Yezu asangira n’abanyabyaha

KU WA 6 W’ICYA 2 CY’IGISIBO 06/03/2021

Amasomo: Mik 7, 14-15.18-20; Zab 103 (102); Lk 15, 1-3.11-32.

Yezu asangira n’abanyabyaha

Dukomeje igisibo dore ibyumweru bibiri birarangiye. Amasomo matagatifu kuri uyu wa 6, aragaruka ku matwara adasanzwe y’Imana ya Isiraheli Umwana wayo Yezu yashyize mu bikorwa ku buryo bugaragara.

Umuhanuzi Mika arangiza igitabo cye arata Imana: ntihemuka, igira impuhwe. Umuryango wa Isiraheli wari ugeze aho wishinja icyaha cyo kwitandukanya n’Imana ari na cyo cyakururiye akaga igihugu cyose. Mu by’ukuri, nk’uko Mika abivuga, nta mana yindi yagereranywa n’Uhoraho. Uhoraho yihanganira icyaha akirengagiza ubugome bwa muntu. Ni na ko ariko ahora ategereje ko abantu bisubiraho bakamukunda kuruta byose.

Kuki Uhoraho ahora ategereje ko abantu tumumenya tukamugana? Kuki ataduhonyora igihe twacumuye? Ni ukugira ngo Ingoma ye igere mu mitima ya bose. Hariho abantu bagira ibyago bakarinda bapfa nta kuri bamenye kubaganisha mu ijuru. Hari n’abandi babaho bituriye mu byaha ubuziraherezo. Ese ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko kamere muntu yakomeretse cyane kuva kuri Adamu wa kera hamwe na Eva umugore we. Mu by’ukuri, kamere muntu yarasenyutse. Imana yagaragaje urukundo rw’iteka ntiyarimbura burundu inyoko muntu. Ahubwo yiyemeje gusanasana kameremuntu n’ubwo ubumene buyigaragaraho budateze kuzimira. Inzira Imana ituyoboyemo, ni iyo gucengerwa n’Ijambo ryayo, tukagendana n’Umwa we ari we udusanasana buri munsi. Nta kindi cyamuzanye ku isi kitari ukugira ngo dukire.

Umwana w’Imana si umunyabyaha ibyo turabizi. Ariko yakunze abanyabyaha. Mu isi y’icyo gihe mu Bayahudi, hari abantu bibwiraga ko ari intungane ku buryo uwitwaga umunyabyaha wese batashoboraga kumwegera. Bamuhaga akato bakamuha urw’amenyo. Twumvise mu Ivanjili ukuntu abirasi mu Bafarizayi no mu Bigishamategeko basakuje bakibaza byinshi ku buryo Yezu yakiraga abasoresha n’abanyabyaha.

Umugani Yezu yabaciriye, wa wundi twita Uw’umwana w’ikirara, uratwumvisha neza ukuntu Imana ari umubyeyi udatererana abana be n’ubwo bahinduka ibigoryi bayisuzugura. Uwigize indangare ajya kure y’Imana kandi birangira amerewe nabi. Umwana muto w’uriya mugabo Yezu avuga mu mugani, yatse umugabane we ajya mu mahanga ya kure ubutunzi abutera inyoni akibera mu isindrwe no mu isambana. Igihe cyarageze biramushirana aramangara biramuyobera. Yigiriye inama asubira kwa se. Uwo mubyeyi yamwakiriye neza aramwondora kandi amukorera ibirori umwana arongera aba umwana mwiza ukunzwe. Ngicyo icyo Imana idutegerejeho: kuyigarukira igihe twagiye kure. Itwakirana urukundo nyakuri.

Arahirwa umuntu wese wamenye ko Imana Ishoborabyose ari Se wo mu ijuru. Uwo nguwo amenya ibanga ry’Umwana w’Imana Yezu Kirisitu. Akunda kumva ijambo rye rikamuryohera. Uwo ahora mu nzu ya se kuko ntacyo yamuburana. Amenya n’amabanga menshi y’iby’ijuru akihatira kubishakisha. Ashobora kugira intege nke muri kamere ye ya muntu. Cyakora amenya gutandukanya icyiza n’ikibi akihatira kunyura Imana n’abantu akabakunda nk’uko Yezu Kirisitu yabakunze.

Muri iki gisibo, dukomeze kwisuzuma tumenye igipimo urukundo dufitiye Imana rugezeho. Nitwumva tudohoka twisame tutarasandara twakire imbabazi mu Ntebe yazo Ntagatifu. Dusuzume kandi uburyo turangwa n’urukundo: rube urukundo rukuza Imana rutagamije icyaha. Iyo abantu babiri bakundanye bafashanya kugana Imana, nta cyiza kibaho nk’iyo bahuye baganira bahuje urugwiro. Urwo rugwiro ruranga abakundana ni umusogongero w’urugwiro tuzakiranwa mu ijuru niturangiza ubuzima bwacu hano ku isi. Dukomeze dutwaze tugana Yezu, nta kizatubuza kwinjira muri Pasika ye.

Nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Koleta, Roza wa Viterbe, Klawudiyani, Olegariyo, Yuliyana wa Toledo, Anyesi wa Praga, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho