Yahawe izina risumba ayandi yose

Inyigisho yo ku Cyumweru cya Mashami umwaka C

Ku wa 14 Mata 2019

Amasomo : Iz 50,4-7 ; Zab 22 (21) ; Fil 2,6-11 ; Lk 22, 14-23,56

Nicyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Tugeze ku cyumweru cya Mashami. Kuri uyu munsi turibuka Nyagasani Yezu Kristu asesekara mu murwa wa Yeruzalemu, agira ngo yuzuze iyobera rya Pasika ye. Dutangiye kandi icyumweru gitagatifu, kitwibutsa Ububabare, urupfu n’Izuka rya Yezu Kristu. Muri iki cyumweru umusaraba wa Yezu ugomba kutumurikira kugira ngo tumenye agaciro k’ubucunguzi bwacu. Ku wa Kristu wese/ Umukristu, ububabare n’urupfu, intambara n’umutsindo ni indatana. Ni byo amasomo yo kuri iki cyumweru cya Mashami, atsindagira.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi twumvisemo neza ko uwiringiye Imana koko, ayizera no mu byago. Ntabwo atinya ngo agamburuzwe n’ibigeragezo ndetse n’umusaraba, ahubwo bimubera impamvu yo kurangamira Imana akabona umukiro wayo.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo mutagatifu mu Ibaruwa yandikiye Abanyafilipi, araduhamiriza ko Kristu ari Umutegetsi, Umwami, Umugenga w’ibihe byose. Ibyo akabikesha ko yicishije bugufi, akumvira Imana kugeza aho gupfa apfiriye ndetse ku Musararaba. Yihinduye ubusabusa kugira ngo dukire nk’uko duhora tubisubiramo mu Ndangakwemera ya Kiliziya. Natwe rero nta y’indi nzira twanyura ngo turonke umukiro, uretse gukurikira iyo Yezu yanyuze. Kumukurikira ni ko kugana ubuzima, kunyuranya na we ni ko gusanga urupfu rw’iteka. Kwemera kwikorera umusaraba nka we ni ko kuronka umutsindo.

Ivanjili twumvise, mutagatifu Luka aratwereka uburyo Yezu yapfuye. Urupfu rwe ntirwamuguye gitumo; yararwiteguye kandi yaruhanuye kenshi nk’uko amasomo y’igisibo turi gusoza atahwemye kubitwibutsa. Yezu yapfuye rero abizi neza kandi abishaka kuko yari azi icyo agamije; apfa yishwe n’abantu yaje gucungura! Urupfu rwe, rwatewe n’ubugome butagira ingano bw’abantu kandi na n’ubu ntiburashiraho.

Ikindi Yezu ntiyapfuye kuko abantu bamurushije amaboko. Iyo abishaka aba yarikijije ubwe. Yemeye ku bwende bwe, aritanga yitangira Twebwe abanyabyaha, maze urupfu rwe aho kuba ibyago bikomeye bimugwiririye, ruba Igitambo cyo gukiza imbaga yose ya muntu iyo ava akagera. Yemeye kumvira Imana Se, (nk’uko Yohani umwanditsi w’Ivanjili amaze iminsi abitwibutsa muri iki cyumweru cya gatanu twaraye dushoje) maze apfira ku Musaraba, atari uko atari kudukiza ku bundi buryo ahubwo ari ukubera ko ari ho ubugome bwacu/ abantu bwamugejeje!

Ibyo tugerageje kubizirikana neza, nta kuntu bitatubera icyemezo ndakuka cy’urukundo ruhebuje Imana yadukunze muri Yezu Kristu. Mu rupfu rwe ku musaraba aratwereka Urukundo, atari urukundo rusanzwe, urukundo rutangaje rugera aho urukundo rushobora kugera, ku gasongero karwo. Hejuru y’Umusaraba witangira abo ukunda, nta kindi gihari uretse Imana ubwayo, ni ko kuba imana y’i Rwanda nk’uko bivugwa mu rurimi rwacu.

Mbere y’uko Yezu abambwa ku musaraba icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyagenerwaga abacakara baciriwe urwo gupfa (ku ngoma y’abaromani). Na ho ku bayahudi, kumanikwa ku giti byari umuvumo w’Imana (Ivug 21,22-23). Yezu rero yahisemo kwihindura uwo muvumo maze kuva ubwo umusaraba uhindura isura (Gal 2,13-14; Fil 2,5-11).

Bityo mu Musaraba wa Kristu twakize umuvumo ukomoka ku cyaha. Uwo musaraba rero wadukijije icyaha n’urupfu gikurura ukaduha ububasha bwo kubyigobotora. Ni Urupfu rwa Kristu n’Izuka rye ryarukurikiye. Hari abantu bajya bibeshya bakabona mu kimenyetso cy’umusaraba urupfu gusa. Ndetse banawukubita amaso umutima ugaterera mu mutwe. Umusaraba rero ukubiyemo intsinzi ya Kristu ku rupfu. Ikimenyetso cy’umusaraba si icyerekana uko Kristu yapfuye ahubwo ni icyerekana uko Kristu Yezu yatsinze urupfu. Umusaraba ni ikimenyetso cy’intsinzi ya Yezu Kristu ku rupfu. 

Umusaraba wa Yezu Kristu ni yo Nkuru Nziza kuri twe. Kuvuga ko Yezu yadukirishije umusaraba we mutagatifu ni kimwe no kuvuga ko Yezu yadukirishije Urupfu n’Izuka bye bitagatifu. Kandi Pawulo Mutagatifu atwibutsa ko Urupfu n’Izuka bya Kristu Yezu ari Inkuru Nziza twemeye kandi twamamaza dushize amanga (1 Kor 15,1-5). Uko utatandukanya Yezu Kristu n’urupfu n’izuka bye ni na ko utashobora kumutandukanya n’umusaraba we. Koko Yezu Kristu twamamaza ni uwabambwe ku musaraba cyangwa uwadupfiriye akazukira kudukiza (1 Kor 1,23; 1 Kor 2, 2; 2 Kor 5,14-15). Ng’uko uko yadukijije n’aho yadukuye; ni koko urwo twari dukwiye ni we warwihamije ngo turonke ubugingo bw’iteka.

Bakiristu bavandimwe, mu bubabare bwa Yezu twumvisemo abantu benshi banyuranye. Jyewe, wowe, buri wese, byanga bikunda ni umwe muri abo bose tumvise. Ese jyewe ndi nde muri bo? Aho sinaba ndi muri rubanda rwateraga hejuru ngo nabambwe! Nidusabe Yezu aduhe guhinduka, tuzibukire bwa buhemu bwacu, za nzangano, bwa bugambanyi, ya makimbirane, za nzika, maze ibyo byose natwe tuzabisige mu mva, tuzukane na we kuri Pasika.

Nihasingizwe umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu! Nihasingizwe urupfu n’izuka bya Yezu Kristu!

Bikira Mariya Umubyeyi wacu twahawe na Yezu ku musaraba, nadusabire kudasubira imbere y’ahadukomereye kubera ikuzo rya Yezu Kristu wapfuye akazuka we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose. 

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel NSABANZIMA,

Paruwasi GISAGARA/BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho