Yezu Mwana wa Dawudi, duhe kubona

“Yezu, mwana wa Dawudi, duhe kubona”

 Ku CYA XXX Gisanzwe, B, 28/10/2018//24/10/2021

Amasomo: Yeremiya 31,7-9   Heburayi 5,1-6   MARIKO 10,46-52

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru Inkuru Nziza ya Yezu, iraduhishurira ikintu gikomeye mu mibereho yacu nk’abantu ariko by’umwihariko nk’abakirisitu. Burya kumugara nabi ni ukumugara mu bwonko. Baritimeyo ni ubwo yavukanye ubumuga bwo kutabona, ariko afite ubunararibonye bukwiye kutubera  urugero rwo gukurikira.

Baritimeyo, yari umukene utunzwe no kwiyicarira ku nzira inyuramo abagenzi. Yakumva bahise akabisabira amaramuko, kuko nta bundi bushobozi yari afite bwo kwirwanaho. Mu gusaba imfashanyo simpamya ko yatekerezaga ko yazasaba igitangaza cyamugeza ku buntu bwo kwirebera n’amaso ye bwite yamugaye akaba atarigeze icyitwa urumuri ngo arebe ubwiza bw’’iby’Imana yaremye.

Nyamara  igihe yumvise hafi ye igihiriri cy’abantu benshi, yagize amatsiko ni ko kubaza ibyo ari byo. Uwavuga ko bishoboke kuba bwari ubwa mbere yumvise urusaku rw’abantu benshi bamunyuze iruhande, ubanza ataba ari kure y’ukuri. Kuko we mu byari bimuraje ishinga, ni ukwisabira abahisi n’abagenzi imfashanyo. Ariko uwo munsi yumvise udasanzwe ahitamo kubaza. Abo yabajije bamubwiye ko ari imbaga iri kumwe na “Yezu w’i Nazareti” igeze hafi ye. Birumvikana ko Baritimeyo, mu muryango we bari bazi kandi bakaba baraganiraga ku Isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo, ko izaboherereza Umukiza ari we Umucunguzi w’amahanga yose cyangwa se we ubwe aho yabaga yicaye asabiriza akaba yari yarumvise ibitangaza Yezu yakoraga. Bigahora ku mutima we yifuza kuba yazamwumva hafi ye akagira icyo amwisabira.

Niyo mpamvu mu kwemera kwe igihe yumvise ko Yezu anyuze iruhande rwe atajuyaje  guterura akarangurura ijwi rye ati: “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira”. Rubanda yari hafi ye nubwo itamworoheye ahubwo ikamutwama  imubwira  ngo ni aceceke,  we wari uzi impamvu atabaza Yezu, yarushijeho kurangurura ijwi ati :“Mwana wa Dawudi, mbabarira”.

Yezu utajya usubiza inyuma umutakiye abikuye ku mutima kandi akabona abikeneye, ntiyamugoye ahubwo yumvise ugutamba kw’ijwi rimuhamagaye ni uko nawe ati: “Nimumuhamagare”. Ni uko baramuhumuriza bamubwira ko Yezu ubwe amwihamagariye. Acyumva igisubizo, yahise ajugunya igishura yari yambaye, ahaguruka aho bwangu asanga Yezu.  Mu bushishozi bwa Yezu, yahise amubaza icyo yumva we ubwe yamumarira. Abivuga neza muri aya magambo: “Urashaka ko ngukorera iki?”  Baritimeyo nawe ntiyazuyaje yahise amubwira iryari ku mutima we  ati: “Mwigisha, mpa kubona”. Ni uko ku bw’Ijambo rya Yezu ryuje ububasha aramusubiza ati “Genda, ukwemera kwawe kuragukijije”. Mu yandi magambo Yezu yamuhaye uburenganzira bwo gukora icyo yumva kimuvuye ku mutima. Ariko Baritimeyo wari umaze kugirirwa ubuntu agakira ubumuga bwo kutabona, yahise afata icyemezo cya kigabo, asanga gukurikira Yezu, Umwigisha wamukijije ari byo byiza kuruta kugenda agusubira mu rugo aho avuka cyangwa agasubira ku nzira gusabiriza.

Bavandimwe, abantu twumvise muri iyi Nkuru Nziza ya none baradufasha kumva neza icyo dukwiye guhugukira. Iyi mpumyi Baritimeyo wari wiyicariye ku nzira asabiriza. Ashushanya abantu benshi bahejwe cyangwa bahezwa ku byiza Imana yageneye muntu ngo abeho anezerewe. Aha twavugamo abakene batagira urwara rwo kwishima, abarwayi batagira uburyo bwo kwivuza, muri make twavuga abantu bose bari aho bategereje ko hari uwabacira akari urutega akabagirira impuhwe mu magorwa yabo, bityo nabo bakabasha  kumva ari abantu nk’abandi batihebye cyangwa ngo basuzugurwe. Nyamara nubwo ubuzima usanga butaboroheye, ntabwo umutima wabo wibereye mu icuraburindi bw’ibibazo bafite, ahubwo barumva kandi bakazirikana ibivugwa. Nabo bakereye kwakira ineza y’Imana, nabo bifitemo ikinyotera cyo guhura na Yezu, Umucunguzi. Ibyago aba bantú bakunze kugira ni nk’ibyo Baritimeyo yahuye nabyo. Igihe amenye uko uwo yifuzaga kumva hafi ye ahageze yaratabaje aho kugira ngo bamubere abunganizi cyangwa abavugizi ahubwo nibo bamubera ikigusha bakamutwama ngo naceceke. Gusa tumushimire kuba ataraciwe intege nayo majwi yose yamutwamaga, ahubwo akarushaho kugira ishyaka ryo kwibariza, kugeza Yezu amutumyeho ngo naze. Ntitugacibwe intege n’ibyo twumva cyangwa tubona ahubwo tujye twubaha ijwi ry’umutimanama wacu, bityo n’abaducecekesha bazatugarukira.

Hari benshi tunyuraho tukumva amajwi yabo, tukabona icyo twabamarira ariko ugasanga tubarengeje imboni, yewe bagira ngo banirasanyeho tukababera igisitaza tubabuza kugera ku cyo bifuza mu mutima wabo, kandi wanareba ugasanga nta n’uwo kibangamiye. Tujye twisuzuma tutihenze ubwenge turebe niba nta bavandimwe, inshuti n’abamenyi tujya mu zuba tugatuma badasusuruka. Ni ngombwa kumenya guhegama, tugakingurukira abandi batagize amahirwe nk’ayo dufite nabo bagahaguruka tukabafasha kugera ku nzozi zabo.

Dushobora rero natwe kuba twabuza abandi gukurikira Yezu kubera impamvu zacu zitandukanye zituma tugendana cyangwa dukurikira Yezu. Twese uzasanga inzozi n’ibyifuzo byacu binyuranye. Ibyo bishobora kubangamira abandi mu gukurikira Yezu mu buryo bunyuranye. Kandi aha ni ngombwa kumenya gutandukanya aya magambo. Kugendana na Yezu no Gukurikira Yezu. Burya uwo mugendana ashobora kuba yifitiye izindi gahunda, mugafatanya urugendo ariko mutari bujyane. Mwene uyu iyo bikomeye aragukwepa agacaho ugasigara wirasanaho, cyangwa se iyo ageze aho yajyaga aragusezera byanarimba akagenda kigesera akanyerera nta kindi akubwiye kuko ageze iyo ajya cyangwa yabona indi nzira akaba anyuzeho da. Nyamara uwemeye gukurikira undi, yitwa ntunsige turajyana, agahora yihatira gutera na intambwe nawe, wanasumbirizwa ntakuvirire ahubwo agashaka uko yakurasanaho mpaka mugeranye aho ugiye. No kuri kuri Yezu ni kimwe hari abagendana nawe byakomera bati: urabeho ariko hari nabamukurikira mu nzira yanyuzemo kugera ku ndunduro. 

Ni nacyo Baritimeyo yakoze amaze kugirirwa neza. Mbere ya byose yabanje kwiyambura igishura cyamubuzaga  uburyo, amaze kumva Yezu amubwiye kwigendera aho ashaka, we afata umwanzuro wo kumukurikira. Kuko yasanze amurutiye byose.

Bavandimwe ubuhumyi buri kwinshi, ndetse hari abantu benshi usanga twarahumye tutabona, ndetse bikanarangira tutemeye ko tureba ariko ntitubone. Ibyo nakwita guhuma umutima n’ubwenge nyamara amaso y’umubiri yacu areba kurusha ay’agaca gakina mu bicu ariko kishakira inkoko cyangwa indi nyoni kaza kwiririrwa cyangwa kurarira. Dore ko iyo kamanutse mu kirere kadapfa kugendera aho kayirabutswe. Burya Roho Mutagatifu duhabwa muri Batisimu no mu Gukomezwa by’umwihariko, aduhumura amaso y’umubiri n’ay’umutima, akaduha kumenya gushishoza igikwiye mu bihe binyuranye by’ubuzima bwacu: Gutabara no gufasha ubikeneye. Guhumuriza umuzigirizwa, uri mu kaga no kurenganura urengana. Gukurikira no kwizera Yezu mu bihe byose by’amateka yacu, n’ibindi.

Bavandimwe, twebwe ababatijwe dusabwa guhora tuzirikana ko, ubutumwa bwacu bw’ibanze ari ugufasha  abandi kugera kuri Yezu. Ari -abo twumvise amajwi yabo batubaza, ari bo tubona batabyitayeho, tukabashyikiriza Yezu, tumubabwira kugira ngo bamumenye, bamukunde kandi bamukurikire banamukurikiza. Ariko ibyo bizashoboka nidufata iya mbere tukababera urugero. Mbese imyitwarire n’imibereho yacu bigahamya uwo twemeye koko. Aho kuvuga ngo mwumve ibyo mbabwira ariko ntimkigane ibyo nkora.

Aha haradusaba kwitaza no kujugunya ibishura byacu, ari byo kuvuga ibitubuza gukurira  no kugenza nka Yezu, wagiraga neza aho anyuze hose. Inkuru Nziza ya none twumvise iraduhamagarira kwisuzuma tukreba niba tutari impumyi imbere y’uko isi yacu ibayeho. Twafata urugero kuri Tereza w’I Kalikuta mu Buhindi: umunsi mwe ariho agenda mu nzira yarimo yaje kubona umugore w’umutindi wari wararembye, imbeba zari zaribasiye zimurya, ni uko afata icyemezo kitagira benshi mu isi yacu, aramuterura amujyaana ku Bitaro asaba ko yitabwaho. Murabona ko we yari afite igihe cyo guha umuntu ubikeneye. Ese twe bite? Kenshi usanga twihagazeho ngo byaba ari ukwisuzuguza,  kwiyambura icyubahiro, ishema n’ubwemarare.Nyamara uwo turenza imboni, ibyamubayeho bishobora kutubaho natwe, dore ko isi idaskaye buri wese ashobora kunyagirwa. Erega kugira neza ntawe byambura icyubahiro ahubwo nibyo biguhesha ishema, icyubahiro n’ubwema imbere ya bose.

Dusabirane, kumenya ubuhumyi bwacu,bityo dusabe Yezu aduhe kubona, tubashe kumenya icyo adushakaho mu rugendo rwacu, rwo kumukurikira mu byishimo no mu rukundo . Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho