Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 1 gisanzwe, Umwaka C, giharwe
Ku wa 16 Mutarama 2013
Padiri Alexandre UWIZEYE
Yezu arakiza kandi agasenga (Mk 1,29-39)
Bavandimwe, Mariko arakomeza kutwereka Yezu akiza abarwayi kandi yirukana roho mbi. Aramutwereka mu rukerera, asohoka, akajya ahantu hiherereye gusenga. Aramutwereka azenguruka Galileya yose yigisha Inkuru nziza kandi yirukana roho mbi. Arakomeza kudufasha kumenya Yezu uwo ari we. Bityo tukazashobora kwigerera ku gisubizo cya cya kibazo nyamukuru: Yezu ni nde ?
Yezu avuye mu isengero, ajya gukiza Nyirabukwe wa Petero.Ibyo byabereye iwabo wa Simoni Petero n’Andereya aho bari batuye i Kafarinawumu. Abakristu babifitiye ubushobozi bajya gusura igihugu Yezu yabayemo. Bagasura i Betelehemu aho yavukiye, i Nazareti aho yarerewe, i Yeruzalemu aho yapfiriye, bagasengera ku mva ye irimo ubusa. Hariya i Kafarinawumu naho harasurwa. Uhabona inkuta za ririya sengero Yezu yigishirijemo. Hafi yaho baracukuye bagera ku nkuta z’inzu imeze nk’iyari yubakishije rukarakara. Bekeka ko ariyo nzu ya Simoni Peteho, aho Yezu yakirije nyirabukwe , akahigishiriza, akahakorera n’ibitangza byinshi. Ibyo Ivanjiri ya Mariko itubwira si umugani cyangwa igitekerezo. Byabayeho n’aho byabereye harazwi kandi harasurwa.
Abari bahari
-
Yezu
Ntagenda wenyine. Aherekejwe n’abigishwa be. Bageze kwa Simoni na Andereya bamubwira uburwayi bwa Nyirabukwe wa Petero. Turabona Yezu amwegera, akamufata akaboko akamwegura. Nimugoroba arakiza abarwayi benshi, yirukane roho mbi nyinshi, azibuze kumuvuga kuko zizi uwo ari we. Igihe abandi bagisinziriye, arazinduka mu rukerera, ajye ahantu hiherereye gusenga. Simoni na bagenzi be barajya kumushaka. Arabasubiza ko bagomba kujya ahandi kugira ngo naho ahigishe Inkuru nziza. Turamubona azenguruka Galileya yose, yigisha Inkuru Nziza mu masengero kandi yirukana roho mbi.
-
Yakobo na Yohani
Baraherekeza Yezu. Bazi ko yabatoye kugira ngo babane nawe kandi bamufashe gusohoza ubutumwa.
-
Simoni na Andereya
Bishimiye ko Yezu ageze iwabo.
-
Nyirabukwe wa Simoni
Ntibatubwira izina rye. (Ushobora kuhashyira izina ryawe. Twese dukeneye ko Yezu adusura akaduhagurutsa). Araryamye, arahinda umuriro. Ararwaye ararembye cyane ku buryo abandi aribo babwira Yezu uburwayi bwe. Yezu aramwegera, amufate akaboko amuhagurutse abe arakize. Nta gutegereza, arahita abategurira amazimano, bigaragaza ko yakize burundu ko nta n’ikiruhuko akeneye.
-
Abantu b’i Kafarinawumu
Babonye ibitangaza Yezu yakoze. Abandi barabibwiwe. Bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi. Bose Yezu arabakiza. Bariya bantu barakomeza gushaka Yezu.
-
Roho mbi
Zizi Yezu uwo ari we. Yezu nta buhamya bwazo ashaka kuko n’ubwo zizi uwo ari we bwose zitamwemera. Arazicecekesha akazirukana.
Inyigisho twakuramo
-
Yezu arakiza
Yakijije nyirabukwe wa Simoni. Yakijije abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi kandi yirukana roho mbi nyinshi. Na n’ubu Yezu arakiza. Ibyo yakoraga mu Galileya na n’ubu arabikora. Kiliziya ikomeza ubutumwa bwa Kristu muri iki gihe.
-
Yezu aramuhagurutsa
Iriya nshinga “aramuhagurutsa” niyo bakoresha bavuga izuka rya Kristu. Gukiza indwara z’umubiri ni ikimenyetso cy’undi mukiro Yezu atanga: gikira ku mutima, kuri roho.
-
Arabazimanira
Uwo Yezu akijije ntakomeza kwitwara nk’umurwayi, cyangwa kugira ubwoba ngo “ese koko nakize”. Uriya mubyei yari afite ukwemera ahita akomeza imirimo yari asanganywe. Yita ku bandi.
-
Bamuzanira abarwayi n’abahanzweho na roho mbi
Bari bafite ukwemera, bamera ko Yezu akiza. Dukwiye kwita ku barwayi tukabajyana kwa muganga. Hari n’abakeneye amasakramentu. Twabashishakariza kuyahabwa. Abarwariye kwa muganga, abasaza n’abakecuru badashobora kugera ku kiliziya, tukabwira padiri akabagemurira Ukaristiya. Muri paruwasi nakoragamo ubutumwa, abarwayi n’abageze mu za bukuru abakristu barabahekaga, bakabakoranyiriza hamwe. Nkabaha penetensiya, nkabasomera Misa nayo ntibaba bayiheruka, abakeneye isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi bakarihabwa. Wabaga ari umunsi mukuru.
-
Gusenga
Turongera kubona Yezu yigobotora rubanda akajya gusengera ahiherereye ari wenyine. Natwe tujye twigobotora ibituziga.
Bavandiwe, natwe twemerere Yezu aze iwacu. Hari abantu batemera kujyana inshuti zabo iwabo. Uti « Wazanjyanye iwanyu nabo nkabasura ». Ati « Nzakubwira ». Ugategereza amaso agahera mu kirere. Hari n’abahitamo kwakirira abashyitsi mu kabari cyangwa muri resitora. Natwe hari ubwo tuba tudashaka ko Yezu aza iwacu. Hari ibyo tudashaka ko abona, ko amenya. Hashobora kuba hari ibanga rya Sekibi dukomeyeho. Tukibagirwa ko ari Imana byose abizi kandi abibona. Dufite ubwoba ko Yezu yadusaba guhindura uburyo tubaho, ibyo tumenyereye. Nyamara naza azadukorera ibitangaza nka kiriya yakoreye iwabo wa Petero na Andereya. Azashyira gahunda mu bizima bwacu, azahashyira urumuri. Aho Yezu ari hahora amahoro n’ibyishimo. Tumwemerere adukoreho, aduhagurutse, atubyutse. Twe nta malariya turwaye ariko hari ubundi burwayi kandi Yezu niwe wenyine ubudukiza: icyaha. Tumusange mu isakramentu ry’imbabazi. Tujye tumenya kandi kwita ku barwayi tubageze ku baganga b’umubiri no ku baganga ba roho. Dusabe Yezu adufungurire ku ibanga ryo gusenga.Tumusabe n’ingabire yo kureba kure, ntitwihambire ku hantu hamwe, ku bintu bimwe tujye aho Nyagasani adutuma.