Ku cyumweru cya 17 gisanzwe, Umwaka C, 2013
Ku ya 28 Nyakanga 2013
Yateguwe na Padiri Pascal SEVENI
Amasomo: Intg 18, 20-32; Zab 138(137),1-2a.2bc-3.6-7ab.7c-8: Kol 2, 12-14; Lk 11, 1-13
Iyo Abanyarwanda babonye umuntu wisanzura ku muntu w’igikomerezwa (umutegetsi cyangwa umukire) baravuga ngo yinjira iwe adakomanze. Cyangwa ngo yigererayo! Rimwe na rimwe bashaka na bo kugira icyo basaba icyo gihangange bakanyura kuri iyo nshuti ye bishyikiraho ikazabagereza ubutumwa ibukuru kubera ikimenyane gikomeye bafitanye. Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aratwemeza ko twese abemera imbere y’Imana Data tumeze nk’uwo muntu w’umutoni ku bakomeye. Twese dushoboye kwigereza amadosiye yacu ibukuru kandi agatungana. Dufitanye ikimenyane gikomeye n’Imana. Uwo mubano w’ubutoni ugaragarira mu isengesho ritaretsa kandi ryiringiye ko ibyo dusaba tubihabwa nta shiti, igihe cyose bigamije kutugirira neza, nk’uko nta mubyeyi ushobora guha umwana we inzoka igihe amusabye ifi.
Benshi muri twe dukunze kurambirwa gusenga, tugacibwa intege n’ibintu byinshi birimo n’uko twibwira ko Uwo tubwira atatwumva. Mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu aradushishikariza kutarambirwa isengesho. Mbere na mbere abanza kuduha urugero rw’isengesho rikwiye ari ryo rya “Data uri mu ijuru”. Muri iryo aduhishurira inkingi mwikorezi y’ukwemera kwacu, ari ko gutuma tubasha gusenga: ko Imana dusenga ari Data Umubyeyi wacu. Tubashije kwemera icyo, inyinshi mu nzitizi z’isengesho ziba zivuyeho. Niba Imana ari Data, turi abana ikunda. None kuki igihe cyose tutamwisanzuraho ngo tumubwire ibyo dukeneye byose, nk’uko abana b’abantu babigenza ku babyeyi babo? Kandi ububyeyi bw’Imana buhebuje kure ubw’abantu, kuko ari yo babukomoraho kandi bakaba abanyantege nke muri byinshi. Gusanga Imana Data ni ukwisanga! Ashimishwa cyane n’uko tumusaba. Ariko, kimwe n’undi mubyeyi mwiza, ntaduha ibibonetse byose, keretse ibyo we abona bidufitiya akamaro gusa. Kandi ibidufitiye akamaro ni ibyo ari byo byose biganisha ku mukiro wacu. Ni yo mpamvu Yezu arangiza n’iki kibazo: “Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?” Ni ukuvuga ko nta cyiza umuntu ashobora kuronka hano ku isi kirenze Roho Mutagatifu n’ingabire ze, kuko ari Imana ubwe kandi atanga ubugingo (Credo). Imana ntiduha gusa ibintu, ahubwo iranatwiha yo ubwayo. Ni yo “cadeau” iruta izindi. Ikibazo tugira ni uko rimwe na rimwe dusaba ibintu by’agaciro gake kandi Imana ishaka kudukungahaza. Ibi ntibivuze ko tudashobora gusaba ibindi bintu bijyanye n’imibereho yacu ya hano ku isi nk’ubuzima bwiza, umutungo udufasha kubaho neza no kubana n’abandi, urubyaro n’urushako rwiza,… Ariko ibi byose bigomba kuba bigamije kudutagatifuza no kutugira byimazeyo abana b’Imana Data. Kuko ni cyo Roho Mutagatifu ashinzwe kandi yifuza, dore ko ari na we utwinjiza mu isengesho rikwiye, ngo “adutakambira mu miniho irenze imivugirwe” (Rom 6,26). Rero byumvikane neza ko isengesho ryumvwa kandi rikakirwa rigomba kuba riri mu nyungu za Roho Mutagatifu, ari zo z’umukiro wacu. Ni iritwinjiza mu mubano usesuye na Data uri mu ijuru, aho duhabwa ibyiza bidakama.
Tujye rero twitondera amasengesho tuvuga. Muri iki gihe abantu benshi, cyane abakunda gusenga, badukanye ibyo bita “gusubizwa”. Ni ukuvuga guhabwa ibyo wasabye. Ndasaba abantu bakunze gukoresha iyo mvugo kujya bayigiramo ubushishozi. Bareba niba ibyo basaba cyangwa bahawe bihuje n’icyo Roho Mutagatifu yifuza kuri bo. Urugero, ushobora gusaba akazi keza cyangwa ubutunzi, ariko utagamije kubyitagatifurizamo no gutagatifuza abandi, ahubwo ushaka inyungu zawe bwite nko kuba igikomerezwa ukaba Rwagitinywa, kubera ikuzo ryawe bwite. Sinibwira ko ikintu nk’icyo wagihabwa n’Imana Data. Isengesho nk’iryo ni nk’iry’umwana wabona se anywa itabi akamusaba na we gutumuraho! Nta mubyeyi muzima wabyemera ngo ni uko akunda umwana we. N’iyo yabikora yaba ari umubyeyi gito.
Umukurambere Abrahamu aradutoza isengesho risabira abandi. Muri we tubonamo umuhati n’inkeke atewe n’umukiro w’intungane zidakwiye gupfa rumwe n’urw’abagome. Ibyo n’Imana irabyemera rwose. Ni yo mpamvu izarokora ubuzima bw’intungane Loti n’urugo rwe igihe inkozi z’ibibi z’i Sodoma na Gomora zizarimburwa n’uburakari bw’Imana. Ikindi cyiza tubona mu isengesho rya Abrahamu ni ukwinginga. Dukwiye kwitoza gusaba tudategeka Imana, ahubwo tuyinginga, niba koko tuyiringiye. Hari kenshi tuyisaba tuyiha za “conditions”. Nutampa iki sinzongera gukora iki n’iki, nzava mu Kiliziya, n’ibindi bituma twivumbura iyo tudasubijwe uko twabyifuzaga. Nko kuvuga ngo Imana impora iki ko atari njye muntu mubi ubaho! Imana ntiduha ibyo tuyisabye kubera ubwiza bwacu. Ni uko turi abana bayo kandi ikaba umubyeyi wacu. Ni yo mpamvu irenza amaso ibyaha byacu kuko yabihanaguje urupfu rwa Kristu maze ngo urwandiko rwadushinjaga irarushwanyaguza irubamba ku musaraba (Kol 2,14). Ni yo mpamvu dushobora gutinyuka kuyisaba nta bwoba, nta gihunga, nta gushidikanya ko itwumva kandi itwitayeho.
“Yezu, ndakwizera!”
P. Pasikali Seveni