Witinya. Menya ugutabara

Inyigisho yo ku wa Kane w’icyumweru cya 2 cya Adiventi, C, 13 Ukuboza 2018

Amasomo: 1º. Iz 41, 13-20; Zab 125 (144), 9-13; Mt 11, 11-15

Mu gihe dukomeje urugendo rugana Noheli, uyu munsi ijambo rya Nyagasani Imana Data Ushoborabyose ritubwiye impamvu nyayo twishimiye gutegura Umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu.

Ni Yezu Kirisitu Umwana w’Imana nzima uje gukiza isi. Isi yarazahaye bikabije. Abantu bahindutse ibinyamaswa. Inzirakarengane ziraboroga impande zose z’isi. Abagome bitwara kinyamaswa bahagurukiye gukorera Shitani. Ibirwara by’ibyorezo biriho. Ibiza bizahaza na byo bizira abantu. Ibyo byose bigaragara ku isi ni byo bituma bene muntu batagira amahoro. Ariko kandi, ntawakwiheba kuko abantu bose batoramye. Abakorera shitani ni bo bake ariko ibikorwa byabo byomongana kurusha ibindi byose. Abaharanira kumenya icyiza gihuje n’ibyo muntu yaremewe, abo ni bo benshi. Barangwa n’ubwiyoroshye no kwicisha bugufi. Ni yo mpamvu batikanyiza ngo bomongane mu mpinga z’imisozi. Baratuje, barasenga, bakurikiye Yezu waje mu nsi aje kudukiza. Ndetse bene abo, ni kenshi abantu bifata nk’ibikoko babatoteza. Abo batotezwa bagacurwa bufuni na buhoro abenshi muri bo ni nka Mutagatifu Lusiya wahowe Imana.

Ayo mage yose twavuze yagirije mwene muntu ni yo yatumye Imana ubwayo itabara. Icyatumye Yezu Kirisitu amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Shitani yashutse Adamu na Eva mu ntangiriro, Yezu Kirisitu araje bahangane. Iyo nyakibi ni yo yatumye ibyago by’amoko yose bitwinjirana. Ni yo yakururiye muntu urupfu. Ni yo yarindagije abana b’abantu bituma bamwe bahinduka abandi bababera ibikoko. Yezu Ntama w’Imana yaraje. Ni muri we ayo mahano yose acogozwa. Imana Data Ushoborabyose arahumuriza abantu agira ati: “Njye Uhoraho Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo…Witinya! Ni jye ugutabara! Witinya wowe bahonyanga nk’akanyorogoto…Umuvunyi wawe ni Nyir’ubutagatifu”.

Yezu Kirisitu yaraje koko aba ubuhungiro bw’abatagira kivurira. Yaratwitangiye twese ku musaraba. Aho kumvira abagomeramana, yemeye kubambwa ku musaraba ku ngoma ya Ponsiyo Pilato. Yahaye ubishaka wese ubuzima bushya. Yamuhaye ububasha bwo kubutanga na we. Yatanze imbaraga zo kwamamaza Ingoma y’ukuri y’Uhoraho. Yashimagije Yohani Batisita Umuhanuzi uruta abandi wemeye kubwiza ukuri Herodi. Herodi uwo na we mu bugomeramana bwe yahitanye Yohani umwizige n’umwihare. Yezu Kirisitu ashaka ko twamamaza ubuzima nyakuri muri we. Adusaba guhagarara gitwari tukanga shitani n’ibyayo byose.

Yezu Kirisitu wavukiye kudukiza, nasingizwe iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya adufatiye iry’iburyo. Abatagatifu (Lusiya, Otiliya, Awutuberto n’umuhire Antoni Gras) na bo badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA