Inyigisho yo ku wa 4, icyumweru cya 29 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 24 Ukwakira 2013
Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKOLIMANA
Mu magambo make Yezu ahaye abigishwa be incamake y’ubutumwa bwe uko uzababara mu kubusoza n’amacakubiri buzatera kuko hariho abazakira ubu butumwa n’abatazabwakira. Yezu iyo avuze ko yaje gukongeza umuriro kandi akaba yifuza ko wagurumana twibukeko mu mvugo ya Bibiliya mu Isezerano rya Kera umuriro uvuga gusukura, urugero ni nko kubyabaye kuri Izayi (Iz6,6-7). Inkuru Nziza ya Yezu izasukura, niho Yohani batista agira ati “ We azabatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro” (Mt 3,11) bishatse kuvuga ko abazemera Kristu bazasenderezwa Roho Mutagatifu bagasukurwa ibyaha byabo bakuzuzwa umuriro w’urukundo rw’Imana.
Yezu azi neza ko azababara kandi ububabare bwe bukazacungura bene muntu. Yezu arabona ko hari abo umusaraba utagira icyo ubwira ibyo bikamwongerera ishavu. Twe abemeye gucungurwa n’amaraso ye dukora uko dushoboye ngo dutsinde ikibi dufashijwe n’imbaraga tumukomoraho hari icyo twakora kugira ngo duhoze uwo mutima ubabazwa n’abamwihakana ariko we akaba akibafitiye urukundo. Twe abemeye dusenge ubudahuga dusabira abatannye.
Amacakubiri atabura mu bantu b’Imana aterwa n’abatsimbaraye ku kibi badashaka ko Ivanjili ibamurikira. Ni byo koko kandi Ivanjili ntituma dutuza ihora idukebura ngo tureba aho ukuri. Ntituma dutuza ngo dusaye mu by’iyi si. Kuri iki gihe cyacu biraboneka cyane aho iby’ukwemera hari ababigira uburyo bwo kubona amaronko hanyuma babigonganiramo n’abandi bashaka amaronko bikitirirwa ko bapfuye ukwemera. Ivanjili irwanya ikibi.
Ni byo koko guharanira izindi nyungu bituma ababyeyi n’abana bagirana amakimbirane cyane iyo banyanyagiye mu madini menshi. Ariko se Imana ko ari urukundo yatera amakimbirane ite? Ibidutanya n’abavandimwe ntibiba biturutse ku Mana.
Yazanye umuriro akongereza benshi gusa ikibabaje nuko hari aho umuriro wahindutse ivu rihoze utakigurumana.
Dusabe kugira ngo buri wese mu bamenye Ivanjili ya Yezu ashyireho ake kugira ngo uwo muriro w’urukundo rwa Kristu ugurumane muri iyi si, ugurumane aho tuba no mu miryango yacu.