Yezu asumba Dawudi

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya 9, A, 05/06/2020

Amasomo: -2 Tm 3, 10-17; Zab 118,157.160, 161.165,166.168; Mk 12,35-37

Bakristu bavandimwe,

Imana mu kwihishurira muntu yabikoze mu buryo butatu: Mu byo yaremye. Ni ukuvuga uko tureba ibiri ku isi, maze twe nk’abantu bikadutera umuhate wo kumenya no gusingiza Imana, kuko duhamya tudashidikanya ko Umuremyi wabyo ari umuhanga. Muri Yezu Kristu. Imana uko yagakunze abari mu nsi cyane, yarabakunze byimazeyo maze itwoherereza umwana wayo Yezu Kristu, aza muri twe abana natwe (Yh 1,14a), agira ngo tumwigireho ingiro n’ingendo, afata imibereho yacu. Mutagatifu Athanazi we abivuga neza muri aya magambo ati: “Yezu yigize twe ngo atugire We!”. Ahandi Imana yatwihishuriye ni mu ijambo rya Yezu Kristu. Ijambo dusoma buri munsi rikadutunga, rikatuyobora, mbese rikatubera akabando twicumba mu rugendo rugana Imana, ka kandi gacibwa kare kakabikwa kure. Iryo Jambo ry’Imana ni ubuzima kuri twe: turarizirikana, rinatubera isoko y’ubuhanga butuganisha ku mukiro tubikesha kwemera Yezu Kristu (2Tm 3, 15b). Ibaruwa ya 1 n’iya 2 Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Timote, kimwe n’iyo yandikiye Tito, agize hamwe icyo bita: amabaruwa ya gishumba, kuko yandikiwe abashumba ba Kiliziya anababwiriza uburyo bwo kuyobora amakoraniro bashinzwe.  Ni yo mpamvu nk’uko dukomeje kubizirikana muri ino baruwa ya kabiri, Pawulo intumwa arashishikariza Timote gukomeza ukwemera ikoraniro rye, ukwemera kudashingiye ku mpaka, ahubwo gushingiye ku magambo meza y’umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho z’ubusabaniramana. Iyobera ry’ubusabaniramana, ari byo kuvuga uburyo Imana yaduhishuriye bwo kuyikorera, bwibumbiye mu izina rimwe rya Nyagasani Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose. Mutagatifu Pawulo intumwa ati: “naho wowe, wakomeje kunkurikira muri byose: mu nyigisho zanjye, mu migenzereze yanjye, mu migambi yanjye mu kwemera kwanjye, mu kwihangana kwanjye, rukundo n’ubudacogora byanjye mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, Ikoniyo n’i Lisistiri” (2 Tm 10-11).

Bavandimwe, Pawulo ntabwo yandikiye Timote aya magambo agamije kumukura umutima, ahubwo ni ukumucira amarenga y’ibyamubayeho mu rugendo rw’ubutagatifu, kandi ko na we nk’umwana we mu kwemera bishobora kuzamubaho.  Pawulo kandi arunga mu rya Yezu Kristu igihe aburiye abigishwa be ati : “Dore mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma.  Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu nsengero zabo.” (Mt 10,16-17). Mu Kinyarwanda ubundi intumwa ntiyicwa. Ku bigishwa ba Yezu rero, si ko bimeze nk’uko Yezu Kristu yabiduhayemo urugero, akanabibwira abagishwa be, Pawulo intumwa na we tukamwumwa abyandikira Timote, umwana we mu kwemera. Nk’abemera ariko ntabwo ingorane, ibitotezo, amakuba ari yo adufiteho ijambo rya nyuma. Ahubwo ni inzira nziza kandi iboneye yo gusingira uwo mukiro twateganyirijwe, nk’uko Bikira Mariya Nyina wa Jambo atahwemye kubitwibutsa ko “Umwana wa Mariya adatana n’imibabaro”.

Bavandimwe, iyo turebye mu Ivanjiri yanditswe na Mariko ugereranyije n’abandi banditse Ivanjili, umwihariko dusangamo, ni rya banga ry’umukiza (c’est son secret messianique). Ni uburyo Yezu yihishurira buri wese uje amugana, ntatahire gutangarira gusa ibitangaza abona akora, ahubwo akamubona, akamumenya, akamwemera, akamukurikira maze akamubera umuhamya. Mu bitangaza byinshi Yezu yakoraga rero, akenshi yagarukaga cyane mu kubwira abamukurikiye kutagira uwo babibwira kugira ngo buri wese aze yirebere maze agaragaze ukwemera kwe. Yezu Kristu ntawe afata ku ngufu. Tumukurikira kuko twemeye akajya mu buzima bwacu, ntabwo tumukurikira kubera ko twumvise bamutubwira neza. Ntabwo kandi adushorera mu rugendo dukora tugana Imana, ahubwo nk’umwigisha mukuru ajya imbere tukamukurikira.

Akenshi rero nk’abantu hari ubwo usanga tumukurikira kubera inyungu runaka, nk’izi z’abigishamategeko, bamubaza ibibazo ariko bagamije kumwinja nk’uko tumaze iminsi tubyumva mu Ivanjili ya Mariko turimo kuzirikana. Nyagasani Yezu ariko mu kubasubiza, abagarura ku isoko mu bitabo by’isezerano rya kera (Mk 10,6; 11, 17.11-12; 12,19.29.36).  “Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristu ari Mwene Dawudi ?” . Bavandimwe, Yezu ntababaza atyo, agira ngo ahakane ko akomoka kuri Dawudi, kuko nk’uko tubizi ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, umumero washibutse ku gishyitsi cya Yese ( Iz 11 ,1); ahubwo arashaka kubumvisha ko hari Undi akomokaho usumbyeho: ni Imana. Ni na yo mpamvu Duwudi atibeshyaga igihe amwise “umutegetsi” we.

Twisunze amasengesho ya Mutagatifu Bonifasi, Kiliziya yizihiza uyu munsi, dusabe Imana kuba koko abahamya bayo, igihe n’imburagihe, tudakangwa n’ibitotezo ndetse n’amagorwa y’abaduca intege.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Prosper NIYONAGIRA
Gitarama, KABGAYI.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho