Yezu ari bugufi

Ku wa 6 w’icya 1, Adiventi, B. Ku wa 06 Ukuboza 2020

Amasomo: Iz 30, 19-21. 23-26 ; Zab 147 (146) ; Mt 9,35-10,1.6-8

Mu kinyarwanda, bavuga ko umushyitysi muhire akurisha imbuto. Ibi bigaragaza icyubahiro n’ubwuzu duha umushyitsi iyo aje atugana. Umuhsyitsi dutegreje we rero ntabwo asanzwe kuko ni umushyitsi w’imena. Ni yo mpamvu interuro n’inyikirizo yo muri iki gihe cya Adiventi igira iti : « nimutegure amayira ya Nyagasani » cyangwa « nimwitegure umukiza atahe imitima! ». Ni byo koko ari bugufi. Yaraje ngo aducungure, ahora aza buri munsi mu Ijambo rye, mu Ukuristiya :umubiri n’amaraso bye dusangira, mu masakramentu duhabwa kandi agahora atwigaragariza muri Kiliziya. Nimucyo tugarukire Imana, turangwa no kwisubiraho twicuza ibyaha byacu, nk’uko Yohani Batisita atazahwema kubitwibutsa muri iki gihe cya Adiventi, buri wese aharura, yufira kandi akubura inzira ya Nyagasani Yezu uje adusanga. Mu kwitegura uwo Mukiza, Umucunguzi n’Umucamanza utabera nidusukure imitima kugira ngo azasange dushishikariye gusenga kandi duhimbajwe n’ibisingizo bimurata.

Tuzirikana iki mu gihe cya Adiventi ?

Ku cyumweru cya 1 cya Adiventi twumvise imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma : amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bizagaruka cyane kuri Yohani Batisita integuza ya Yezu Kristu. Tuzazirikana cyane aya magambo : « Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanywe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera » (Yh 1, 6). By’umwihariko bya byishimo dusabwa gutegerezanya Umukiza tuzabihimbaza ku cyumweru cya gatatu : icyumweru cy’ibyishimo.

Kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe. Na ho mu cyumweru cya 4, amasomo matagatifu azagaruka cyane ku ivuka rya Yezu, bikagaragazwa n’Umumalayika usura Yozefu na Mariya muri aya magambo : « Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati: ‘Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana Umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu ’» (Mt 1,20).

Bavandimwe, Adiventi y’uno mwaka ije isanzwe ariko nyamara mu gihe kidasanzwe, aho isi yose ikomeje kugarizwa na Covid-19. Koko rero Imana yatugiriye impuhwe itwoherereza Umwana wayo ngo twoye kuzacibwa (Yh 3,16). Uko Yeruzalemu, kera, yishimiye kubona umukiro maze igatera akamo k’ibyishimo igira iti: « Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane » (Iz 61,10), natwe dutakambire Imana Data ushobora byose ngo adukize iki cyorezo maze tuzahimbaze amaza y’umucunguzi twaraciye ukubiri n’icurambi rya Covid-19, maze Umucunguzi, Umukiza n’Umucamanza utabera twitegura azadusangane ibyishimo n’umutima ukeye.

Ese uwo mucunguzi twitegura arangwa n’iki ?

Bavandimwe, Ivanjili yo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya 1 cya Adiventi iratwereka ibiranga Umukiza w’isi: Yazengurukaga imigi yose n’insisiro. Tumusabe azenguruke imigi yacu n’insisiro zacu. Cyane cyane inguni zose z’imitima yacu. Natwe kandi adutoze kumufasha gukiza isi. Yarigishaga kandi agakiza indwara, ubumuga, agakiza ababembe, akazura abapfuye, akirukana roho mbi…. Mbega ibikorwa byiza! Nitwakire inyigisho n’umukiro atanga. Burya koko ngo « ujya gukira indwara arayirata ». Nitumwereke uburwayi bwacu, ntitumuhishe ubumuga bwacu, nidushyire ahabona ububembe bwacu. Natuzure aho twazikamye mu cyaha no mu ngeso mbi.

Nadutoze kwigisha no gukiza abandi. Yezu Umukiza yababajwe n’intama zitagira umushumba azigirira impuhwe. Nadutoze kuba abashumba beza batarumanza izo baragijwe, ba bandi batirira iz’imishishe, batarushaho gukomeretsa izakomeretse, aturinde kuba ba bandi izavunitse barushaho kuzikubitira mu ivi, izatatanye bakarushaho kuzigusha ruhabo aho kuzunga.

Nadutoze kumva ko imyaka yeze ari myinshi kugira ngo buri wese agaragaze umutahe we mugufasha Nyirimyaka gusarura. Yezu, Umucunguzi yatangazaga ko Ingoma y’Imana iri rwagati mu bantu. Natwigije natwe kuvuga Inkuru nziza aho gukwirakwiza ibinyoma n’ibihuha bitatanya imiryango. Bavandimwe, nidutegereze Yezu Umucunguzi, Umukiza n’Umucamanza utabera mu byishimo, turangwa n’isuku y’umutima. Nguwo araje bidatinze !

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Prosper NIYONAGIRA, GITARAMA, KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho