Yezu ashobora kurokora burundu abamunyuraho

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru 2 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 24 Mutarama 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Heb 7, 25-28; 8,1-6; 2º.Mk 3, 7-12

Yezu ashobora kurokora burundu abamunyuraho…

Ni We watwibwiriye ko ari Inzira Ukuri n’Ubugingo akaba ntawe ugera kuri Data atamunyuzeho. Bagokera ubusa abantu bose binangira bagahakana ko KRISTU ari Imana Nzima kuko asangiye kamere na Se mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Yitesha igihe kandi uwabatijwe wese utana acikira inyigisho zirwanya YEZU KRISTU.

Dukomeje gusabira ubumwe bw’abakristu. Tuzirikana amasomo ya none, nimucyo tubikuye ku mutima, dusabire abo bose twavuze bahakana UKURI kwa YEZU KRISTU. Igitangaje ni uko twese tuvuga ko dushaka kugera ku Mana Data, nyamara ariko bamwe muri twe bagahunga inzira imugeraho. Bazakererwa mu makoni cyangwa bicuze igihe cyararenze! Mu kwemera nakiriye kandi kumvikana, tubaho tugana Imana Data Ushoborabyose tunyuze kuri YEZU KRISTU We Rutare rwacu. N’ubwo tutamubonesha amaso y’umubiri, tuzi ko yabaye ku isi nkatwe imyaka igera kuri mirongo itatu n’itatu. Ni ukuri kandi, azagaruka aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ariko mbere yaho, buri wese ahabwa umwanya wo kwerekwa ijana ku ijana ibyo yagombaga gukora akiri ku isi. Muri ka kanya amaso yacu y’umubiri abumba ubutagaruka, mu gihe ubwonko n’umutima bihagarara, amaso y’umutima arabumbuka maze umuntu akibonera URUMURI rutangaje ariko adashobora kwinjiramo atabanje kwisukura. Asobanukirwa n’Imana y’Ukuri yigaragaje muri YEZU KRISTU wamuhamagaye kenshi ariko akanangira. Yibonera ko nta mana yindi ibaho usibye Se wa YEZU KRISTU wamweretse Amategeko amufasha gukora ibyiza no kwamagana ibibi. Agira ishavu n’agahinda by’uko atamwemeye ngo akoreshe umubiri yahawe yuzuza Amategeko anigisha abandi kumenya YEZU KRISTU! Aho ngaho ntawe uba agifite ubushobozi bwo kwikosora kuko ingingo yari yaratijwe ngo zibimufashemo ziba zaracyuye igihe ubudahindukira! Ni bwo agomba kuba ahantu h’amarira kugeza igihe azasukurirwa muri roho ye akabona kwinjira mu buruhukiro bw’iteka.

Mu gihe ivanjili iduhishurira ko roho mbi zose zari zizi uwo YEZU KRISTU yari We, dusabire abantu bose mu madini anyuranye…ubwo bifuza kugera ku Mana Data Ushoborabyose, bakanguke bamenye ko bazarokorwa burundu na YEZU KRISTU ubabereye inzira igera ku Mana Data Ushoborabyose. Twese tugire ubushake n’ubushobozi bwo kubaka ubuzima bwacu kuri YEZU KRISTU tugeraho dushyigikiwe n’Umubyeyi Bikira Mariya uduhakirwa kuri YEZU Umwana we.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho