Wowe nanjye, Yezu araduhamagara

 Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 gisanzwe, Umwaka B. Ku wa 14 Mutarama 2018

Amasomo: 1Sam 3, 3b-10.19 ; 1Kor 6,13b-15ª.17-20; Yh 1,3,35-42

Bavandimwe muri Kristu Yezu, nimugire amahoro ya Kirisitu Yezu kandi uyu mwaka twatangiye uzatubere uwo kurushaho gusabana n’Imana mu Ijambo ryayo ariko byuzurizwe mu bikorwa by’imibereho yacu ya buri munsi, nk’uko ubwaryo ribitwibutsa ko bazamenya abo turi bo bahereye ku mbuto twera (Mt 7,20).

Uyu munsi Ijambo ry’Imana riratwibutsa ko buri mukirisitu afite umuhamagaro, ubutorwe. Mu isomo rya mbere, Uhoraho arahamagara umwana Samweli ariko we akaba ataramenya gutandukanya ijwi ry’Imana n’iry’umuherezabitambo Heli. Twabibonye ubwo yamwitabye gatatu kose agira ati: “Ndaje kuko umpamagaye” ni uko umugaragu w’Imana Heli na we utari witeze ko Imana yahamagara umwana ahubwo akaba yarakekaga ko yaba ari kurota, maze na we mu rwego rwo kumuhumuriza akajya amusubizanya amagambo yuje impuhwe za Kibyeyi ati: “Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira”. Ariko abonye ko umwana agarutse kandi abana bakaba barangwa n’umutima uzira uburyarya n’ubuhemu, uretse iyo bahahamuwe n’ababarera cyangwa se barigishijwe uburiganya n’ubucakura; Heli ni ko guterura ahumuriza umwana ndetse amubwira uko ari busubize iryo jwi nirisubira kumuhamagara: “Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”.

Twumvise kandi uko intumwa za mbere za Yezu zamuyobotse. Uwo ni Andereya, Yohani na Simoni. Aba uko ari batatu umuhamagaro wabo ni inyigisho ikomeye k’uwitwa uwa Kirisitu wese. N’ubwo izina rya Yohani hano ritavugwa ariko ntagushidikanya ni we dore ko ari na we ubiduhamiriza mu ivanjili yanditse. Gukurikira Yezu babikesha Yohani Batisita wateruye abonye Yezu atambutse akababwira ati: “Dore ntama w’Imana”. Bamara kubyumva bagahita bamusanga.Yezu akabakirana urugwiro ababaza icyo bifuza: “Murashaka iki?”  Na bo bati: “Rabbi (Mwigisha) utuye he?”  Yezu yabashubije atabagoye ati: “Nimuze murebe” ni uko babona aho atuye bagumana na we barashyikirana, nyuma barataha. Andereya ahuye na mwene nyina Simoni, ntiyihererana inkuru nziza yo kuba yibonaniye na Kristu. Birumvikana ko baganiriye byinshi byamuguye ku mutima ubwo yari kumwe na Yezu, yamara kubisangiza umuvandimwe we akamubwira ko yamujyana nawe akamwirebera, kuko yari yamenye neza aho Yezu atuye. Ese ibyiza wamenye, wumvise wishimira kubisangiza abavandimwe n’inshuti cyangwa abana bacu? Buri wese yibaze, yihe n’igisubizo.

Bavandimwe, mu mibereho yacu tugomba kutibagirwa ko buri wese Imana imufiteho umugambi n’umuhamagaro, kugira ngo idutume aho idukeneye. Nyamara muri uwo muhamagaro wacu, Imana ntabwo tubasha kuyibonesha amaso y’umubiri. Nkuko tubona mu makuru atambuka kuri Televiziyo, aho twiyicariye umunyamakuru akatubwira amakuru y’ibibera iwacu no mu mahanga akagera aho agira ati: “Reka tubaze mugenzi wacu uri i Kampala atubwire uko byifashe”…uwo akaduha inkuru n’amashusho tukamenya ibyahabereye.

Imana yacu ihora iduhamagara, itubwira icyo idushakaho ariko kenshi usanga twarabaye ingumba z’amatwi. Ariko ntarirarenga, igikuru ni ukumenya ko buri munsi Yezu Kristu adukeneye ngo atwitumire. Nka Samweli ni ngombwa kugira abo tubaza kugira ngo dusobanukirwe. Abo ni ababyeyi bacu, baba ab’umubiri n’aba batisimu, abayobozi ba Kiriziya ndetse n’inshuti yagira icyo ikungura.

Natwe uyu munsi Yezu aratubaza ati: “Murashaka iki?” Natwe tugenze nka Andereya na mugenzi we tuti: “Yezu Kristu utuye he?”- Aha ntitwigore twibaza byinshi, Yezu tuzahurira  kandi tumwumvire mu Ijambo rye, dusabwa gusoma no kuzirikana ngo ritubere urumuli rumurikira imibereho yacu, tuzahurira mu Gitambo cy’ukaristiya (Misa ntagatifu), mu gihe tumuramya tukanamushengerera mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukarisitiya, ariko bizarushaho kuba agahebuzo mu kubona Yezu muri mugenzi wacu udukeneye: aha twavuga umurwayi n’umugororwa tubasuye, igihe turenganuye uwo tuzi ko arengana,  igihe dutabaye umuzigirizwa n’umukene tubagoboka mu bibagoye, igihe dutabaye uwagize ibyago cyangwa igihe duhumurije uwasaritswe n’agahinda, mbese igihe cyose dukoze igikorwa  cyiza cyose tubikoreye ikuzo ry’Imana n’umukiro wa mugenzi wacu..

Tuzirikane aya magambo ya Yezu:“Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza”(Lk 11,28). Birakomeye kumenya no gutandukanya Ijwi ry’Imana n’andi majwi buri wese agenda yumva, cyane cyane iyo Imana iduhamagarira kugira icyo dukora, dore ko hari ubwo twinangira umutima tukihugiraho aho kumva ko idumahagarira gutabara, kugoboka, gufasha udukeneyeho ubutabazi cyangwa se ahandi hose hakenewe ubufasha bwacu. Ibyo twabibonye mu isomo rya mbere aho Samweli yari ataramenya ko Uhoraho ari we umwihamagariye atari Heli.

Bavandimwe, muri twe hirangiramo amajwi menshi tutabasha gusobanukirwa. Aha twatanga ingero: Ijwi ryo kwihugiraho no kwirengagiza abandi, iryo kumva turi kamara no kumva ko twihagije, ijwi ry’ubwoba n’ubunebwe, hakazamo kandi n’ijwi nyaryo ry’Imana. Ni uko bikarangira dukurikiye ijwi rihuje n’ubukirigitwa bw’amatwi yacu. Ese twabwirwa n’iki inkomoko y’ayo majwi? Ese ni kuri Yezu Kristu? Ubusanzwe umuntu wese ijwi abasha kumenya no kudapfa kwibagirwa ni ijwi akunze kumva kenshi, biragoye ko umwana yakwibagirwa ijwi ry’ababyeyi be cyangwa se ngo umuntu yibagirwe ijwi ry’inshuti ye y’akadasohoka ndetse ni kimwe n’ijwi wumvise inshuro nyinshi ntabwo ripfa gusibangana. Ubwo rero niba dushaka kumenya gutandukanya ijwi rya Yezu n’andi majwi twumva, turasabwa kwihata gushyikirana na we mu ijambo rye kenshi gashoboka kandi tukarizirikana, ngo ridakomeza kuba amasigara-cyicaro. Gusenga tubishyizeho umutima, ryaba isengesho rusange ariko by’umwihariko isengesho rya buri wese ku giti cye. Mu Ijambo ry’Imana n’isengesho ni ahantu rwose hafasha buri wese guhura n’Imana no gushyikirana na yo tukumva ijwi ryayo n’icyo riduhamagarira gukora.

Bavandimwe, twisunze umubyeyi Bikira Mariya wanyuze Imana, dusabe guhorana ishyaka ryo kabasha gutega amatwi ijwi rya Yezu riduhamagara, kumenya kubwira no kwakira neza ugize icyo adusobanuza, nk’uko Heli yabigenje, maze natwe tubashe kumusubiza nka Samweli tuti: “Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”.      

Padiri Anselme MUSAFIRI 

Espanya

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho