Yezu araduhamagara ngo tumubere abahamya mu bantu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe, umwaka C, ku wa 10 Gashyantare 2019

Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi

AMASOMO: Is 6, 1-2a.3-8; Ps 137; 1Cor 15, 1-11; Lc 5, 1-11. 

Kristu Yezu akuzwe. Kuri iki cyumweru cya gatanu gisanzwe C , umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana ku muhamagaro. Hari indirimbo dukunda kuririmba tugira tuti: “ Yezu araduhamagara,…. ngo tumubere abahamya mu bantu.”

Ni koko Imana iraduhamagara twese. Mu isomo rya mbere  twumvise ihamagarwa rya Izayi, umuhanuzi. Iri hamagarwa rye, riratwumvisha neza uko Imana iduhamagara iteye: ni Nyirubutagatifu ! Uwo ihamagara ni umuntu w’iminwa yanduye, agatura mu muryango wahumanye. Imana rero iduhamagarira ubutagatifu bwayo. Ntawayegera itamuhamagaye kandi uwo ihamagaye iramusukura,  ikamukiza ibyaha nk’uko yahumanuye umuhanuzi Izayi. Ubuzima tubamo buri munsi, ntibusiba kutugaragariza ko Imana idatora abashoboye, ahubwo ishoboza abo yatoye.

Isomo rya kabiri riratwibutsa ko twahamagawe muri Yezu Kristu. Ko uwakiriye umuhamagaro wa Nyirubutagatifu ahora yibuka Yezu. Kwibuka Yezu ni ukwibuka urupfu rwe n’izuka rye ryadukijije. Hanyuma ibyo yibuka akaba ari na byo ahamya, nk’uko duhora tubisubiramo muri buri Gitambo cya Missa tugira tuti : « turamamaza urupfu rwawe Nyagasani, tugahamya n’izuka ryawe kugeza igihe uzagarukira mu ikuzo ».

Uko ibyanditse bitagatifu bibiduhishurira, mu Isezerano rya Kera ni Imana Data yahamagaye Izayi, mu Isezerano rishya ni Yezu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, uhamagara. Nk’uko yahamagaye Petero, Andreya, Yakobo na Yohani, Pawulo n’abandi benshi natwe araduhamagara. Yaduhamagaye twiga Gatigisimu, adutora tubatizwa, dukomezwa, dushyingirwa, tuba abasaserdoti cyangwa twiyegurira Imana. Aduhamagara buri gihe cyane cyane mu ikoraniro ryo ku cyumweru, ku munsi wa Nyagasani. Azakomeza kandi aduhamagarire kuzicarana nawe Ijabiro mu Bwami bwe.

Bavandimwe, muri Palestina, mu gihe cya Yezu, umwe mu mirimo y’ibanze y’abagabo baho wari uburobyi. Abahanga mu kuroba, batubwirako uwo murimo utanga umusaruro iyo ukozwe mu ijoro. Bityo byatumaga barara ijoro ryose baroba, ari nayo mpamvu hagomba kuba nta bagore baba barakoze uriya mwuga kubera imvune yawo.

Mu ivanjili tumaze kumva, ngo Simoni ari kumwe na bagenzi be, bari baraye bagotse ijoro ryose ariko babura na mba!!! Ibintu bibabaje. Mu yandi magambo umwuga wabo byari byanze, bari bameze nk’ikipe imaze gutsindirwa ku kibuga yitorezaho. Icyajyaga gukurikiraho nta kindi usibye guhindura umwuga. Ngo Yezu amaze kwigishiriza mu bwato bwa Simoni niko kumubwira ngo “Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe”. Yezu ababwirango barohe inshundura zabo mu mazi magari, ni uko yabonaga ko bo batinye ahari amazi maremare, ko bigumiye ku nkombe, ahatari na mba.

Bakiristu bavandimwe, kuba umukiristu ni urugamba nk’uko tujya tubiririmba, ni ugushora mu mazi magari, ni ukugera n’aho dushobora guhara amagara yacu kubera ukuri Yezu yatuzaniye. Ariko uwemereye Yezu akamuyobora, uwumvise Ijambo rye akarikurikiza , byose biramuhira. Ukuri kwacu ni Yezu Kristu. Niko byagenze kuri Simoni. Yagize ati “Ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura’. Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika.” Nta kintu na kimwe kiza twakwigezaho tudafashijwe n’Imana. Kuriya kurara ijoro ryose baroba nyamara bakabura na mba , bishushanya ya nyota y’ibintu, amafaranga, ubutegetsi, ibyubahiro, duhorana, nyamara itazigera ishira. Imana yonyine niyo ishobora guhaza imitima yacu. Imitima yacu yaremewe Imana iyo dushatse kuyishyiramo ibindi bitariyo, ntiyuzura bibaho. Nibyo Mutagatifu Agustini yavuze agira ati “Umutima wanjye urahangayitse kandi ntuzigera utuza bibaho utaratura mu Mana”.

Bakiristu bavandimwe, ni uwuhe mwanya duha ijambo ry’Imana mu buzima bwacu? Ese tujya twibuka ko nta na gito twakora mu byo dushinzwe tutabifashijwemo n’Imana? Imbaraga za muntu burya ni nkeya, ndetse ni nke cyane. Iyo twirengagije Imana mu buzima bwacu, natwe birangira tugokeye ubusa ubuzima bwacu bwose.

Ririya joro ryose Simoni na bagenzi be baraye nyamara bakabura na mba, rinashushanya ijoro ryari mu mitima yabo. Yezu, we Rumuri rw’amahanga ahageze, bararobye inshundura zenda gucika. Ese jyewe, wowe, buri wese, twese, ni uwuhe mwanya duha Yezu mu buzima bwacu ? Ese Yezu ni we Rumuri rwacu ? Cyangwa dufite ibindi twimitse mu mitima yacu; ibintu, amafaranga, abantu b’ibikomerezwa n’ibindi?

Ubundi tumenyereyeko Yezu yigishirizaga mu nsengero. Nyamara yahisemo kwigishiriza mu bwato. Ibintu bitari bisanzwe. Ni ikimenyetso ko buriya bwato bwashushanyaga Kiliziya. Kiliziya ni ababatijwe bose. Ni jyewe, ni wowe. Natwe uyu munsi turasabwa gushora mu mazi magari, maze turohore bagenzi bacu bakiri mu nyanja y’icyaha, y’inzangano, y’ubusinzi, y’ubusambanyi, y’ubusambo, y’ubuhemu, mbese ba bandi bataramenya Imana, babandi bataragerwaho n’urumuri rw’Ivanjili.

Bakiristu bavandimwe, nk’uko Petero na bagenzi be basize byose ( na ya mafi barobye ) bagakurikira Yezu, buri wese yakwibaza ati : ‘ jyewe uyu munsi ni iki nza gusiga kugirango nkurikire Yezu? Hari byinshi binzitira mu bukiristu, hari ingeso zananiye kureka. Uyu munsi nanjye ndasabwa kureka bya bindi byose bimbuza kubona Yezu.

Ikintu kiranga umuntu wese wahuye n’Imana, wahuye na Yezu, ni uguhinduka. Ngo Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yezu avuga ati “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha”. Mu isomo rya mbere ubwo umuhanuzi Izayi yahuraga n’Imana, yaragize ati “Ndagowe! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye”. Pawulo intumwa we ati “Sinkwiriye no twitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya y’Imana”.

Bakiristu bavandimwe, natwe tumaze guhura na Yezu mu Ijambo rye. By’umwihariko, mu kumuhabwa wese m’Ukaristiya y’iki cyumweru, tumusabe aduhe guhinduka maze tubashe kujya kumwamamaza mu bataramumenya.

Ntitwibagirwe kandi gutura abarwayi bacu bose Yezu Kristu Umukiza wacu, tubamuzanire abakize. Ari abarwaye indwara z’umubiri n’abarwaye iza roho bose tubamuture natwe tutiyibagiwe. Ibyo tubigire nk’umuhamagaro kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi, tuzirikana ko ari ubutumwa bwacu kwita ku barwayi, igihe cyose na hose.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri paruwasi Gisagara, diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho