Yezu aradukiza kandi adutuma gukiza isi

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’ Icyumweru cya 25 Gisanzwe, kuwa 27 Nzeri 2017

AMASOMO: 1º. Esr 9,5-9; Tobi13,2-8 ; Ivanjili Lk9,1-6

Umunsi mukuru wibukwa wa Mtg Visenti wa Pawulo

Ni uko Yezu … abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara.

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Dufate aka akanya tuzirikane ku masomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye muri liturjiya ya none, twibuka na mtg Visenti wa Pawulo duhimbaza.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya Ezira, turakomeza kumva imibereho y’umuryango w’Imana igihe bavuye mu bucakara i Babiloni. Bamwe muri bo bagiye bashakana n’abanyamahanga. Uko kwivanga mu mibanire, byagiye bikurura no kwivanga mu mico, imyitwarire, ndetse n’imyemerere. Abahanuzi b’Uhoraho bagiye kenshi bahwitura imbaga y’Imana, basaba kwirinda gushoka imyitwarire y’abapagani, ngo bakomere ku kwemera kwabo. Kubaha no kuyoboka Uhoraho we Mana imwe rukumbi, yabitayeho kandi ikomeza kubagaragariza ukuboko kwayo mu mateka yose y’ubuzima bwabo. Natwe turi kumva iri jambo none turi guhwiturwa. Isi ya none yahindutse umudugudu, ibintu bisigaye bigenda nta maguru. Ikibereye ku nkiko imwe y’isi , mu kanya nk’ako guhumbya kiba cyakwiriye kugera ku yindi nkiko. Ibyo binyaruka, bikushumura byose ntacyo bisize inyuma, byaba ibyiza n’ibibi. Hari ubwo rero tubimira bunguri, ni uko n’ibitaribwa tukamira bunguri. Ni aho gushishoza, no gukingurira umutima wacu Roho Mutagatifu, ngo hato natwe tutaganzwa n’ubupagani bugenda bufata intera uko bwije ni uko bukeye.

Kureba amateka y’ubuzima twanyuzemo, bidufasha kubona ukuboko kw’Imana muri yo. Ibyo nibidufashe natwe kugarukira Imana umubyeyi udukunda byahebuje. Erega Imana iradukunda, ni uko akenshi tubyiyibagiza mu migirire n’imyitwarire yacu!

Mu ivanjili, Yezu aratuma ba cumi na babiri mu butumwa. Amaze kubakoranya uko yari yabigennye, yabahaye ubutegetsi n’ububasha:

  • Kwirukana roho mbi zose, no gukiza indwara zose mu izina rye
  • Kwamamaza ingoma y’Imana ishobora byose mu biremwa byose

Ubwo butumwa bwahawe ba cumi na babiri, nibwo butumwa bwacu twese abakristu. Buri wese ku rugero rwe : abepiskopi, abapadri, abadiyakoni ba Kiliziya, abihayimana mu byiciro bitandukanye n’abalayiki bose imbaga ntagatifu y’abacunguwe n’amaraso ya Ntama.

Ubwo butumwa bukubiye mu ngingo ebyiri z’ingenzi : iya mbere ni Ijambo ( Kwamamaza) mu mvugo itomoye. Iya kabiri ni igikorwa kigaragara. Ibyo uko ari bibiri ni indatana mu butumwa bwacu abakristu.

Umukristu nyawe, yihatira guhamya uwo yakiriye, mu mvugo n’ingiro. Ukwemera yamamaje, akihatira kugushyira mu bikorwa. Kandi twahawe ububasha n’ubutegetsi bwo kubikora, gusa akenshi dutinya kujya ku murimo twahamagariwe.

Umuhamya weruye wa Kristu, ntagomba kugarukiriza ubutumwa mu magambo gusa, hagomba n’ibikorwa nyabyo bihamiriza abantu ko ari muri wa murongo wa Kristu, wanyuraga hose agira neza, akiza abarwayi kandi akirukana roho mbi. Izo ndwara na roho mbi duhamagarirwa guhashya mu izina rya Yezu, bikorwa mu buryo bwinshi nkuko Matayo abitubwira mu ivanjili : gufungurira abashonji, guha icyo kunywa abafite inyota, gucumbikira abagenzi, gusura abarwayi, kugera ku mbohe aho ziri, gutabara abari mu byago, kujijura abari mu bujiji, kumurikira abari mu mwijima n’icuraburindi ry’urupfu…..

Ntabwo ibyo Nyagasani adusaba gukora, ari ibyo twihangishaho ahubwo ni we udushoboza kubikora. Imvugo imwamamaza mu bandi si iyo twihangishaho cyangwa tujya gucurisha mu byuma by’ikoranabuhanga rigezweho, ahubwo ni we uduha imvugo nyayo ihashya Shitani, igakangaranya abanzi n’abagambanyi, igatsemba imitego yose ya nyakibi. Tumwemerere adutume kuko yaduhisemo.

Tubisabirane kuko tubikennye, kandi tubisabe twisunze mutagatifu Visent wa Pawulo duhimbaza uyu munsi. Maze ubutagatifu bwamuranze hano ku isi, mu bikorwa bitandukanye by’urukundo yakwirakwije nko gutabara abarwayi n’abana batagira kirengera, bitubere urugero rwo gukurikiza mu gutunganya umurimo wa gitumwa twahamagariwe muri iyi si ya none.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi KIRUHURA, Diyosezi ya BUTARE.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho