Yezu arahari

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KANE CY’IGISIBO UMWAKA A

Amasomo: 1Sam16, 1. 6-7. 10-13a; Zab 22 (23); Ef 5, 8-14; Yh 9, 1-41

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Dukomeje urugendo rw’iminsi 40 twitegura umunsi mukuru cyane wa Pasika ari wo gasongero k’amateka y’ugucungurwa kwacu, kuko twibuka ububabare, urupfu n’izuka by’Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Uyu munsi turashimira Imana Yo yongeye kuduha ijambo ryayo ngo rikomeze ridutunge kandi rinaduhumuriza muri bihe bitoroshye isi irimo aho yugarijwe n’icyago, icyorezo cya Coronavirus. Koko ijambo ry’Imana ni ubuzima kandi ni urumuri rumurikira intambwe zacu mu mateka yose.

1.Ibyumweru bitatu bishize

Ku cyumweru cya mbere, twazirikanye uko Yezu yamaze iminsi 40 mu butayu atarya, atanywa, maze agasonza, nuko shitani igashaka kumugusha ariko akayitsinda. Ku cyumweru cya kabiri twazirikanye uko Yezu yihinduye ukundi, agasogongeza abigishwa be ku ikuzo rye mbere y’ibabara rye. Na ho ku cyumweru gishize amasomo yakomeje aduhishurira Yezu uwo ari we, akaduha ikigereranyo cy’ikintu cya ngombwa mu buzima: amazi. Tuzi ko aho amazi yabuze nta buzima buba buhari, bityo Yezu akaduhamagarira kunywa ku mazi atanga ubugingo bw’iteka. Ubu tukaba tugeze ku cyumweru cya Kane cy’igisibo.

2.Twishime n’ubwo bisa n’ibiducikiyeho

Iki cyumweru ni icyumweru cy’ibyishimo. Muti ese ni gute umuntu yakwishima kandi nta kigenda icyorezo n’ibindi bibi biri kuyogoza ibintu? Mu by’ukuri impamvu y’ibyo byishimo ni uko Imana ihari kandi iratuzi muri Yezu Kristu yaratwegereye kandi koko turi kumwe mu mateka yose y’Uwemera. Indi mpamvu ni uko Imana ije isanga umuryango wayo ngo iwuhe urumuri, ngo iwumenyeshe umukiro iwuzigamiye muri Kristu watsinze.

3.Indoro nk’iy’Imana: ubutungane n’ukuri

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aradufasha kureba neza abantu n’ibyo bakora dukoresheje indoro nkiy’Imana. Imana yo ireba imitima ya bose, ni yo yitorera abita ku bantu bayo nka Dawudi mu isomo rya mbere. Abo itora ibaha kugira urukundo, impuhwe, ubutungane no gukunda ukuri. Iyi migenzo ikabaha kugendera mu rumuri barengera muntu uremye mu ishusho y’Imana. Ni byo twumvise mu isomo rya mbere: Uhoraho ntareba nk’abantu; bo bareba imisusire na ho we akareba umutima”. Iri torwa rya Dawudi mu bavandimwe be barindwi rikwiye kudufasha guhindura indoro yacu nk’abemera Kristu, ntiturebe nk’uko isi ireba ahubwo tukarebesha amaso y’ukwemera yo adufasha kubona ibintu nk’uko Imana ubwayo ibireba. Mu Gisingizo cya Rata Siyoni, hari aho bagira bati: “Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya”. Dukwiye gusaba iyo ngabire cyane muri iki gihe turimo kuko tutarebye neza, tugatomera mu ndoro y’iyi si, twarohamana na yo.

4.Iratora igatagatifuza

Bavandimwe muri iri somo hari inyigisho nyinshi twakuramo: mbere na mbere ari kera, ari no muri iki gihe, Imana itora uwo ishaka, aho ishaka n’igihe ishakiye ikamuha ubutumwa. Ntireba igihagararo nk’abantu. Ireba umutima. Ntabwo itora intungane ahubwo abo itoye ni yo ubwayo ibagira intungana. Icyo ishaka ni umutima wumva, umutima wakira, umutima wumvira, umutima witeguye guhinduka. Icya kabiri twibutswa, ni uko buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana kandi Imana imufiteho umugambi tutazi. Yese yabonaga Dawudi nta kindi yashobora uretse kuragira inka n’intama. Uhoraho we yamubonyemo umushumba w’Umuryango wa Isiraheli. Dawudi yabaye umwami w’igihangange, ahuza imiryango 12 ya Isiraheli ihinduka nk’umuryango umwe, ng’uko uko Imana ikora. Ni byo umuhanuzi Izayi ahamya agira ati: “Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu”. Icyo dusabwa nk’abantu ni ukwinjira muri gahunda y’Imana twihatira gukora ugushaka kwayo ubutadohoka.

5.Abasizwe amavuta y’ubutore

Nta kindi kandi kibitwereka atari ukuba urumuri uko Pawulo yabyibukije: abwira abatowe; abasizwe amavuta y’ubutorwe ati: “Ubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri” (Ef 5,8). Muri isi somo rya kabiri, Pawulo mutagatifu aratwibutsa ko muri batisimu twagizwe bashya, ibiremwa bishya, twambara Kristu tugasabwa kugenza nk’abana b’urumuri twirinda ibikorwa by’umwijima. Imbuto dutegerejweho ni Ubuntu, ubutabera n’urukundo. Burya uburyo buboneye k’Umukristu bwo kubana n’Imana ni ukubaho ashinze imizi muri Kristu, kandi yerera imbuto abandi kandi agaragaza Kristu aho anyuze hose. Ng’uko kuba urumuri dusabwa kuri iki cyumweru. Tubatizwa twahawe urumuri. Itara ricanywe ku itara rya Pasika kugira ngo tugende natwe tubere abandi urumuri kuko ururmuri ntirubereyeho kwimurikira ahubwo kumurikira abarukikije bose.

7.Abafarizayi bitesheje agaciro

Ivanjili na yo irakomeza kutwereka uburyo Imana idahwema guha umuntu agaciro ariko we akakiyambura. Ni nka bariya Bafarizayi Yezu yaje gukiza, bo bakanga kwakira umukiro abazaniye ku buntu. Burya koko indwara mbi ni ukutemera ko udwaye. Uriya wari warahumye yari yaragowe atunzwe no gusabiriza. Yari afite akaga ko kutareba n’amaso ye ibyiza Imana yaremye. Iyo umuntu areba ibyiza by’Imana ku buntu, buri munsi atishyura ntiyabasha kumva ukuntu ari akaga kutagira icyo ubona. Mu gihe Yezu afite impuhwe z’uriya wahumye, abafarizayi bo bari mu bisobanuro by’amategeko. Bibagiwe ko amategeko abereyeho gufasha muntu ngo atunganirwe.

Twibuke ko iyi vanjili ya none iza yunga mu byagiye bigaragaza ukutumva ibintu kimwe hagati ya Yezu mu nyigisho ze n’Afarizayi. Aha akabashinja guca imanza bagendeye ku bigaragara inyuma gusa (Juger selon les apparences) ari na ho ihurira n’isomo rya mbere twabwiwemo ko Uhoraho atareba nk’abantu; bo bareba imisusire na ho we akareba umutima.

8.Isomo: Batisimu no guhumuka

Isomo rikomeye twakura muri iyi vanjili y’impumyi yabuvukanyeYezu akiza atobye akondo, Yohani ararihinira mu ngingo eshatu z’ingenzi: Ingingo ebyiri za mbere ni izirebana n’urumuri n’amazi. Yezu aratangira agira ati: “njyewe ndi urumuri rw’isi”, akabivuga mu gihe bari mu munsi mukuru bitaga umunsi wa Kapane, bizihizaga mu gihe cy’urugaryi bacana imuri ku nkuta z’urusengero rwa Yeruzalemu maze rukamurikira umujyi. Muri uwo munsi mukuru, Umusaserdoti mukuru yamanukaga ari mu mutambagiro agana ku cyuzi cya Silowe kugira ngo avomere amazi mu icupa rya zahabu yagombaga gutera kuri Alitari y’ibitambo. Amazi n’urumuri  rero Yezu agarukaho, arashushanya ubuzima iyo mpumyi yari igiye guhabwa, bigashushanya kandi Batisimu duhabwa bityo tukinjira mu muryango w’abakristu bemera guhamya Yezu no kumubanira igihe cyose. Batisimu rero ni itara ry’ubuzima bwacu, ni urumuri rutuganisha ku rumuri nyarumuri ari We Yezu. Ingingo ya gatatu ni ugukingura amaso ugahinduka, ukamenya by’ukuri Yezu uwo ari We. Amaso y’impumyi amaze guhumuka, ntiyarebye isi n’ibiyituye gusa ahubwo yinjiye mu buntu bw’Imana akoresheje indoro ye, maze mbere na mbere abona Yezu. Bityo iyi Vanjili ikatwereka uburyo bubiri bw’ubuhumyi: ubwa mbere bukaba guhuma bisanzwe utabona ibyaremwe, abantu n’ibindi nk’uko uyu batubwiye yari ameze mbere yo guhura na Yezu. Uburyo bwa kabiri ni ubuhumyi bw’umutima, ari bwo bariya Bafarizayi bari barahezemo. Yezu ahura n’iyi mpumyi bwa mbere, yayikijije ubuhumyi busanzwe. Hanyuma bahuye bwa kabiri, ahumura ubuhumyi bw’umutima, ikingurirwa amarembo y’ubugingo bw’iteka mu rurmuri ruhoraho ari we Kristu ubwe. Nibyo Yohani ku mutwe wa mbere mu Ivanjili yanditse atubwira agira ati: “Jambo ni we wari urumuri nyarumuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si…” ( Yoh1,9-12).

9.Natwe Yezu atumurikire

 Bavandimwe, natwe muri iki gihe turimo kitoroshye, dukeneye Yezu ngo atumurikire. Dukeneye urumuri rwe ngo dushobore kumurikira abandi mu icuraburindi ribundikiye iyi si ya none. Iki gihe cy’igisibo ni umwanya mwiza wo gukanguka tukava mu mwijima uko Pawulo yabiturarikiye. Tubisabirane mu nzego zose kuko tubikeneye cyane.

Nyagasani Yezu nabane na mwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho