“Yerobowamu azazira inkota”

Ku wa 4 w’icya XIII Gisanzwe B, 5/7/2018

Amasomo: 1º. Am 7, 10-17; Zab 19 (18), 8-11; Mt 9, 1-8

Amosi muri Isiraheli, ni umwe mu bahanuzi batowe n’Imana Ishoborabyose bahanura nta mususu. Abahanuzi b’Uhoraho, bakunze guhangana n’abahanuzi b’ibinyoma bari bariyemeje kwirira no kwinywera bakaberaho gusingiza ingoma. Abo bahanuzi b’ingoma za cyami muri ibyo bihe bakunze kubangamira umugambi w’Imana. Bashyigikiraga umwami mu mafuti ye ndetse bakamutera ibyotezo bamuririmba ngo arakomeye ibye bizagenda neza. Nyamara ubwo habaga hari ubwo umwami n’abamufasha bayobeje umuryango wa Isiraheli bawutandukanya n’inzira z’Uhoraho. Abo baryi ntacyo bamariye Umuryango w’Imana ahubwo bagiye bawukururira ibyago. Mu gihe cya Amosi, hariho ibibazo byinshi biterwa n’imiyoborere mibi y’umwami Yerobowamu wa Kabiri (783-743). Igitabo cya kabiri cy’Abami cyiduha incamake y’imikorere y’uwo mwami: “Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; nta cyaha na kimwe yaretse mu byo Yeroboamu mwene Nebati, yakoresheje Abayisiraheli” (2 Bami 14, 24).

Ijwi ry’abahanuzi nyakuri ryari rikenewe kugira ngo Isiraheli ikanguke. Nyamara igihe Amosi atangiriye kwigisha, uwitwa Amasiya wari umuherezabitambo i Beteli arahaguruka arahagarara atuma ku mwami Yerobowamu amubwira ati: “Amosi ariho arakugambanira…kuko avuga ngo: Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisiraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo”. Nyamara iyo bemera ijwi rihanura rya Amosi, ibintu byajyaga guhinduka bityo ibyago bagize mu myaka yakurikiyeho bakabisimbuka. Abo baryi birukanye Amosi ariko ubuhanuzi bwe bwarashyize burasohora.

Isomo dukuyemo none: Kugira ngo isi ibone amahoro, abantu bumva ko bamenye Imana Data Ushoborabyose se wa Yezu Kirisitu, nibamamaze Ijambo ryayo. Nibavugishe ukuri baburire isi ibyaha byayo. Nibashyireho umwete bahamagarire bose guhinduka no kubaha Yezu Kirisitu. N’ubwo bitoroshye bwose, uwahagurukije ikirema kigafata ingobyi yacyo kikitahira, azadufasha. Icyo atubwiye kugira ngo bishoboke ni iki: “Mwizere bana banjye, ibyaha byanyu murabikijijwe”. Kwemera, gukunda Yezu no kwizera, ni yo nzira igana ibyiza.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe iteka. Abatagatifu duhimbaza badusabire kuri Data Ushoborabyose. None ni Antoni Mariya Zakariya.

Padiri cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho