Inyigisho yo ku wa gatanu nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani,
Ku ya 11 Mutarama 2013, Igihe cya Noheli
Padiri Alexandre UWIZEYE
Yezu akiza umuntu wamazwe n’ibibembe (Lk 5,12-15)
Bavandimwe, iyi Vanjili iratwereka Yezu akiza umuntu wamazwe n’ibibembe.
Aho byabereye ni muri umwe mu migi Yezu yanyuragamo yigisha. Ntabwo Luka atubwira izina ryawo. Ushobora kuhashyira izina ry’umugi cyangwa umudugudu utuyemo. Yezu aho amariye kuzuka afite umubiri w’abazutse bityo akagera hose, mu migi yose, insisiro n’imidugudu akiza.
Uwo Yezu yakijije. Luka Umwanditsi w’Ivanjili ntatubwira izina rye. Si uko atamuzi. Ahubwo ni ukuturembuza ngo uhashyire izina ryawe cyangwa se mpashyire iryanjye. Ibyabaye kuri uriya muntu natwe byatubaho. Nawe Yezu yiteguye kudukiza.
Ese Yezu yakijije iyihe ndwara ?
Uriya muntu yari yaramazwe n’ibibembe. Ibibembe ni indwara mbi cyane. Irandura akaba ari yo mpamvu mu gihe cya Yezu nta rukingo nta n’umuti yagiraga. Niyo mpamvu ababembe bavaga mu bandi bantu kugira ngo batagira uwo banduza. Niyo mpamvu iyo wagiraga Imana ugakira, wajyaga kwiyereka umuherezabitambo, agasuzuma niba koko wakize, akagukorera umuhango wo kugusubiza mu bandi bantu.
Inyigisho twakuramo ni izihe ?
-
Ukwemera
-
Uriya muntu wari waramazwe n’ibibembe afite ukwemera. Yemera ko Yezu aftie ububsha, ko ari Imana. Ikibigaragaza ni uko yikubita imbere ye akamuramya. Imana niyo yonyine ikwiye kuramywa. Nibyo Yezu yanze gukorera Shitani, igihe yazaga kumushukira mu butayu. “Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine” (Mt 4,10).
-
“Ubishatse wankiza”: kumenya ko turwaye
-
Uriya muntu azi ko ari umurwayi, azi uburwayi bwe. Azi ko nta wundi wamukiza uretse Yezu. Indi miti yose ntacyo yagezeho. Ese aho tujya twemera ko turwaye? Ko dukeneye gukira? Ese twemera ko Yezu ari Umukiza?
-
“Yezu arambura ikiganza, amukoraho”
-
Byari bibujijwe gukora ku muntu urwaye ibibembe. Yezu arabirengaho akamugirira impuhwe akamukoraho. Niyo mpamvu amubuza kugira uwo abwira ko yamukozeho. Uwakoraga ku mubembe yahitaga abyandura. Iyo babimenyaga nawe bamwirukanaga mu bantu. Yezu yaje kwikorera imibabaro yacu.
-
“Ndabishatse kira”
-
Ako kanya ibibembe bye birakira. Nta rushinge yamuteye, nta kinini yamuhaye ngo anywe. Kubera ko Yezu ari Imana, ijambo rye ryifitemo ububasha. Icyo Imana ivuze kibaho. Mu gitabo cy’Intangiriro batubwira ko Imana yaremye isi n’ibiriho byose ikoresheje Ijambo ryayo (Intg 1, 1-2, 4a).
-
“Genda wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe”
-
Yezu yubaha abayobozi b’Umuryango w’Imana ariwo Isiraheli. Ntabasimbura mu nshingano zabo. Muri iki gihe, Kiliziya ni Umuryango mushya w’Imana. Hari abantu bavuga ko bakunda Yezu ariko badashaka Kiliziya, bakarwanya inyigisho zayo. Kiliziya ni Umuryango w’abemera, ni Umubiri wa Kristu. Ku mukristu Kiliziya ni umubyeyi. Itubyara mu kwemera, ikatureresha Ijambo ry’Imana n’amasakramentu. Nta wanga nyina ngo arwaye ubuheri.
-
“We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye agasenga”
-
Yezu ntarangazwa n’ibyo abantu bamuvugaho n’ubwinshi bw’abantu bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo. Anyuzama akabasiga akajya gusenga. Hari umukristu tujya tuganira akambwira ati ”njye nta mwanya mbona wo gusenga no kujya mu Misa. Ariko nkora ibikorwa byiza. Ubwo se ntibihagije?”Aha Yezu aratwereka uburyo umukristu abaho. Isengesho ntirigomba kubura. Mutagatifu Benedigito washinze umuryango w’Abihayimana b’Abamonaki abivuga neza ati “Senga kandi ukore”. Isengesho n’ibikorwa byiza biruzuzanya, ariko isengesho ni ryo ry’ibanze.
Bavandimwe, twongere dusome twitonze iyi vanjili, tuyizirikane, tuyiyerekezeho. Irimo inyigisho nziza kandi nyinshi zitwubaka kandi zigafasha abo turi kumwe. Dukurikize urugero rw’uriya muntu wamazwe n’ibibembe. Twisuzume turebe ibibembe byatumaze. Wenda nta bibembe turwaye ariko dufite ubundi burwayi ari ubw’umubiri ariko cyane cyane ubwa roho. Uburwayi bubi ni icyaha. Uvuga ko nta cyaha agira aba yibeshya niko Yohani intumwa atubwira. Kutabona ibyaha byacu nabyo ni ubundi burwayi. Aka wa mugani wa kinyarwanda ngo “nta mupfu winukira ahubwo anukira abandi”. Wenda ingabire ya mbere dukwiye gusaba n’iyo kumenya uburwayi bwacu. Iya kabiri ni iyo kwiyoroshya tukegera muganga mukuru ari we Yezu. Muri iki gihe, Yezu akomeza ubutumwa bwe muri Kiliziya, by’umwihariko mu masakramentu. Mu isakramentu rya Penetensiya Yezu adukiza ibibembe akorsheje umusaserodoti. Twemerere Yezu adukoreho; ugukira kwacu kubere abandi ikimenyetso.