“Wivuga ngo ndacyari muto” –

Inyigisho yo ku wa gatatu, Icyumweru cya 16 gisanzwe, imbangikane

Ku ya 23 Nyakanga 2014

Bavandimwe,

Muri iyi mpeshyi, hirya no hino mu Rwanda, Kiliziya iri mu birori bijyanye n’ubusaserdoti cyangwa n’ubuzima bw’abiyeguriyimana: itangwa ry’ubusaserdoti, ihimbaza rya za yubile z’abasaserdoti cyangwa z’abiyeguriyimana, ndetse n’amasezerano ya mbere cyangwa ya burundu mu buzima bwo kwiyegurira Imana.

Mu masomo ahimbaza liturujiya y’Igitambo cy’Ukaristiya cyo muri byo birori, isomo rya mbere ry’uyu munsi ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya rirakunzwe cyane; bakunze kurihitamo, cyane cyane mu itangwa ry’ubusaserdoti. Ni isomo ritubwira ibijyanye n’ihamagarwa ry’umuhanuzi Yeremiya. Ndifuza ko dufata akanya gato, tukarizirikana kugira ngo dusangire icyo ritwibutsa ku bijyanye n’umuhamagaro Nyagasani ageza ku bo ashaka kohereza mu butumwa.

1. Umuhamagaro uva ku Mana

Icya mbere twakwibukiranya ni uko umuhamagaro uva ku Mana. Nta wihamagara. Nyagasani ni We uhamagara uko ashatse n’uwo ashatse. Byose kandi akabishyira mu mugambi we mugari wo gukiza bene muntu. Ni We ubwira Yeremiya ati “Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga” (Yer 1, 5).

2. Umuhamagaro utera ubwoba

Icya kabiri twazirikana ni uko umuhamagaro uva ku Mana kenshi utera muntu ubwoba. Iyo umuntu yirebye atihenze, agatekereza ku ntege nke ze imbere ya Nyirubutagatifu, yumva atabikwiye. Iyo azirikanye uburemere bw’ubutumwa, yumva icyo Imana imusaba kirenze imbaraga za muntu. Hari ubwo rero yumva afite impungenge nka Yeremiya igihe abwiye Uhoraho ati “Rwose Nyagasani Mana, sinshobora kuvuga, dore ndacyari muto” (Yer 1, 6).

3. Nyagasani ahumuriza abo yitorera

Icya gatatu ni uko imbere y’izo mpungenge z’uhamagarwa, Nyagasani yiyemeza ubwe kubana n’uwo yitorera, kumukomeza no kumuha ibyo azakenera byose mu butumwa azamwoherezamo. Ni uko yakomeje umusore Yeremiya: “Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nzakohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga. Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe, ndagutabara. Uwo ni Uhoraho ubivuze” (Yer 1, 7-8).

Iryo jambo “humuraturi kumwe ndagutabara” Uhoraho azarisubiramo kenshi igihe cyose Yeremiya yagiye asumbirizwa n’imisaraba ijyane n’ubutumwa bwe (reba nka Yer 1, 19; 15, 20).

4. Nyagasani yuzuza isezerano

Icya kane twazirikana ni uko Nyagasani ari indahemuka ku isezerano rye. Kugira ngo yereke Yeremiya ko yuzuza ibyo asezeranya kandi ko ari We uzikorera umurimo mu muhanuzi, Nyagasani yahise amwegereza ikiganza, amukora ku munwa, maze aramubwira ati “Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha ku mahanga no ku bihugu byose, kugira ngo urandure kandi uhirike, utsembe kandi usenye, kugira ngo wubake kandi utere imbuto” (Yer 1, 9-10).

5. Ngire icyo nibwirira abasore n’inkumi

Ndifuza kugira icyo nkwibwirira wowe musore, wowe nkumi, wowe wiyumvamo umuhamagaro wo kubera Nyagasani umuhamya ku buryo bw’umwihariko. Wenda uriyumvamo umuhamagaro wo mu nzira y’ubusaserdoti cyangwa se mu nzira yo kwiyegurira Imana, cyangwa se indi nzira yose yo kwegukira wese ubuhamya n’ubutumwa. Aho uri hose rero, Nyagasani aragushaka ngo umubere umuhamya.

Wivuga nka Yeremiya ngo uracyari muto. Amaze guhumurizwa na Nyagasani, Yeremiya yemeye kumuha ubuto bwe, nubwo ubutumwa bwari bukomeye ndetse bukamukururira imisaraba myinshi. Nawe rero witinya guha Nyagasani ubuto bwawe, ubusore bwawe, ubukumi bwawe, ubusugi bwawe.

Wivuga ngo nta cyo wakwishoborera ; wigira impamvu iyo ari yo yose utanga, yatuma wihunza uwo muhamagaro. Nyagasani nawe araguhumuriza; azahorana nawe; azagutabara, azagushoboza ibyo wumva utakwishoborera.

Bavandimwe,

Dusabire urubyiruko rwiyumvamo uwo muhamagaro wihariye wo kwegurira Nyagasani ubuzima bwabo bwose. Dusabire abazaba abasaserdoti muri iyi mpeshyi mu Rwanda no ku isi hose kugira ngo bazabere Nyagasani ubatoye intore n’abashumba batarumanza izo baragijwe. Dusabire abazakora amasezerano yabo yo kwiyegurira Imana, yaba aya mbere cyangwa aya burundu. Dusabire abahimbaza yubile y’ubutore bwabo.

Nyagasani Yezu wabitoreye akomeze kubaba hafi kandi nabo bamubere abahamya kugera ku ndunduro. Bikira Mariya, Umutoni w’Imana, ababere urugero n’umubyeyi.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho