“YABIGISHAGA NK’UMUNTU UFITE UBUBASHA”

Inyigisho yo ku wa kabiri, tariki ya 10 Mutarama 2017
Amasomo: Heb 2, 5-12; Zab 8,2.5-9 ; Mk 1, 21-28

Bavandimwe
Nimukomeze kugira ibihe byiza by’ihumuza mwaka twinikiza umushya muhire wa 2017. Twe n’abacu bose urakomeze kutubera uw’ibyiza byose bikomoka ku Mana Data Umubyeyi udukunda urudacuya. Nyuma yo gusoza igihe cy’ibyishimo by’Ivuka rya Yezu no guhimbaza umwaka mushya, twatangiye igihe gisanzwe cy’Umwaka wa Liturujiya. Nk’uko abari bateze amatwi Inyigisho ya Yezu mu rusengero bishimiye inyigisho ze natwe rwose uko ubwije ni uko bukeye tujye turushaho kuryoherwa n’inyigisho ze, kuko zitumurikira, zikaduhoza iyo tubabaye, zikaduhumuriza mu bihe bikomeye, zikatumurikira kandi zikadukomeza mu buzima bwacu bwa minsi yose. Ni mucyo twihatire gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana buri munsi.
Uyu munsi rero, Yezu aratungura kandi agatangaza abamuteze amatwi bose. Hari ku munsi wa Sabato, mu rusengero, aho ni ho umuryango w’Imana wateraniraga, ukigishwa kandi ugasobanurirwa Ijambo ry’Imana. Mu isengero ni ho na Yezu yatangiriye kwigisha bwa mbere. Kuri uwo munsi, inyigisho ye yatangaje cyane abari bamuteze amatwi, Mtf Mariko abihamya muri aya magambo : «Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo ». Rubanda na yo igatangara ivuga iti : «Ibi ni ibiki ? Mbega inyigisho nshya itanganye ububasha ! Arategeka na roho mbi zikamwumvira ! »
Twibuke ko Abigishamategeko, ububasha bwabo bwari bushingiye mu kwigisha no gusobanura amategeko n’izindi nyigisho z’uruhererekane mu muryango w’Imana. Naho Yezu we ububasha bwe bunyuranye n’ubw’abo bigishamategeko, kuko ubwe bukomoka ku Mana. Bikagarazwa n’ububasha buherekeza Ijambo rye. Ni uko roho mbi yari mu muntu witabiriye isabato itangira guhamya ububasha bwa YEZU : « Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti ? Waje kuturimbira ! Nzi uwo uri we : uri Intungane y’Imana. » Ubuhamya bw’iyi roho mbi, buratwereka ko, uwo yari yaragize intaho yahimbazwaga no kumva inyigisho z’abigishamategeko, none ibonye ko igihe cyayo kirangiye igiye koherwa aho yahora, iryari icumbi ryayo rigatahamo umucyo n’umunezero uva ku Ntunganye y’Imana, ari yo Yezu.
Bavandimwe inyigisho n’ububasha bya Yezu ntabwo bishingiye mu gusenya muntu, ahubwo mu gutanga no gusubiza icyanga ubuzima bwa muntu akabaho mu mudendezo no mu mahoro. Inyigisho ye ibohora muntu mu bucakara bw’icyaha. Igahamagarira uyumvise kwizera no kwizirika ku Mana, yo soko y’ibyiza byose umuntu akeneye.

Bavandimwe uko bwije ni uko bukeye iyo uganira n’abantu bagenda bahamya ko Ijambo rya Kiriziya rigenda ritakaza gake gake ububasha n’ukwizerwa. Impamvu ni uko bidahagije gutangana ububasha n’ubushobozi Ijambo ry’Imana. Kuko kugira ngo inyigisho yose ikore ku mutima w’uyumva, binagendana n’imyitwarire n’imibereho y’uyitanga. Kuko uko tubayeho, tubanira abandi, twitwara mu mvugo no mu ngiro bicengera imitima y’abakumva n’abakubona kandi bakakubonamo urugero rwo gukurikira no gukurikiza mu buzima bwa buri munsi. Ubashije guhuza imvugo n’ingiro inyigisho ye icengera imitima y’abamwumva kandi igahindura ubuzima n’imyitwarire yabo, kuko ibagarurira umunezero, igasubiza icyanga cyo kubaho abihebye.
Bavandimwe twibuke ko turi abigishwa ba Yezu, kandi umwigishwa mwiza ahora agenza nk’umwigisha we. Twese nk’abitsamuye duhamagariwe kwigisha no gushyikiriza abandi Ijambo ry’Imana. Ni uko tukagenza nk’umushumba mwiza wese, uhimbazwa no kwemera ubushyo aragijwe mu rwuri rutoshye, akabushora ku iriba ry’amazi y’urubugobogo kandi akaburinda icyago icyo ari cyo cyose.
Reka mpinire aha mpamagarira buri wese kuzirikana urukundo Imana yakunze muntu, ikimukunda kandi izahora imukunda ni uko buri wese agire umugambi n’icyo yisabira Yezu cyamufasha kurushaho gukunda Imana hejuru ya byose, abavandimwe be no gukora icyiza aho ari hose, mu rugendo rwe rugana Ijuru ruhereye hano ku isi : « Uhoraho Mutegetsi wacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi yose. Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse, ndibaza nti : ‘Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka ? Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho ?’. Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’Imana ; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke.» (Zab 8,2.4-7)
Bikira Mariya Umwamika wa Kibeho adusabire iteka guhora tunogewe no gukora icyo YEZU atubwira mu Ijambo rye rya buri munsi.

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho