Yezu akiza impumyi

Ku wa 3 w’icya 6 gisanzwe, A, 15/02/2017

Amasomo: Intg 8,6-13.20-22; Zab 115, 12-19; Mk 8, 22-26

Ivanjili ya none, iratwigisha ko uburyo Yezu akiza ari urugendo. Yezu agikora Kuri uwo muntu utarabonaga na mba, ntiyahise abona ijana ku ijana uko ibintu biteye. Yraitegerezaga akabona abantu ariko akababona bameze nk’ibiti bitembera. Yezu yongeye kumukoraho maze noneho abona byuzuye arishima. Ikiganiro Yezu yagiranye n’uwo muvandimwe, kiratwigisha ko iyo umuntu agize amahirwe abandi bakamumenyesha Yezu Kirisitu, na we agenda ashyiraho akete n’umurava.

Ubutumwa uwabatijwe wese afite, cyane cyane uwiyemeje guhara byose ngo amenyeshe isi Umukiro, ni uguhuza abantu bose n’Umwana w’Imana Yezu Kirisitu. Uwo murimo urashushanywa na kiriya gikorwa abantu bagaragaje cyo gushyikiriza Yezu umuvandimwe utarabonaga. Bamugejeje imbere ye, bateye ijwi hejuru bamusabira gukira. Ubundi iyo bigenze bityo hakaboneka abantu bitaye ku barwayi babo bakabarangira Umuvuzi, ubwo intambwe y’ingenzi iba yatewe. Ahasigaye, ni umurimo wa Yezu ubwe n’uwo murwayi. Yezu we ntaturushya, icyo tumusabye arakidutunganyiriza. Agitunganya mu rugero dufunguye umutima wacu akawutahamo. Tugirana ibiganiro byihariye na we. Uko tuganira na we ku buryo bwihariye, ni ko agenda adukirisha ijambo rye. Iyo twituramiye cyangwa tukisubirira mu byacu, nta gusobanukirwa n’ibye tugeraho. Ni yo mpamvu kwigisha abantu uburyo bwo kubana n’Umukiza igihe cyose mu kiganiro cyuje ubwuzu n’urugwiro, ngiyo inshingano dufite.

Mu gihe ibintu byataye isura y’ubwiza byahanganywe, mu gihe byinshi byataye imitemeri, mu gihe umutima w’umuntu wazindaye kuko “Kuva mu bwana bwe nta kindi umutima we urarikira uretse ikibi”, ntidukwiye gucika intege kuko Imana yaturemye ifitiye impuhwe ibyo yaremye byose, ishaka ko bikirizwa mu Mwana wayo Yezu Kirisitu. Ni yo yivugiye iti: “Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi, ku mpamvu y’umuntu”. Hakenewe abantu beza nka Nowa, bahora batura Nyagasani Igitambo kinoze kandi gitagatifuza. Igitambo nk’icyo, ni cyo cyaronkeye Nowa ibabarirwa. Dusabire isi ibabarirwe. Tunyungutire ibyishimo tuvana mu mushyikirano w’Imana Data Ushoborabyose muri Yezu Kirisitu kuko ari aho tuvoma imbaraga zituma twitangira umukiro wa bose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Fausitini, Yovita, Kalawudiyo wa Kolombiyeri, Jorujeta ari we Jorujiya, Sigisifridi na Onezimo, badusabire Kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho