Yezu arembuza umwana muto

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 26 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku ya 30 Nzeli 2013 – Umunsi wa Mutagatifu Yeronimo

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Zak 8, 1-8; 2º. Lk 9, 46-50

Nimureke isengesho ryacu rya none turyerekeze kuri YEZU n’uriya mwana muto yarembuje akamushyira hagati y’abigishwa be. Yaramurembuje aza yihuta akuruwe n’ubwuzu n’urukundo YEZU agaragariza bose. Muri rusange abana ni beza cyane, bagira umutima woroheje kandi ushyira icyizere cyose mu muntu wese umukuriye. Ayo matwara y’abana agaragara cyane cyane ahantu batanga uburere bunoze. Na none ariko ahiganje imidurumbanyo, abana bakura umutima utari hamwe bagahora bakanuye amaso banahura n’umuntu ubasuhuje bakagaragaza ikizizi n’ikinyabupfura gike cyane. Icyo YEZU KRISTU ashaka kutwibutsa ni uko isi izamumenya ihereye ku burere bwiza iha abana bayo. Kwakira abana bato ukabagezaho ibyiza, ni ko gutegura ejo hazaza heza. Kwakira neza umwana mu muryango ni ukumwitegurana urukundo rushyitse kandi ukamumenyesha Imana Data Ushoborabyose. Kwakira neza abana mu gihugu, ni ugutegura gahunda zihamye zituma abasore n’inkumi barangwa n’ubuzima bwiza kuva bavutse. Ibihugu usangamo amategeko ashyigikira ibibi, ni na byo usangamo ibibazo byinshi by’urubyiruko rwiyandarika rwica ubuzima bw’abandi na rwo rutiretse. Bakora ibyo bashaka byose n’urupfu rukaziramo.

Mu butumwa bwe, YEZU yatugaragarije ko abana ari beza kandi twabigisha byinshi byiza tukanabibigiraho. Mu gihe havugwa hirya no hino ibibazo byo kuyobya abana no kubafata ku ngufu, ni ngombwa gushishikariza uwitwa umukristu wese isengesho ribaragiza Bikira Mariya kugira ngo ababyeyi n’abanyamategeko bakore ibishoboka byose Sekibi yadutse mu bihugu hirya no hino itsindwe. Kwakira umwana neza mu izina rya YEZU, ni ukumukundisha ibyiza by’ijuru, ni ukumwereka ko kuba ku isi bishimishije kandi bifite icyanga mu gihe umuntu atangira kumenya ubwenge akishyira mu maboko y’Uwamuremye.

Uwumvishe ivanjili ya none wese, niyibaze icyo amarira abana bose bahura na we. Ese wiyumvamo Urukundo ukwiye kubagaragariza? Ese ushaka kubegera no kuganira na bo ugamije kubahuza na YEZU KRISTU? Ese utinyuka kugerageza kubafasha kubona ko uburangare bw’isi ya none n’ibigirwamana bihari ari ibyonnyi bigomba kugenderwa kure? Mu gihe kizaza, abatagatifu ni abantu bose bazaba barafashije abana n’urubyiruko gukunda YEZU KRISTU kuruta bose na byose. Aho guharanira ibyubahiro n’amakuzo, abayobozi ba Kiliziya ku nzego zose, nibihatire gukora ubutumwa butuma abantu bava mu mwijima bakivuka.

YEZU KRISTU nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Yeronimo, Ewuzebiya, Antoni na Honoriyo badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho