Yakira abanyabyaha agasangira na bo

Ku wa 6 w’icya 2 cy’Igisibo, B/03/03/2018:

Isomo rya 1: Mik 7, 14-15.18-20

Zab 103 (102), 1-12

Ivanjili: Lk 15, 1-3.11-32

Dukomeje kwitegura Pasika. Ntituri abamalayika. Tuzayihimbaza tumeze dute? Ibyaha bamwe tubamo abandi byototera, bizatuma duhimbaza Pasika? Inyoko muntu yarahindaganye irahindana. Ibyaha ni byinshi ku isi. Icyo iyi myiteguro ya Pasika idufasha, ni ukwigarukamo tukiyinjira mu mutima tukemera uko tumeze ariko twaba dutuwe n’ibyaha ntitwibere iyo ahubwo tukihatira gutera intambwe dusaba imbabazi. Guhimbaza Pasika turi abamalayika ntibishoboka. Kuyihimbaza turi abatagatifu na byo ntibibaho. Cyakora twayihimbaza dusonzeye ubutungane. Nta bwoba kandi kuko Uhoraho dutakambira atwumva ni umubyeyi ushoborabyose mu rukundo ku bana be bose.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Mika asa n’usaba Uhoraho kuragira neza umuryango we. Isengesho rye ryerekeje umutima ku bushyo bw’Uhoraho busa n’aho busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane. Iyo miterere y’ubwo bushyo bubayeho gutyo ishobora kugereranywa na Kiliziya ya Yezu Kirisitu usanga muri iki gihe irebwa ay’ingwe n’ab’isi. Hirya no hino iraburagizwa kandi igatotezwa. Umukirisitu nyawe wese akwiye kwigana isengesho rya Mika agatakambira Umuryango Mushya wa Nyagasani mu isi ya none.

Ikindi Mika agarukaho, ni ugusingiza Imana kuko yihanganira abanyabyaha. Isi igenda imera nabi kubera ibyaha n’ibicumuro abo ku isi dukora. Ibyo byaha kandi bihera ku muntu ku giti cye bikototera ikoraniro. Iyo umuntu ahagarariye Uhoraho mu ikoraniro akayoba, byo biba agahomamunwa kuko umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose. Igihe turimo ni icyo kwivugurura cyane cyane abashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro.

Muri uru rugendo turimo, nta mpamvu n’imwe yatuma twiheba. Yego umuryango w’Imana uragirijwe impande n’impande, natwe kandi buri wese ku giti cye tugowe n’ibyaha by’urudubi. Ariko rero, Yezu Kirisitu aratwizeza gukira. Isengesho ryacu rigomba gutakambira impuhwe ze: “Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu”, ni ko Mika yatakambaga avuga.

Ni nde uzababarirwa ibyaha bye agahimbaza neza Pasika bityo kandi akazinjira muri Pasika ihoraho? Ni umuntu wese uzemera ibicumuro bye akabyicuza ashaka guhinduka ikiremwa gishya. Ni nde uzahimbaza Pasika ku buryo ntacyo bizamumarira? Ni uwo wese ukomeza inzira y’icyaha nta kwicuza mu bwiyoroshye. Uwicuza neza akemera Yezu Kirisitu angana wa mwana w’ikirara wafashe umugabane we maze akawutagaguza mu maraha ahindanya roho. Ko yariye akanywa akararana n’indaya, byamumariye iki? Amafaranga yose amaze kuyatera inyoni, yatangiye kubaho nabi. Yageze kure asigara yicuza gutana yifuza gutaha. Imbaraga z’umutima zimaze kumuzamo, yafashe icyemezo cyo kugaruka kwa se asaba imbabazi. Ise na we ni umunyampuhwe ubabarira byose, yamwakiriye neza aramwondora umwana yongera kuba umwana. Natwe duhore twikomezamo amatwara yo kugaruka kwa Data maze Yezu Kirisitu atubabarire aduhaze ibyiza bye bitagereranywa.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Emeteriyo, Seledoniyo, Gatarina Deregiseli, Kunegunda, Tisiyano na Marini badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho