Yamamaje Inkuru Nziza atajenjetse

Inyigisho yo ku wa gatatu, Icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2019, 28/08/2019 – Mutagatifu Agustini

AMASOMO: 1º. 1 Tes 2, 9-1; . Mt 23, 27-32

Amasomo Pawulo intumwa atugezaho ateye ubwuzu. Kuyasoma biryohera umutima n’ubwenge. Umukristu ufite inyota yo kwitagatifuza ntashobora kurangara yumva ingingo zose Pawulo intumwa atanga. Yabashimiye Abanyatesaloniki uburyo bakiriye Inkuru Nziza nk’Ukuri kw’Imana Data Ubwayo. Ntibakiriye Ivanjili nk’amagambo cyangwa inkuru z’abantu. Ni yo mpamvu bayiziritseho bakayishyira mu bikorwa babikuye ku mutima. Ni yo mpamvu bitangiye gufasha Pawulo n’abo bagendanaga mu mirimo yabo. Pawulo na we aributsa ko yabamamajemo Inkuru Nziza atajenjetse kuko yiyumvagamo ububyeyi burenze imivugirwe. Umubyeyi mu bana be arangwa n’umutima urera, ujijura kandi utota iyo bibaye ngombwa kugira ngo abana badakura bakora nabi.

Uwo mutima wa kibyeyi, Pawulo Intumwa awukomora kuri YEZU ubwe. Twiyumviye na none ukuntu YEZU KRISTU akomeje gutota Abafarizayi n’Abigishamategeko agira ngo arebe ko hagira akarokoka uburangare bwatumaga benshi bahunza amaso ibyiza yabatangarizaga. Igitangaje ni uko bakomeza gusukura imva z’abahanuzi bishwe kera n’abasokuruza babo! Nk’aho bakwikosoye ngo bakire Ukuri YEZU yabatangarizaga, bari mu migambi yo kumushandikira babeshya ngo baririra abahanuzi bazize akamama! YEZU KRISTU nk’Umubyeyi nyawe, yemeye no kubacyaha ngo basigeho, bazirikane Ukuri baguharanire kandi bagukunde bagukundishe n’abandi. Uko Kuri yari We nyine Umwana w’Imana Nzima. Agamije kubasukura kuko abitegereza agasanga ari nk’izo mva zirabye ingwa; arareba agasanga uko imitima yabo imeze mu ntimatima biteye agahinda: huzuyemo ibihumanya by’amoko yose, uburyarya n’ubugome. Nyamara natwe YEZU aratubwiye: icyihutirwa si imirimo dukora muri Kiliziya duhereye mu Muryango Remezo tukageza ku gicumbi i Vatikani! Icya ngombwa kandi cyihutirwa ni ukwitoza kwikamuramo ubumara bwose buturuka kuri Sekibi. Ntiduterwe ubwoba n’ibishuko bitwugarije tudahwema kwiyumvamo, ahubwo twishime niba tuzindukira gusingiza Imana no kuyirangamirana ubwuzu; twigenzure turebe niba ikibatsi cy’ibyiza by’ijuru cyaradukongejwemo; ni muri icyo kibatsi cy’URUKUNDO dushobora kwizera gutsinda urugamba duhamagariwe kurwana duhabwa imbaraga mu masakaramentu yose cyane cyane Ukarisitiya na Penetensiya, twumvira inama zose Umubyeyi wacu Bikira Mariya atugira kuko ari Umubyeyi ugira inama nziza.

Ntitwibwire ko turi ku rugamba twenyine. Dore duhagarikiwe n’imbaga itabarika y’Abamalayika n’abatagatifu badukomeza. Uyu munsi twahimbaje Mutagatifu Agusitini (354-430) wabaye icyatwa mu bitagatifuje akagarura roho z’abantu benshi aho amariye kuva mu bitotsi iraha ry’isi ryari ryaramudubitsemo! Na n’uyu munsi ayoboye roho nyinshi zisomana ubwuzu inyigisho yadusigiye cyane cyane izikubiye mu buhamya yatanze amaze guhinduka uwa-KRISTU. Uwo mutagatifu wabaye umwana wa Monika intwari yabyirukiye gutsinda, atwigisha ko guhinduka tukigobotora ibyaduhindanyaga bishoboka. Ikiguzi ni ukwiyima akaryoshye ko muri iyi si kugira ngo tutazajugunywa hirya y’isi nshya dutegereje. Iyo umuntu akuruwe n’akaryohera umubiri ko mu isi, akemera kugakurikirana, ibye biba birangiye, roho ye iratwarwa ikanodoka ikazamera nka ya mbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye, iyo itigomwe ngo yizirike umukanda, yizige, iranyerera ikidumbura mu muriro utazima. Kiliziya iha abahanuzi bayo ububasha bwo gukangura izo roho kugira ngo zibe maso zidatwarwa burundu. Uwo murimo ukorwa ku bw’imbaraga zikomeye za Roho Mutagatifu, ni wo utuma abantu bagenda bikubita agashyi bagahinduka bahindutse. Ikimenyetso gihambaye cy’iryo hindurabuzima, ni ibyishimo by’ijuru bidukurura, twakwitegereza iby’isi tugasanga umuyaga ubirusha kuremera! Twese dusabe iyo ngabire yo kubyumva maze dukataze tugana ijuru nta kidukoma imbere cyangwa mu nkokora.

YEZU KRISTU ni Muzima abutubuganizamo. Nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Adusabire Mutagatifu Agusitini n’abandi batagatifu twahimbaje none ari bo Herimesi, Adelinda, Yuliyane na Alegisandere. Umunsi mwiza bavandimwe mwese mwisunze Mutagatifu Agusitini, Umunsi mwiza bakristu mwese ba Paruwasi ya Kibangu muri Diyosezi ya Kabgayi mu Rwanda n’andi maparuwasi yisunze Agusitini Mutagatifu ku isi yose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho