“Witinya! Ni jye ugutabara!”

Inyigisho yo ku ya 11 Ukuboza 2014, ku wa kane w’icyumweru cya 2 cy’igisibo, Umwaka B.

Ku ya 11 Ukuboza 2014

AMASOMO : Iz 41,13-20; Zab 144,1.9,10-11,12-13ab; Mt 11,11-15.

Bavandimwe, ku cyumweru cya 2 cy’Adventi umwaka B, tubona akanya gakomeye ko kongera gutekereza ku buzima bwa Yohani Batisita integuza y’umucunguzi wacu Yezu Kristu, tukaboneraho no kubona ineza y’igisagirane y’Imana yo ikomeza kuduhumuriza nk’umuryango wayo.

Yohani Batisita yari afite ubutumwa butoroshye bwo kubwira abantu ngo bisubireho maze bakire Umukiza uje muri bo. Mu buzima bwe, Yohani Batisita ni umuntu waranzwe n’imyifatire inyuze Imana ku buryo ukwicisha bugufi kwe kwatumye na Nyagasani Yezu agira icyo amuvugaho nk’uko abigize, agira ati: “Mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru aramuruta.” (Mt 11,11). Nyagasani azi neza ko Yohani Batisita yari afite akazi katoroshye ko kubwira rubanda kwisubiraho no kwicuza ibyaha. Bagomba kubatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo (Mk 1,4-5). Yohani Batisita yamamaje ukuza kw’Umucunguzi ashize amanga, yiyemeza kuvuga ibimwerekeyeho kandi na we ubwe ataramubonaho, ariko kubera ububasha bw’ubuhanuzi yari yifitemo abivugana ubuhanga n’ubushishozi, asaba abo muri Yudeya n’ab’i Yeruzalemu bamwumvaga kwisubiraho bakamwakirana umutima wicujije. Nyagasani aragira ati, Yohani Batisita atambutse umuhanuzi kuko ariwe banditseho ngo: “Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe kugira ngo izagutegurire inzira” (Mt 11, 10).

Iyo Nyagasani avuze ko ntawe uruta Yohani Batisita aba ashaka kutwumvisha ko ubuzima bwa Yohani Batisita budasanzwe; haba mu myambarire no mu byo yaryaga: yambaraga umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba, yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura kandi akaba no mu butayu ahantu hitaruye (Mk 1,6). Gukorera Nyagasani, tumwamamaza bidusaba kwiyibagirwa nka Yohani Batisita kuko “Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare nibo bayikukana”. Ubu buzima bwa Yohani Batisita nk’umuhanuzi ukomeye uvugwa n’abanditsi b’Ivanjili, bwatumye aba umuntu w’ikirangirire maze na we agerageza kuvuga ibyiza by’umucunguzi uje amukurikiye agira ati: “uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiriye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze” (Mk 1,7). Yohani Batisita ni umuhanuzi usoza Isezerano rya Kera agatangira n’Isezerano Rishya. Ntiyigeze yigaragaza kandi nk’umuntu w’ikirangirire, nubwo byashobokaga, ahubwo turamubona nk’umuntu ufite ubutumwa kandi bwihutirwa ashaka gutanga. Ni we ushishikariza abantu kwisubiraho, akababatiriza mu ruzi rwa Yorudani kugira ngo bitegure Umukiza w’Umucunguzi ugiye kuvuka. Igihe Yohani Batisita abonye Nyagasani Yezu aje amugana ngo abatizwe, yarikanze niko kumubwira ko ntabubasha afite bwo kumubatiza, nyamara Nyagasani Yezu mu kurangiza umugambi w’Imana wo gukiza abantu yagombaga no kubaha urugero rwiza cyane cyane nk’uru rwo kwemera kubatizwa (Soma Mt 3,15).

Bavandimwe, turi mu minsi y’ihumure, ihumure ry’umuryango w’Imana. Uyu munsi Nyagasani arakomeza ahumuriza umuryango We, agira ati: “Witinya! Ni jye ugutabara!” (Iz 41,13) Nyagasani ahora iruhande rw’umuryango We nubwo wo wibagirwa ukagomera Uhoraho Imana yawo. Nyagasani ni Umuvunyi wa Israheli, ni We Nyirubutagatifu wa Israheli kandi ahora asaba uyu muryango ngo nawo umwigane ube intungane.

Aho Nyagasani ari byose birahinduka bikaba bishya, ni byo twakurikiye mu isomo twumvise ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Nyagasani Imana ni we usubiza abamwambaje n’abamwiringira. Ni We Mana yacu ntazadutererana bibaho. Ni We uvubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, agatuma no mu mikokwe hadudubiza amasoko. Nyagasani yigaragariza abamukunda kandi bamwemera. Araza agatura iwabo nabo bagatura iwe , ni We uzahindura ubutayu ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba. Natwe abakristu ni tumwemerere aze abe mu buzima bwacu kugira ngo muri iyi minsi dutegereje ivuka ry’Umucunguzi, azasange dukereye kumwakira kandi twishimiye ko aza mu buzima bwacu. Ni dusukure imitima yacu tube abana b’urumuri twakire Yezu Kristu uje muri twe abe. Nidutegure imitima yacu maze uwo mushyitsi muhire ayivukiremo.

Umwana w’Imana ari bugufi, aje gukuraho icyaha cy’isi nkuko Yohani Batisita abivuga agira ati : “ Dore Ntama w’Imana dore ukiza ibyaha by’abantu (Yh1,29). Ubwo turagiwe n’ikiganza cy’Imana yacu Umuremyi wa byose ni nde waduhangara? Yo ntiyimanye n’umwana wayo w’ikinege ngo aze adukize. Yohani Batisita uhamya ibimwerekeyeho atubere urugero rukomeye rwo kumuhamya natwe abamwemeye tukamwakira mu buzima bwacu, ubwo twabonye ko Nyagasani yigaragariza abo akunda kandi bamwemera, maze byose bigahinduka bishya, ni tumusabe tutarambirwa kuko ni We utubwiye ati: “Witinya! Ni jye ugutabara!” Ni We utwiragirira iminsi yose y’ukubaho kwacu. Ni We buvunyi bwacu n’ingabo idukingira!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho