Yezu ajya kwigisha abantu b’iwabo

Ku cyumweru cya 4, Umwaka C, giharwe

Ku ya 3 Gashyantare 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu ajya kwigisha abantu b’iwabo bakanga kumwemera (Lk 4,21-30)

Bavandimwe, Ivanjili y’iki cyumweru, iratubwira ukuntu Yezu yagiye kwigisha abantu b’i Nazareti aho yarerewe. Abantu baho baratangazwa n’amagambo y’ineza ababwira. Kumwibazaho biratuma batamwemera. Ikibazo nyamukuru ni iki “Yezu ni nde? Bazi ko bamuzi kandi atari byo. “Ese si mwene Yozefu?”. Kubera “nyirandakuzi” ntibamwemera ahubwo bazamurwanya kugeza n’ubwo bashaka kumwica.

Abo Ivanjili itubwirani bande?

  • Yezu

Amaze gusoma isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Araryiyerekezaho: “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi”. Baramushima. Baratangazwa n’amagambo y’ineza ababwira. Baribaza niba atari mwene Yozefu bazi. Mu kubasubiza, Yezu arigereranya n’abahanuzi ba kera Eliya na Elisha. Arerekana ko ibitangaza bakoraga byakiriwe neza mu banyamahanga kurusha muri Isiraheli. Nawe niko bimugendekeye, ab’iwabo banze kumwakira kandi i Kafarinawumu mu karere kiganjemo abanyamahanga baramwemeye. Biragoye ku bazi umuhanuzi kwemera ko amagambo ye n’ibyo akora bituruka ku Mana. Abo mu isengero bose baramurakarira. Barashaka kumwica bamuroshye hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wubatseho. Arabanyura hagati yigendere.

  • Abantu b’I Nazareti

Bateze amatwi Yezu. Baramushima kandi baratangarira amagambo y’ineza ababwira. Icyakora ntibatera intambwe yo kumwemera kuko bakeka ko bazi uwo ari we, ko ari mwene Yozefu. Barabisha bumvise Yezu yigereranya n’abahanuzi Eliya na Elisha. Barahagurukira icyarimwe bamusohore mu mugi wabo. Baramujyana hejuru y’imanga y’umusozi umujyi wabo wubatseho kugira ngo bamurohe bamwice. Umugambi wabo ntibashobora kuwushyira mu bikorwa. Yezu arabaca hagati yigendere.

Inyigisho twakuramo ni izihe?

  • Kwakira Yezu n’abo adutumaho

Isomo rya mbere ryatubwiye itorwa rya Yeremiya umuhanuzi. Nyagasani aramubwira ko yamutoye ataravuka ngo azavuge mu izina rye. Aratotezwa n’abe aherye ku bayobozi b’igihugu n’ab’idini. Yezu nk’abahanuzi, nawe yaratotejwe. Kuriya gusohora Yezu mu mugi birashushanya urupfu rwe hanze y’umujyi wa Yeruzalemu ku manga ya Kaluvariyo.

Yezu arabacika kuko isaha ye itaragera. Akomeze ubutumwa bwo gutangaza umukiro ukomoka ku Mana. Kumwakira no kumukurikira ni byo biduha kumenya Imana by’ukuri no kubaho uko ibishaka, ni ukuvuga kurangwa n’urukundo. Kristu wenyine niwe soko y’urukundo nk’uko Pawulo arutubwira.

  • Urukundo

Pawulo ararudusobanurira neza. Ati ni ingabire isumba izindi. Abanyakoronti bari baracitsemo ibice. Bishingiye ku ngabire za Roho Mutagatifu. Abavuga mu ndimi bakishyira imbere, bakumva ko ari bo basenga Imana ikabumva. Abadafite izo ngabire zidasanzwe bakumva bisuzuguye, mbese ko badasenga bya nyabyo, ko atari abakristu byuzuye. Pawulo arashyira ibintu ku murongo. Ati « Dore ingabire mugomba guharanira kuko iruta izindi zose : URUKUNDO ». Kubera ko iri jambo rikoreshwa kenshi mu bishobotse n’ibidashobotse, Pawulo arasobanura neza urwo rukundo ruranga umukristu. Mbese ni rwa rundi Yezu yadukunze akemera kudupfira ku musaraba. Twongere twumve uko Paulo abitubwira :

Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose” (1 Kor 13,4-6).

Pawulo yongeraho ko urukundo rudateze gushira; ruzaduherekeza kugera mu bugingo bw’iteka. Ubumwe n’urukundo niyo ndangamukristu.

Bavandimwe dukomeze gushimira Imana urukundu idukunda. Tuyishimire abahanuzi banyuranye itwoherereza. Dusabe ingabire yo kubakira neza no kwakira ubutumwa batugezaho tutagendeye ku marangamutima. Ibyo bijyana no kwiyoroshya. Dusabe kandi ingabire y’urukundo, rujye ruturanga igihe cyose no muri byose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho