Yezu agenda hejuru y’inyanja

 Ku wa gatatu ukurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani,

9 Mutarama 2013, Igihe cya Noheli

Inyigisho : Yezu agenda hejuru y’inyanja (Mk 6, 45-22)

Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe, iyi Vanjili iragerageza gusubiza ikibazo gikurikira : Yezu ni nde ? Igisubizo turakizi. Abakuru twagifashe mu mutwe. « Yezu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe ku isi, azatugeze mu buzima bw’iteka ».Icyo ni igisubizo cya gatigisimu batwigishaga tugiye guhabwa Ukaristiya, kubatizwa cyangwa se gukomezwa.

Mariko aradufasha kumenya Yezu ku bundi buryo: kumureba no kumwumva. Aratwereka Yezu. Aradushishikariza kureba Yezu. Turebe uko yitwara, uko agenda, uko avuga, uko akora. Tumwige imvugo n’ingendo.

  • Yezu arasenga

Mariko aratwereka Yezu ajya ku musozi gusenga.

  • Yezu afite ububasha ku nyanja, ku muyaga no ku binyabubasha byose

Yezu agenda hejuru y’amazi. Ntakeneye ubwato kugira ngo akize inshuti ze.

  • Yezu arahumuriza

« Nimuhumure, ni jye mwigira ubwoba ». Aya magambo araduhumuriza. Mu ngorane duhura nazo tujye tuyazirikana.

  • Yezu atanga amahoro n’ituze.

Aho Yezu ageze, imihengeri irahosha. Hakaza amahoro. Urugo Yezu arimo rurangwa n’ituze n’amahoro.Umuryangoremezo wakiriye Yezu urangwa n’ubwumvikane.

Bavandimwe, kumenya Yezu ni impano itagereranywa. Intumwa zabanye nawe. Ziramwitiranya na baringa. Ntizasobanukiwe n’igitangaza cy’imigati. Imitima yabo yari ikinangiye. Bazamenya neza Yezu uwo ariwe n’ubutumwa bwe amaze kuzuka.Kumenya Yezu ni urugendo rw’ukwemera.

Dukomeze turangamire Yezu. Tumwakire mu bwato bwacu bugenda mu nyanja yo kuri iyi si itaburana n’imiyaga n’imihengeri. Yezu niyicara mu bwato bwacu imihengeri izahosha. Yego tuzakomeza tugashye, bidutware ngifu nyinshi. Imiyaga ihuha iturwanya ntizabura, ariko ntituzarohama. Uri kumwe na Yezu ahorana ukwizera.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho