Yezu aravuga ati “Nimumuhamagare”

Inyigisho yo ku wa kane – Icyumweru cya 8 gisanzwe, C, giharwe, 2013

Ku ya 30 Gicurasi 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo: 1º. Sir 42, 15-25; 2º. Mk 10, 46-52

Yezu aravuga ati: “Nimumuhamagare

Amasomo matagatifu y’ejo yadufashije gutinyuka kwifuza kunywera ku nkongoro YEZU KRISTU yanywereyeho. Uko kudakangwa n’ibidukangaranya kwaseruwe n’ukuri kw’izuka rya YEZU KRISTU. Umutsindo we ni wo utwizeza gutsinda muri We maze tugahora dusaba imbaraga zo kuzamukana na We tugana i Yeruzalemu kabone n’aho tugomba kunyura mu nzira yuzuye amahwa y’inzitane.

Uyu munsi tuzirikanye ku bwiza n’ubuhangange bw’Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU waremanye byose mu buhanga n’Urukundo. Bityo, isomo rya mbere riduteye akabaraga ko gukomeza inzira ya YEZU izatugeza mu kunyungutira ubuziraherezo ibyiza Nyagasani yaturemeye. Ivanjili yo itweretse ko mu gihe twagirijwe n’amakuba y’amoko yose kandi tugitegereje umutsindo, gutabaza YEZU KRISTU ngo adukize, ni yo ntego. Erega hari na byinshi bishobora gutuma tutabona ikuzo rye dukwiye kurangamira! Ni ngombwa rero gutabaza twatuye kugira ngo twumve ijwi rye ridukiza rikaduha kubona.

Impumyi Baritimeyo mwene Timeyo yari ihuye n’ingorane yo gupfukiranwa n’ikivunge cy’abari bahururiye YEZU n’abigishwa be. Benshi babonye Baritimeyo atakamba bashaka kumucecekesha. Ibyo natwe bishobora kutubaho. Abantu bashobora kutujegerera maze ugutakamba kwacu bakagucikiza ntitube tucyumvise ijwi rya YEZU uduhamagara! Biratangaje kubona abantu bitwa ko bakurikiye YEZU babuza umuntu kumutakambira. Hari ababatijwe benshi bibereye mu kivunge ku buryo ibikorwa byinshi by’ubusabaniramana dushaka kugeraho babivugiriza induru nk’aho nta cyo bimariye roho zacu. Twabonye abantu baha urwamenyo mugenzi wabo ngo kuko akunda gusenga akajya mu misa nta gutuza akavuga ishapule agatakaza igihe kinini mu bya Kiliziya! Nyamara muri izo nzira ni ho YEZU KRISTU adutegerereje ngo twumve ijwi rye. Abari mu kivunge cyangwa abibwira ko babarirwa mu ba-KRISTU kuko babatijwe bagahabwa Ukarisitiya bagakomezwa…nyamara ariko ntibatakambira YEZU ngo abakize…ntibafasha abandi gutakambira Umukiza YEZU KRISTU. Amajwi yabo n’ibikorwa byabo, twirinde kubyitaho, twikomereze umuhate wo kurangamira no gutabaza YEZU KRISTU azatwumva adukize kandi aturinde n’amoshya atumugaza muri roho.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho