Yezu arakiza

KU CYA 6 GISANZWE B, 14/02/2021

Amasomo: Lev 13, 1-2.45-46; Zab 32 (31); 1 Kor 10, 31-11,1; Mk 1, 40-45.

Saba Yezu agukize

Kuri iki cyumweru, nimucyo turangamire Yezu adukize. Nta muntu n’umwe ushobora kwegera Yezu ngo abure kumukiza. Indrwara zikomeye zananiye abavuzi, Yezu arazikiza. Izigaragara n’izitagaragara, Yezu arazikiza.

1.Ibibembe n’izindi ndrwara zandura

Kera mu gihe cy’Abayahudi na Yezu ataraza, nta bavuzi babagaho. Umuherezabitambo ni we wenyine abarwayi basangaga. Icyo yakoraga, ni ugushishoza akamenya niba indrwara iyi n’iyi yandura. Izwi cyane mu zanduraga, ni ibibembe. Mu gitabo cy’Abalevi, twabwiwe ko umuntu wese wasesaga ibiheri cyangwa ibituri, byashoboraga kuba ari intangiriro y’ibibembe. Umuherezabitambo yarasuzumaga maze uwo yemeje ko ari umubembe agatangira kuba mu kato. Birumvikana ko iyo ndrwara hari ubwo yakiraga. Nta wundi wabyemezaga atari umuherezabitambo. Uwakize, ubwo yabaga agize amahirwe. Yahabwaga urwandiko rubyemeza maze akongera akagira ibyishimo byo kuba mu bandi. Yasimbukiraga hejuru akajya mu Ngoro gutura igitambo cyo gushimira Imana kijyana n’ituro rigaragara yateguraga.

2.Yezu ni we Mukiza

Igihe Yezu aziye, yagaragaje ububasha buhanitse. Izo ndrwara zose, yavugaga ijambo rimwe zigakira. Ababembe bari barahawe akato baramwegereye ntacyo bikanga. Uwo twumvise uyu munsi yaramusanze aramutakambira ngo amukize. Yezu ati: “Ndabishatse kira!”. Yamusabye kutabyasasa kugira ngo abantu batamuhombokaho bakamubuza gutanga inyigisho yari yateganyije. Nyamara uwahoze ari umubembe, kubera ibyishimo n’imbaraga zo gukira, yumvise ko nta mupaka usigaye hagati ye n’abandi. Ni uko agendera mu birere atangaza hose ko Yezu akiza. Iryo ntiryabaye ikosa cyangwa gusuzugura Yezu. Iyo ibyishimo Yezu abikubuganijemo, biraguterura ugasa n’uwererejwe ugeza kuri bose Inkuru Nziza. Uwahoze ari umubembe kandi, yagombye kujya ku muherezabitambo amuha icyemezo cy’uko yakize kugira ngo agaruke mu bandi atange n’ituro ryo gushimira.

3.Yezu avura indrwara zigaragara n’izitagaragara

Hari ushobora gukeka ko ubushobozi bwa Yezu bwagarukiraga ku ndrwara zigaragara gusa nk’ibibembe. Nyamara uwo wese wemeraga Yezu akamusanga amusaba gukira, yakizwaga wese wese imbere n’inyuma. Si ibibembe gusa, n’umutima wabaga muzima. Ni ukuvuga umurwayi yakiraga no muri roho ye. Hari umuhanzi ukunze kutubaza ati: “Roho Nzima muyiburira he?” Uwakijijwe na Yezu agira roho nzima. Na ho utarasaba Yezu ngo amukize akomeza kuba umuntu mubisi. Ni yo mpamvu hariho abantu basenga na cyane ariko ugasanga ari imitiri yibera mu butindi bw’ibibi byose, amatiku, ububeshyi, ubucabiranya n’ubugome. Bene abo twavuga ko ibibembe bitagararara batabikize. Ubundi inyigisho duhabwa zakwiye kudukangura tukamenya uburwayi bwacu tugasaba Yezu ngo abudukize. Indrwara nyinshi turwaye ntizigaragarira amaso y’abantu. Hari izatumunze zitabonwa n’abantu. Nyamara buri wese muri twe akwiye guhora yiyinjiramo agapfukama buri gihe agira ati: “Yezu, mbabarira”. N’uyu muhango tugira mu ntangiriro za misa, uyu wo kwicuza ibyaha (Kyrie), hariho abawukora babikuye ku mutima bakahakirira ibyaha byinshi. Umukirisitu usonzeye ijuru ni wa wundi utakamba kenshi ati: “Yezu mbabarira”. Haba ubwo Sekibi ituriganya tugakora uyu muhango duhindira mu gihiriri cy’ikoraniro nyamara umutima wacu utabyitayeho. Roho nyinshi zihakirira ububembe butari buke nyamara.

4.Yezu atuvana mu kato

Twumvise ko hari indrwara zashyiraga mu kato abafashwe kuko zanduzaga. Twavuze kandi ko hariho indrwara zigaragara n’izitagaragara. Ariko indrwara yose ivumbuwe igomba kuvurwa rimwe na rimwe umurwayi agashyirwa mu kato ngo atanduza abandi. Indrwara zanduza, si izi zisanzwe gusa nk’ibibembe cyangwa Koronavirusi.

Abakirisitu ba mbere, bavugaga ko hariho amoko atatu y’ibibembe byaduza bikamunga roho y’umuntu n’iy’ikoraniro ryose. Ibyo ni uguhakana ukwemera, ubwicanyi n’ubusambanyi.

Guhakana ukwemera wakiriye

Umuntu wese wemeraga Yezu nyamara mu kandi kanya akamuhakana kubera inyigisho z’ubuyobe yumvise cyangwa no kubera abatotezaga abakirisitu, uwo rwose yabaga yivanye mu ikoraniro. Kurigarukamo nk’aho nta cyabaye, ntibyari byemewe. Byabaga ari ukwanduza abemera cyane cyane abakiri bato. Nko mu kinyejana cya gatatu, bamwe mu bepisikopi basangaga ari ngombwa ko umuntu wahakanye ukwememera Yezu agomba kongera akabatizwa kugira ngo agaruke mu bandi. Muri iki gihe hariho abantu bataye ukwemera ariko kubera ibihe tugezemo usanga tutabitindaho. Hari n’ababatijwe bagera aho bakadukana ibitekerezo biyobye ugasanga nta cyo bikopa. Ibyo ni ukubera ko ibihe byahindutse. Ni Yezu wenyine uzamenya guhemba uko bikwiye abamukomeyeho. Ntitwabura kuvuga ko bimwe mu bibazo bituma abantu bamwe batana bakareka ukwemera bakiriye muri Kiliziya, ari amatwara akocamye ya bamwe mu babakuriye. Ni ngombwa guhora twigengesera cyane cyane iyo tuyoboye abandi muri Kiliziya.

Ubugome n’ubwicanyi

Ubundi bubembe abakirisitu ba mbere bitonderaga, ni amatwara y’ubwicanyi. Iyo umuntu yakoraga ubwicanyi bikamenyekana, ubwo yabaga yivanye mu ikoraniro. Uwo mutima wa kinyamaswa ntuberanye n’uwabatijwe mu Izina rya Ntama wishwe ari intungane ngo arokore bene muntu bose. Umuntu wese wifitemo urwango ruganisha ku kubangamira ubuzima bwa mwene muntu, uwo ntashobora kwishyira imbere ngo yarabatijwe. Abepisikopi n’abigisha bamaganaga bikomeye abagome babangamira ubuzima bwa kiremwamuntu. Uko kera bamaganaga ubwicanyi ni na ko n’ubu tugomba kubwamagana n’imbaraga zacu zose. Dusabire Abepisikopi n’abapadiri ku isi yose bajye bamagana ubwicanyi aho buva bukagera nta kujijinganya, kuko uwo mutima wa kinyamaswa ugaragara hirya no hino ku isi no muri ibi bihe turimo.

Ubusambanyi

Ikindi rero cyafatwaga nk’ububembe bwo ku mutima, ni ubusambanyi. Birazwi, kuva kera kugeza ubu, ubusambanyi ni kimwe mu byaha bigoye benemuntu. Irari ryinjiye mu mubiri w’umuntu kuva ku cyaha cya Adamu na Eva, na n’ubu ntiriratuza. Yezu Kirisitu yaje kuturokora kamere ntindi, ariko ntawe uzayitsinda atamwegereye ngo amusabe gukira. Nk’uko umubembe yamwegereye atakamba ati: “Ubishatse wankiza!”, nta musambanyi n’umwe uzegera Yezu amusaba gukira ubusambanyi ngo abure kubumukiza. Cyakora hirya ya Yezu, nta muntu n’umwe uzakira ubusambanyi. Ni bwo busenya ingo, ni bwo butuma akazi kadakorwa neza, ni bwo burindagiza abasore n’inkumi. Dore ubu kuri uyu munsi bita uw’abakundana (Saint Valentin) wasanga abatari bake bari busambanire icyo nk’aho bihawe umugisha! Hari igihe abantu bakundana bagasozereza mu kuryamana. Icyo ni icyaha baba bakoze bagomba kwicuza byanze bikunze. Ubusambanyi ni na kimwe mu bintu bitesha umutwe abihayimana batari bake. Nta muntu n’umwe ukingiye. Udahungiye muri Yezu kamubayeho. Irari ry’umubiri ntiritsindrwa no kurya neza, ntiriganzwa n’akayoga, ntirirebera izuba ababiri bakundana: Bagomba kuba maso bajya kugwa mu gishuko, umwe akibutsa undi ko ubukirisitu bushaka ubutagatifu bujyana no kwizirika umukanda. Gukundana mukirinda gusangira uburiri, ni ko gukundana nyabyo. Gufashanya kumva ko basangiye urugamba rw’uyu mubiri, ni ko gusangira ubutagatifu. Irari, ntirigambanywa no kuba akazuyazi mu byo gusenga. Isengesho rihoraho, isengesho ryo gushengerera Yezu nta kudohoka, ni ryo risukura kamere yacu rigaha umurongo mwiza irari twifitemo.

Uwahuye na Yezu arakira akifuza kubana na we ubuziraherezo. Yezu, nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’abanyabyaha. Nta we yigera ashyira mu kato. Ashaka ko twese abanyabyaha tumwegera akadukiza ububembe twifitemo. Nasingizwe. Ibyo tuzi byose byadutandukanya na Yezu, tubigendere kure. Ubuhakanyi, ubwicanyi, ubusambanyi n’amagi yose y’ibyo byose, tubyange. Dushikame tubirwanye, turangwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo dupfukamye imbere ya Yezu umutima wacu ufunguriye bose mu rukundo rushyitse.

Yezu, dukize icyaha cyose kidutera ububembe mu mutima. Mubyeyi Mariya, dukikire mu busugi bwawe. Batagatifu (Sirilo, Metodi na Valantini) mutwigishe gukunda Uhoraho iminsi yose y’ubuzima bwacu.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho