Yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 1 gisanzwe C,

Ku wa 19 Mutarama 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA 

AMASOMO: 1º. Heb 4, 12-16; 2º. Mk 2, 13-17

Yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe 

Uwo ni YEZU KRISTU, Umusaseridoti Mukuru, uwo Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi idushishikariza kurangamira mu gihe tubona ko urugamba rw’ukwemera hano ku isi rutoroshye. Abantu bose bibumbiye mu madini anyuranye babona ko ukwemera atari iriba ry’amazi afutse tugeraho tutiyushye akuya. Ni amazi meza twifitemo ariko agomba ubushishozi buhagije kugira ngo arindwe ibyaza kuyatoba byose. Abantu babeshya, bavuga ko kugera ku butungane n’ubutagatifu byoroshye kandi bipfa kugerwaho! Idini yavuga ibyo, yaba irimo Semuyobya! 

Kuri uyu munsi wa kabiri wo gusabira ubumwe bw’abakristu, dutekereze cyane aho turi hose maze dutabaze YEZU agenderere abari mu mwijima abakize. Akunda ko abarwayi bamusanga akabahumuriza. Ntawe umusangana Urukundo ngo abure kumuhumuriza. Abarwayi ku mutima no ku mubiri, turibo. Nitwishime kubera ko ahora ashaka kutugenderera. Icyo ategereje, ni ukwiyoroshya ku ruhande rwacu no kumukingurira umutima. 

Duhora akenshi tubogoza kandi turirira buri wese mu mfuruka ye. Twibaza uko bizatugendekera mu minsi iri imbere. Turiheba maze tukumva n’ubukristu twemeye nta cyo butumariye. Nyamara, hari ingabire ikomeye dukwiye kwisabira buri munsi: kwemera kubaho nk’uko YEZU KRISTU ubwe yabayeho kuri iyi si. Turababaye: na We yarababaye. Turagirijwe hirya no hino: na We, ni uko byamugendekeye kugeza ku ndunduro y’umusaraba. Kubivuga gutya, biroroshye kandi biratubangukira. Dukeneye ubuhamya bw’abashoboye kubabara batinubiye kubaho: abakristu benshi twamenye ko bababaranye na KRISTU, abatagatifu tuzi n’abo tutazi: Marita Robin wamaze imyaka 50 arwaye nyamara agahora asingiza YEZU; abatagatifu Rita, Padri Pio, Genovefa Torres n’abandi. Abo bose baduha icyizere cy’uko natwe tuzashobora gukomera kuri YEZU igihe tuzagomba kubabara. 

Ikindi kitubabaje cyane, ni icyaha. Na cyo, ni indwara ikomeye. Umuntu wese ushaka gutera imbere mu butagatifu, ntabura kubabazwa n’uko imyambi ya Sekibi idahwema kumunyuraho ivuza ubuhuhwa. Ntiduhwema kugeragezwa. Tuzi ko KRISTU yamaze iminsi 40 n’amajoro 40. Yamaze icyo gihe anageragezwa na Sekibi yakomeje kumugendaho kugera no ku musaraba. Birazwi neza ko YEZU yahuye n’ibishuko muri ubwo buryo. Ni ngombwa ariko kwitondera uko tubyumva: hari abavuga ko ubwo na YEZU yashutswe, gushukwa kwacu, nta kibazo. Binatuma dushobora kwijandika mu cyaha nta bushake bwo kwibohora.

Ibitekerezo byacu, tubyuzurishe isomo twumvise none: “…ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha”. Aho ni ho YEZU ashaka ko tugera: kugeragezwa mu bishuko duhura na byo, nta gitangaza kirimo. Ariko intego yacu ya gikristu, si uguhera mu mifatangwe ya Secyaha. Ni ugutsinda mu izina rya YEZU KRISTU n’imbaraga tumukesha. Nitutabana na We, ntituzatsinda hamwe na We. Nitubana na We, tuzatsinda Sekibi imware. 

SINGIZWA YEZU KRISTU WAPFUYE UKAZUKA.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho