INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KABIRI NYUMA YA NOHELI KU WA 3 MUTARAMA 2021
AMASOMO: Sir 24,1-2.8-12; Ef 1,3-6.15-18; Yh 1,1-5-9-18
‘‘Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira’’ (Yh 1,11)
Bavandimwe, turacyari mu gihe cya Noheli ari na ko dukomeza kwifurizanya umwaka mwiza wa 2021. Icyazana ngo twese tuzawuronkeremo ibyiza dukesha Jambo wigize umuntu maze akabana natwe. Mu kuzirikana kwacu dukomeje gushimira Imana no gutangazwa n’urukundo rwayo. Imana yaje kubana natwe iduhishurira ibanga rikomeye ry’uko ahari urukundo nyarwo ubwiyoroshye bushoboka. Nitunasuzuma neza mu mibereho ya buri munsi tuzasanga mu buzima bw’abazi gukunda by’ukuri imyitwarire y’ubwishongozi, ubwiraririzi, ukwishyira hejuru n’ubwirasi bitajya bihabwa intebe. Twiyibutse ko imyitwarire itajorwa muri iyo nzira y’urukundo nyarwo rurangwa n’ubwiyoroshye nta handi twayigira hatari muri Yezu Kristu. Ni we Rumuri rwacu rwaje kumurikira abari mu mwijima, nyamara akenshi twihitiramo umwijima twanga kumwakira.
1.Muri Noheli twibaze icyo dusumbije abanze kwakira Yezu
Mu gihe Yezu avutse hari impamvu nyinshi zatumye atakirwa na bose. Twazikubira mu ngingo imwe: Ukubura ukwemera. Abanze kwakira umwana w’Imana ni icyo babuze maze umwijima urababundikira ntibamenya ko urumuri rwatashye mu isi, ntibamenya ko ari bo rwaziye ngo rubakize. Mu gihe cyacu ukwemera kuragenda kuba gucye ndetse amagambo Yezu yigeze kuvuga agira ati: ‘‘Ese igihe umwana w’umuntu azagarukira azasanga ku isi hakiri ukwemera’’ (Lk 18,8) uyasubiyemo aba avuze uko tubayeho none, bica amarenga y’ejo hazaza. Ukwemera kwacu ni ko gutuma muri Noheli twongera kwisuzuma tutihenze maze tukareba uko Imana itujwe mu buzima bwacu. Ukwemera ni ko gutuma twumva iby’Imana biryoshye maze tukabihugukira n’umutima ukunze kandi ufite amizero y’uko ejo hazaza ari heza. Mu gihe Yezu avutse hari ibyiciro tuzi by’abamwakiriye: Mariya na Yozefu, abashumba, ndetse n’abanyabwenge baturutse iyo gihera. Natwe birakwiye kwibaza urugero twakiraho Yezu mu buzima bwacu bwa buri munsi. Duhamagariwe kureba niba twisanisha na kimwe muri biriya byiciro byamwakiriye. Ese ubwo mwari muzi ko umwijima ubundikiye isi ya none haba ubwo ukomeza kubundikira n’abayoboke b’Imana mu bihe nk’ibi bya Noheli, tukarya, tukanywa, tugasurana, ibyo byose tukabisohokamo nta n’akanya na mba tubonye ko kwibaza kuri urwo Rumuri rwaje rudusanga?
2.Nakwakira nte Yezu ntiyumvisha impamvu yigize umuntu?
Bavandimwe, mu gihe cya Noheli, turishima, tugashimira Imana, tukibaza ariko tunatangarira imigenzereze yayo yuje ubutungane kandi itambutse kure iyacu. Nk’uko gatigisimu ya Kiliziya gatolika ibitwibutsa, hari impamvu enye z’ingenzi zatumye Imana yigira umuntu kandi dukwiye kuzirikana yewe no hanze y’ibihe nk’ibi bya Noheli:
- Ku bw’impamvu y’ umukiro wacu, Imana yigize umuntu ngo ikureho intera muntu yari yarashyize hagati ye n’Umuremyi binyuze mu nzira y’icyaha.
- Imana yigize umuntu kugira ngo tumenye urukundo rwayo rushyitse ku buryo budasubirwaho. Ni byo Yohani atwibutsa agira, ati: ‘‘Koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege’’ (Yh 3,16)
- Yezu yigize umuntu ngo aduhe urugero nyarwo rw’inzira y’ubutagatifu abinyujije mu mvugo no mu ngiro. Mu yandi magambo, ubuzima bwe bwose bwatubereye urugero rwo kwitagatifuza.
- Yezu yigize umuntu ngo ubwo yari Imana rwose akaba n’umuntu rwose aduhe natwe kugira uruhare kuri kamere – mana. Koko rero uko Yezu yabayeho agira neza, byose abikora neza, yari ari kutwigisha ngo abazamuyoboka bose, bakamwigana mu nzira y’ineza n’urukundo bazabone batyo uburyo bwo kugira uruhare kuri kamere-mana ye.
3.Abamwakiriye yabahaye guhinduka abana b’Imana
Bavandimwe, kwiyumvisha neza impamvu Yezu yigize umuntu biha byanze bikunze abayoboke b’Imana guhindura icyerekezo cy’ubuzima maze za nzangano, ya mashyari, ya mazimwe, kubeshyera abandi no kubagambanira, kutabifuriza icyiza, n’ibindi nk’ibyo ntibibe bikirangwa mu mibereho yabo. Ni ha handi ineza yacu iduha izina benshi bakunda, hamwe wumva bagira, bati: ‘‘uyu ni umuntu mwiza, ni umuntu w’Imana koko’’.
Mu bihe nk’ibi byacu aho ubuhakanamana bugenda butwototera, hari ikibazo kigonga abakristu ariko si n’ikibazo cy’uyu munsi gusa. Ni hamwe umuntu yitegereza uwa Kristu cyangwa uvuga ko ari uwe maze akabura aho atandukaniye n’utajya na rimwe yiyitirira iryo zina. Ukubura itandukanyirizo hagati y’abo bombi, ni ingaruka zo kutakira neza Yezu cyangwa kwibeshya ko umuntu yamwakiriye. Mu gihe cya Noheli ni ngombwa ko mpera ku mbuto ndumbuka yewe nkanigereranya n’abatazi Imana maze nkareba niba hari icyo mbasumbije. Si umwanya wo kubacira imanza ahubwo ni igihe cyo kureba uko mpagaze ngo ntaba umukristu ku izina umwe utarigeze yakira Yezu ari na we uduha kwitwa abana b’Imana kandi turi bo koko.
Bavandimwe, mu kumva neza ijambo ry’Imana, mu guhabwa amasakramentu by’umwihariko Ukaristiya ntagatifu, mu gusenga dukoresheje uburyo bunyuranye Kiliziya umubyeyi wacu idutoza, bidufashe kwiyumvisha ko Yezu yigize umuntu ngo yakirwe neza, maze nitumwakira ubuzima bwacu buve mu mwijima buganze mu rumuri. Koko rero nta bindi bimenyetso tuzakenera biduhamiriza ko twamwakiriye byaruta kubaho mu buhamya bw’ineza n’urukundo bigenda biba ingume muri iyi si yacu idahwema kwimika ubwibone n’ubwikunde.
Dukomeze kugira Noheli nziza dusabirana kwakira Yezu Rumuri rwacu.
Padiri Fraterne NAHIMANA