Yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza

Ku wa kane w’Icyumweru cya 6 cya Pasika, C.

Ku ya 09 Gicurasi 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 18, 1-8; 2º. Yh 16, 16-20

Yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza

Kwemeza abantu ko YEZU ARI WE MUKIZA, ni yo nshingano y’ibanze intumwa n’ababatijwe dufite. Intumwa n’abazisimbuye, abigishwa n’ababatijwe twese, twiyemereye Gukurikira YEZU KRISTU nta kindi tumubangikanyije na cyo. Imibereho yacu ya buri munsi igomba gushingira kuri uwo murongo. Kwemera YEZU KRISTU bishingiye ku mutima, ni byo bituma tumenya Ukuri, ubutagatifu n’ubutabera. Dushobora kubitoza abandi mu matwara, mu mico no mu myifatire byacu. Na ho ubundi, nta mbaraga dushobora kubona zo kwemeza abantu.

Pawulo intumwa yari yarageze ku gipimo gihanitse cy’ukwemera ku buryo yemeje Abayahudi batari bake, bareka kwihambira ku mategeko n’udutegeko, imihango n’imiziririzo karande. Pawulo yari yifitemo imbaraga nyinshi ku buryo i Korinti yahinduye mu izina rya YEZU uwitwa Kirisipo wari umutware w’isengero. Yemeye Nyagasani ndetse n’urugo rwe rwose, bamenya ko YEZU ARI WE MUKIZA.

Kwemeza abantu ko YEZU ARI WE MUKIZA, ni ukubigisha Inkuru Nziza y’Umukiro kugeza aho biyumvisha ko ibintu byose ari ubusa ubigereranyije n’ibyiza by’ijuru. Abantu bamwe bibaza impamvu bitagaragara cyane ko hari benshi bagera kuri urwo rwego rwo kwirundurira Nyagasani YEZU! Mbere yo kwibaza icyo kibazo, ni ngombwa ko nibaza nti: “Ese nifitemo imbaraga zihagije z’ukwemera ku buryo nakwemeza abandi?”. Kwamamaza YEZU KRISTU nta kindi twimirije imbere, nta byubahiro dushaka, nta nyungu z’isi turangamiye, ni ko gucengeza Umukiro mu bantu. Iyo tubayeho dutyo twamamaza YEZU KRISTU, abakomeza kunangira ntibashobora kuzatwitakana umunsi bahingutse imbere y’ubucamanza bw’Imana. Amaraso yabo ntituzayabazwa nk’uko Pawulo atazabazwa abakomeje kumurwanya bamutuka aho kumva ineza yari abafitiye: “Amaraso yanyu azabahame! Jye ndi umwere…”, ni ko yaberuriye ashize amanga.

Dusabire abigisha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU; tubasabire kunga ubumwe na We ku buryo batinyuka bakereka isi ya none inzira nyayo y’UMUKIRO.

YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKOMEZE ADUKIZE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho