiyo ababere urugero mu miyoborere no myitwarire.

2.Ni iyihe mibabaro iganisha ku byishimo?

 Mu ntambara turwana na zo z’ubuzima, ntabwo tuzitsinda ku bwacu ahubwo ni Nyagasani wenyine udushoboza ubwiyumanganye no kwihangana bikaba nk’ikiraro gihuza muntu n’Imana. Umwanditsi w’Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi aratsindagira akamaro k’umugenzo mwiza wo kwihangana, agira ati: “Ubu icyo mukeneye ni ubwihangane kugira ngo mushobore kuzuza ugushaka kw’Imana no kuronka ibyiza mwasezeranyijwe”(Heb10,36), ni na ko kandi Nyagasani abitubwira, ati: “mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzaronkera ubuzima” (Lk21,19).

 Uko muntu agenda yihangana ni ko agenda arushaho kugenga roho ye, bigatuma amenya ko Nyagasani Yezu yaducunguye yemera kubabara mu bwihangane.  Ibi ni byo Yezu yaciragamo abigishwa be amarenga   mu ivanjili ya none, aho abwira abigishwa be ko akabaro kazasimburwa n’ibyishimo nyuma yo gutandukana. Uwo munsi w’ibyishimo wabanjirijwe n’urupfu rwo ku musaraba rwa Yezu Kristu maze utangirana n’izuka rya Nyagasani n’ukuza kwa Roho Mutagatifu ku ntumwa n’abemera bose; ndetse uwo munsi ntuzashira bibaho (Yh16, 23).

Gutandukana ntibyoroshye cyane iyo bitewe n’urupfu. Iyo uwacu atuvuyemo twumva nta cyizere cyo kuzongera kumubona. Yezu we aremeza abigishwa be ko azatandukana na bo igihe gito. Gutandukana n’umuntu upfuye bisa n’imibabaro y’umugore ugiye kubyara. Ibise birababaza kuko umwana aba adashaka gutandukana na nyababyeyi. Ariko kandi na none iryo tandukana aba ari ngombwa ngo umwana avuke. Ari umwana ari na nyina bombi barababara. Ukugenda kwa Yezu na ko kubabaza abigishwa be, nyamara na We ubwe yari yishimiye kugumana na bo, nyamara ni byiza ko agenda kugira ngo adutegurire ibyicaro kwa Data mu ijuru. Ikindi, byari byiza ko agenda kugira ngo babashe kugaragaza ubushobozi bwabo.

Natwe tugomba kugaragaza ko dukuze mu kwemera, tukanagutoza abandi nka Pawulo twumvise mu isomo wamaranye n’abanyakorinti umwaka n’amezi atandatu, abigisha Ijambo ry’Imana (Intu 18,11).  Nawe uyu munsi Nyagasani aragutuma muri bagenzi bawe witinya, ahubwo komeza uvuge ntuceceke! Vuga Imana, vuga urukundo rwayo, vuga ko ari yo ibeshaho, wamamaze ko ari yo Mwami w’isi n’ijuru, wamamaze ihumure mu miryango, by’umwihariko muri iki gihe abantu bakutse umutima kubera icyorezo cya Koronavirusi, ntabwo ari cyo cyago kizashyira akadomo ku buzima bwa muntu. Ijambo rya nyuma rifitwe n’Imana Data.  Nk’uko Zaburi ya none ibitubwira, imiryango yose ikome yombi, isingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo. Muvandimwe byamamaze rero witinya; utavuze Imana, ntuvuge ijambo ryiza ritanga ihumure n’ibyishimo, waba uvuga iki? Nyagasani ati: «Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi» (Intu 19,10).

Dusabe Imana imurikire abategetsi bacu n’abafite mu nshingano zabo ubucamanza n’ubutabera kugira ngo mu byemezo bafata, bijye bijyana n’ukuri. Dusabire kandi n’abandi bose bababaye muri iki gihe isi yacu yugarijwe na Koronavirusi kugira ngo be kohokera mubidafite shinge na rugero barangamire Yezu we shingiro rya byose.

Bikira Mariya utabara abakristu udusabire!

Padiri Sylvain SEBACUMI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho