Yezu akiza ku bwa Roho Mutagatifu

Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri uyu wa 3 w’icyumweru cya 4 cya Pasika.

Amasomo: Int 12, 24-13,5; Z 66, 2-3.5.6.8; Yh 12, 44-50.

Bakristu, Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza kandi ushakashaka Imana, nongeye kubifuriza igihe cyiza cya Pasika! Ni kibe igihe cyo kurushaho gucengera ibanga ry’ubucungurwe, ineza n’amahoro arambye twaronkeye muri Kristu wazutse kugira ngo aturonkere ubuzima bw’iteka.

Bakristu, Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, amasomo Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa kandi akadushishikariza ibintu 2 bikurikira:

  1. Roho Mutagatifu ashyigikira intumwa.

Mu isomo rya mbere hagaragara inyota yo kumenya no kumenyekanisha ijambo ry’Imana ku bantu benshi, kubera iyo mpamvu intumwa zitangaga uko zishoboye zigisha ibyo ziboneye kandi zumvanye Kristu, abantu bagahinduka bakemera Kristu wazutse. Uko bagenda biyongera intumwa zigenda zibona ko umurimo ugenda urenga imbaraga zazo, ibyo kandi na Roho Mutagatifu yabiteye imboni, ni yo mpamvu yunguye intumwa igitekerezo cyo gufata bamwe mu bemeye bakoherezwa mu yindi migi kugira ngo Inkuru nziza ikomeze kwamamazwa: “Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye” (Int 13, 2b). Uyu mugambi wujujwe nyuma yo gusiba kurya no kuramburirwaho ibiganza: “Ni uko bamaze gusiba kurya babaramburiraho ibiganza maze barabohereza” (Int 13, 3). Ibikorwa bibiri byaranze isengesho ryo gusabira Barinaba na Sawuli: gusiba kurya no kubaramburiraho ibiganza.

Koko rero umugenzo wo gusiba ugamije guharura inzira mu mutima kugira ngo ubikora ashobore kumva ijwi ry’Imana no kumenya ugushaka kwayo kuri we cyangwa se ku ikoraniro; na ho kuramburirwa ibiganza ni umugenzo ugamije kwegurira Imana umuntu ndetse no kumuha ububasha bwa Roho Mutagatifu kugira ngo abone imbaraga zikwiye zo kwitangira umurimo w’Imana ahamagariwe.

Bakristu, nshuti z’Imana na mwe bantu b’umutima mwiza, buri wese kuva yatangira urugendo rw’ubukristu yaramburiweho ibiganza, ku buryo bw’indunduro mu isakramentu ry’Ugukomezwa. Ibyo bisobanuye ko buri wese afite ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana muri bagenzi be. Twibaze: Ese niyumvisha agaciro ko kuramburirwaho ibiganza n’abasizwe amavuta matagatifu? Aho simbifata nk’umuhango, ibintu bidafashe kandi bidashobora kugiraho ingaruka? Ese nzi neza ko nasenderejwe Roho Mutagatifu ngo mbe uwa mbere mu kwamaza Ijambo ry’Imana? Kubyirengangiza ni ugutatira igihango, kandi rero uragowe niba utamamaje Ivanjili! Wigira isoni, wigira ubwoba kuko utahawe Roho w’ubwoba ukugira umucakara w’amakenga, gushidikanya no kurebera ikibi. Rebera ku ntumwa maze ufate iya mbere mu ikoraniro ryawe no muri bagenzi bawe ubohore abantu ukoresheje Ijambo ry’Imana kandi ntugire ubwoba, humura Nyagasani aragutabara!

  1. Yezu ntaca urubanza, ahubwo arakiza, agatanga ubuzima.

Ibanga rya Pasika rishingiye kuri Kristu wazutse. Kristu uwo yaje mu nsi kugira ngo isi igire ubugingo bw’iteka. Ibyo kandi yabikoze kugira ngo huzuzwe umugambi wo gucungura inyokomuntu, Imana Data yagize, nyuma y’uko ababyeyi bacu ba mbere bacumuye.  Ni yo mpamvu Kristu agira ati: “unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye” (Yh 12, 44) akungamo ati: “Ungaya ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka. Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse  ibyo nzavuga” (Yh 12, 48-49).

Icyo Imana yifuza ni uko abantu bose bagera ku mukiro, kandi yabakinguriye amarembo yawo muri Yezu Kristu, Jambo uhoraho wa Data. Na Yezu ubwe abisubiramo agira ati: “Ubugingo bw’iteka ni ukukumenya wowe Mana imwe y’ukuri no kumenya uwo watumye Yezu Kristu” (Yh 17,3). Ngiryo ibanga ry’umukiro wacu.

Bakristu Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, niba urubanza rwanjye nawe rushingiye kubaha Yezu Kristu n’Ijambo rye, nkore iki ngo iryo Jambo rimenywe na bose? Nkora iki ngo iryo Jambo rincengere kugera mu misokoro? Nkora iki kugira ngo abe ari ryo rimurikira intambwe zanjye aho kumurikirwa n’ibitekerezo nkomatanyamidugugu na nkomatanyamico by’abiyita ko ari intyoza muri iyi si? Aho ujya uzirikana ko  niwirengagiza kumva no gukurikiza Ijambo rya Kristu ukiringira ibitekerezo by’isi, ku munsi w’urubanza bitazakurebera izuba? Uzarimbuka mu gihe abo witaga abasazi n’abatazi aho isi igeze bazaba bibereye mu gituza cy’Abrahamu bamaze kumesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama.

Nkugire inama rero ritararenga: haguruka wubahe Imana, hagaruka wubahe amategeko y’Imana, haguruka ugarukire Ijambo ry’Imana wemere ko riyobora intambwe zawe za buri munsi, haguruka wifashishe Ijambo ry’Imana utunge agatoki akarengane n’ibikorwa mponyoramuntu, haguruka urangamire iby’ijuru, kandi ufashe isi guhindukirira Uhoraho, haguruka wemere Kristu, kuko umwemera adashobora guheranwa n’umwijima kandi ntawe ukorera Imana uzaheka amaboko! Nyagasani abigufashemo.

Bakristu Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, nkomeje kubifuriza Pasika nziza Kristu atumurikire twese mu ijambo rye kandi tumubera abahamya ku buryo bumunyuze. Roho Mutagatifu adushyigikire kandi Bikira Mariya Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho adutoze guhinduka no gusenga ubutaretsa kugira ngo dushobore gutsinda isi.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho