“Yego Mubyeyi” itagira ibikorwa si yo Nyagasani akeneye

Inyigisho yo ku cyumweru cya 26 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 28 Nzeli 2014

Amasomo tuzirikana kuri icyi cyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya:

  • Ezek 18,25-28
  • Fil 2,1-11
  • Mt 21,28-32

Nyagasani anyurwa no kubona umunyabyaha yisubiraho

Bavandimwe icyi cyumweru cya 26 kiduhishiye inyigisho ikomeye twebwe abanyantege nke ariko bakunzwe n’Imana idukorera byose ngo dukunde tubeho. Barahirwa abemera kunyura mu mayira baciriwe na Nyagasani abo ni abumva amagambo ye atuburira maze bakayaha agaciro. Baragowe abatumva impanuro ze abo nta kindi kibategereje kitari urupfu.

  1. Nyagasani mu butungane bwe arahana akanababarira

Umuhanuzi Ezekiyeli mu mvugo yeruye atwibutsako intungane niramuka iretse ubutungane bwayo igacumura, nta kindi kizayibaho kitari urupfu. Kuba twaba hari ibyo dutunganya bigaragarira amaso y’abantu yewe natwe tukaba twakwiyumvamo ko tutari kure y’Imana, sibyo bidushingira umuganda ngo aha ejo niducumura ibyo bizaturinda ingaruka z’ibyaha ari rwo rupfu. Aha turararikirwa gukomera ku butungane bwacu niba tubufite, tugomba gukenyera tugakomeza ngo tudateshuka ku kunogera Imana maze ubutungane twifitemo bukazaduha kugororerwa n’Imana.

Ariko kandi Nyagasani uburira abafite ubutungane ngo boye kwirara babupfusha ubusa, ni n’Umubyeyi urangwa n’imbabazi ku biyemeza kwisubiraho. Ntabwo twakwibaza byinshi kuri izo mbabazi agirira abanyabyaha bisubiyeho dore ko igisubizo kiri hafi. Nyagasani ntiyifuza ko umunyacyaha apfa ahubwo amwifuriza kubaho ni nayo mpamvu abisubiraho bose abababarira bwangu.

Ikindi twazirikana ni uko buri wese agira uruhare mu rupfu rwe ndetse no mu buzima bwe.Mutagatifu Irené wa Lyon, umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya ni we utubwirako Imana yaturemye nta ruhare tubigizemo ariko ko idashobora kudukiza tutabigizemo uruhare.

Gukomera ku butungane bwacu dukurikije inama nziza umuhanuzi atugira no kwanga ibyaha twakoraga tukisubiraho, ni byo byatuma twakira uwo mukiro w’Imana izahana abateshutse ku butungane bwabo bayigomekaho, nyamara igahemba itaremba abayikomeraho. Ubwo ni bwo buryo bwadufasha guha Imana ikuzo Yo itifuza ko abayo bapfa ahubwo babaho. Imana ni isoko y’ubuzima ntawe yifuriza urupfu nyamara abarwihitiramo banga kunyura mu nzira zayo bararenga bagapfa. Duhitemo ubuzima biheshe Imana ikuzo.

  1. Nimugire mu mitima yanyu amatwara nk’aya Kristu Yezu ubwe.

Pawulo Mutagatifu wari warakataje mu kumva neza ibanga rya Kristu ararondora ibyatuma abanyafilipi bamutera kwishima: urukundo, ubumwe, impuhwe, gukora byose nta shyari, kwicisha bugufi, kwita ku bandi ntabyo kwikunda. Ibyo nta handi twabyigira hatari kuri Kristu We Rugero rwacu mu butungane. Koko rero kugira mu mitima yacu amatwara ameze nk’aye ntako bisa ku bitwa ko bamuyobotse. Inyigisho Pawulo aduha inadufasha gusuzuma amatwara ari mu mitima yacu. Aho ntiyaba ari amatwara ya muntu w’igisazira wa wundi ugenda yiyangiza mu byifuzo bye? Wa wundi ufite imimerere itizihiye Imana ndetse itagira n’aho igeza iyi si yacu mu kuyishakira umukiro n’icyayirengera?

  1. ‘ ‘Yego Mubyeyi’’ itagira ibikorwa si yo Nyagasani akeneye

Ivanjili yo kuri icyi cyumweru itangira kimwe n’iyo tuzi ku izina ry’iy’umwana w’ikirara cyangwa iy’umubyeyi w’impuhwe aho batangira bagira bati: ‘’ Umugabo yari afite abahungu babiri’’. Nubwo igitekerezo kiri muri izo vanjili zombi atari kimwe ariko abo bahungu babiri bashushanya twe abana b’Imana. Nyagasani hari ibyo aturarikira gukora maze tugasa kenshi n’uriya mwana ugira ati: ‘’ Yego mubyeyi’’ nyamara ntarushye agira icyo akora.

Si ku Mana gusa haba umugayo kuba hari byinshi twemera ntitubikore, no mu buzima busanzwe iyo bigaragaye kuri bagenzi bacu biyemeza ibintu bikabananira wenda ku mpamvu izi n’izi cyangwa bakabyihorera nkana turavuga tuti iyo bemera ibyo bazashobora .

Bavandimwe nimuzirikane ibyo twemereye Imana mu masezerano anyuranye twayikoreye. Muri batisimu n’ugukomezwa iyo dusezerana kwanga shitani n’imigenzo yayo yose n’ibyo idushukisha byose nyamara mu kanya gato ugasanga twayiyobotse, Imana yahigitswe. Abasaseridoti ,abihyimana,abubatse ingo za gikristu bagiriye Nyagasani amasezerano akomeye ku bushake bwabo banamwemerera kubaho bamuhesha ikuzo. Nyamara ni kenshi duteshuka ku byo twemeye, ubuzima bwacu bukavuguruza amagambo twamubwiriye imbere y’ikoraniro ry’abakristu.

Buri gihe ku cyumweru tuvuga tudategwa indangakwemera yacu ariko se imibereho yacu nayo yaba ihamya ko twemera koko?

Umunyarwanda ati: ‘’ Kora ndebe iruta vuga numve’’ .

Dusabe Nyagasani ngo ntituzatahire kuvuga neza tumwemerera ibyo tutiteguye gukora,tumusabe imbaraga zo guhuza imvugo n’ingiro byose bikomotse ku mutima muzima unogeye kandi ubereye Imana.

Bikira Mariya Umubyeyi wacu yatubereye urugero rwiza mu kubwira Imana “ yego” maze iyo mvugo ye ikurikirwa n’imibereho yizihiye Imana ihuye rwose n’ugushaka kwayo. Uwo Mubyeyi w’Imana n’uwacu nadusabire, duhuze imvugo n’ingiro tubeho tunyuze Imana.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho