Ku wa kabiri w’icya 6 cya Pasika, 19/05/2020
Amasomo matagatifu: Intu 16,22-34; Zab 138,1-8; Yh 16,5-11
Bavandimwe, muri iyi minsi tugenda twegereza iminsi mikuru ya Asensiyo na Pentekosti, amasomo matagatifu agenda adufasha kuzirikana ku mwanya wa Roho mutagatifu mu buzima bwa Kiliziya no mu buzima bwa buri mukristu.
1.Yezu asezera ku be
Yezu Kristu asoza ubutumwa bwe hano ku isi yasezeye abo yari yaritoreye akabatoza agira ngo bazatoze n’abandi gukurikiza inyigisho z’Ingoma y’ijuru yaduhishuriye. Mu kubasezeraho birumvikana ko bababaye kubera umubano n’ubucuti bari bafitanye. Ariko Yezu arabahumuriza abereka ko n’ubwo batazajya bamubonesha amaso y’umubiri nk’uko byari bisanzwe mu gihe bari bamaranye, atabasize ari impfubyi, ko azababa hafi kugeza ku ndunduro y’ibihe. Byongeye Yezu yabasezeranyije ko agiye kuboherereza undi muvugizi. Uwo ni Roho mutagatifu Umuhoza.
2.Bazahozwa n’Umuvugizi
Yezu aragira ati: “ngiye byabagirira akamaro, kuko ntagiye umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza”. Imana yaradukunze bihebuje iduha Umwana wayo w’ikinege aza mu isi yemera imibabaro n’urupfu rw’agashinyaguro kugira ngo aducungure twari twaritesheje agaciro mu maso y’Imana, atugobotora ku ngoyi y’icyaha n’urupfu. Arangije uwo murimo uhebuje wo kudukiza asubira kwa Se mu ijuru atwoherereza Roho mutagatifu ubakomokaho bombi, kugira ngo adukomeze, akomeze kuducengezamo inyigisho z’iby’ijuru, atwumvishe ukuri kose maze tube abahamya nyabo ba Yezu Kristu. Uwo Roho mutagatifu ni we wakomeje intumwa mu bihe bya mbere mu bitotezo n’ibigeragezo bitoroshye, aziha ubutwari bwo kwiyumanganya mu mibabaro bazira kwamamaza Yezu ariko ntibacika intege nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere. Ni we kandi wakomeje gutera imbaraga abakristu n’abashumba babo uko ibihe byagiye bisimburana kugeza n’ubu bakomera kuri Kristu kandi bakomeza kumwamamaza. Natwe twese ni we twahawe muri batisimu no mu gukomezwa aduhunda ingabire ze kugira ngo dushobore gukorera Imana. Ni byiza rero ko twihatira gukoresha neza izo ngabire twahawe kugira ngo twerere isi imbuto nziza nk’uko Yezu abishaka. Roho mutagatifu ni we uduha gukomera kuri Yezu no kudahemukira Imana mu bihe bitandukanye by’amateka y’abantu ndetse n’iby’ubuzima bwa buri muntu ku giti cye, ndetse no mu bihe by’amage, iyo tumwumviye tukemera kuyoborwa no kumurikirwa na we.
3.Icyo Umuvugizi azereka isi
Yezu yongeraho ati: “kandi namara kuza azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye”. Dusabe Roho w’Imana atumurikire tujye tubonera kure icyaha kitaratugeraho cyangwa tutarakigeraho maze tukizibukire dushobore kuyoboka inzira y’ubutungane Yezu yadutoje. Tureke Roho w’Imana atwigarurire icyaha kitatugira imbata yacyo tukisubiza mu icuraburindi Yezu yadukuyemo. Niba tugize n’ibyago tugacumura kubera uburangare cyangwa intege nke za kamere yacu, tubaduke bwangu Yezu akunze kutwakira n’impuhwe nyinshi ntajya atwinuba. Tumusabe atwuzuzemo Roho we dukesha ubwenge n’ubushishozi, dukesha ubumenyi n’ubuhanga, dukesha ubusabaniramana n’igitinyiro cya Nyagasani, tukamukesha kandi ubutwari bwo kuzibukira ikibi tugakomera ku cyiza.
Yezu ati: “azabereka uko urubanza ruteye, kuko umutware w’iyi si yaciriwe urubanza”. Mu by’ukuri Umwanzi wacu Shitani yaratsinzwe ariko ntararekura. Akomeje guhanyanyaza, akatugabaho ibiteroshuma ashaka abo yigarurira kandi hari benshi yivugana. Abadakomeye kuri Yezu bagengwa n’amatwara y’isi ndetse na kamere yangijwe n’icyaha bakomeza kwigomeka ku Mana bakayobora isi mu makuba atandukanye. Abayoboke ba Kristu kandi batari maso ngo bakomere ku isengesho bamurikiwe na Roho mutagatifu na bo sekibi arabagusha bakadohoka ku butungane Yezu atwifuzaho. Umwanzi wacu akunze kudushukisha byinshi bihita, ari ibintu by’iyi si, ari igitinyiro n’icyubahiro bya hano ku isi, ari ibyishimo by’akanya gato n’indi mitego myinshi. Maze ku mugani w’abanyarwanda bagira bati: “babona isha itamba bagata n’urwo bambaye”, bikadutera guteshuka ku nzira nziza, tukanyuranya n’ukuri tukabura ubuzima, tukabura Yezu we utubwira ati: “ni njye nzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ugera kuri Data atanyuze kuri njye” (Yh 14,6).
4.Dusabe
Dusabe Roho mutagatifu atwigishe kuba maso no gusenga kugira ngo tutagwa mu bishuko, umwanzi w’Imana n’abayo ukomeje guhanyanyaza kandi Yezu yaramutsinze akaba yatwivugana, tukabura ubuzima dukesha urupfu n’izuka bya Yezu. Dukomeze gusaba Yezu adusendereze Roho mutagatifu, aducengezemo inyigisho ze, atwumvishe ukuri kwe, tumubere abagabo muri bagenzi bacu, abatamuzi bamumenye n’abamuzi barusheho kumukomeraho, maze twese tumwamamaze mu byo dukora, mu myifatire yacu no mu buzima bwacu bwose.
Bikira Mariya mutagatifu, Mubyeyi w’Imana n’uwa Kiliziya, usabire u Rwanda rwacu n’isi yose, tugere ku bukristu buhamye, bushinze imizi mu mitima yacu. Maze ari mu mirimo y’amajyambere, ari mu mibanire yacu, ari no mu buzima bwa buri muntu ku giti cye, turusheho guha Imana ikuzo no gukundana kivandimwe. Amen.
Padiri Félicien HARINDINTWARI, Espagne (Madrid)