Yezu atanga ubuzima butazima

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cy’igisibo, Ku wa 23 Werurwe 2014

Mwayiteguriwe na Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA

AMASOMO : Iyim 17,3-7 ; Zab 94,1-2,6-7b,7d-8a.9; Rom 5,1-2.5-8; Yh 4,5-42.

Bavandimwe nshuti z’Imana, Kristu Yezu akuzwe!

Uyu munsi turashimira Imana Yo yongeye kuduha ijambo ryayo ngo rikomeze ridutunge ryo soko ivubuka ibyiza by’amoko yose. Koko ijambo ry’Imana ni ubuzima.

Imana iduha ibyo dukeneye kandi bidufitiye akamaro

Mu mateka y’icungurwa rya muntu, Imana yabanje kwitoranyiriza umuryango ukomoka kuri Aburahamu. Uyu muryango kandi wagiye waguka ugera n’aho ujya gutura mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana mu buntu bwe awukura muri iki gihugu, awukura no ku ngoyi y’ubucakara bw’abanyamisiri. Mu gutaha, Uhoraho yakoresheje intumwa yayo Musa maze awurangaza imbere ujya mu gihugu cy’isezerano. Mu rugendo rwabo, Imana yakomeje kubaba hafi muri byose kuko yanawugeneraga ibyo kurya ititaye ku buhemu bwawo. Imana koko ni indahemuka kandi ikomera ku Isezerano ryayo. Uyu munsi twumvise ukuntu uyu muryango utitiriza Uhoraho Imana, ukajujubya Musa ngo ukunde ubone amazi. Bavandimwe, ikigaragara ni uko uyu muryango ufite inyota koko kandi nk’uko natwe tubizi ibyo kurya no kunywa biri mu byangombwa dukenera kugira ngo ubuzima bugende neza. Nk’uko rero Nyagasani yishakiye kugaragaza ububasha n’urukundo bye yahaye uyu muryango we amazi yo kunywa abinyujije kuri Musa atitaye ku bicumuro no gushinga ijosi kwawo.

N’ubwo uyu muryango uhawe amazi ntibyabaye iby’ako kanya, kuko waranzwe no kwinubira Imana n’intumwa yayo Musa. Bavandimwe natwe hari ubwo tugera mu bigeragezo bikomeye tukinubira Imana, tukitotomba cyangwa tukumva ko ntacyo itumariye kuko itadukoreye icyo twifuza igihe twari tugikeneye. Hari n’ubwo dusenga Imana tugira ngo ikore vuba vuba icyo dushaka, ariko Imana isubiriza igihe. N’ubwo ari ngombwa rwose kuyigezaho ibyifuzo byacu, Imana niyo ifata iya mbere mu kuduha ibyo dukeneye. Imana rero iradukunda kandi buri gihe iduha ibitugirira akamaro.

Urukundo rw’Imana mu bantu

Imana niyo yafashe iya mbere mu gukunda no kwiyereka muntu. Imana mu rukundo yakunze muntu yiyemeje kumuhora iruhande imugenera ikimukwiriye. Ni yo yayoboye umuryango wayo iwuvana mu gihugu cya Misiri, iwutungisha Manu mu butayu, inyama z’inkware none uyu munsi twumvise ko yanawuhaye amazi ngo unywe kandi ushire inyota. Yakomeje iwugeza mu gihugu cy’isezerano maze uko iminsi igenda isimburana ikawiyereka kandi ikawufasha muri byose, andi mahanga agatinya uyu muryango kuko Imana ya Isiraheli irusha imana zayo ububasha. Imana mu kuba hafi y’umuryango wayo yohereje Umwana wayo Yezu Kristu ngo aze mu nsi awucungure.

Mu ivanjili y’uyu munsi, Yezu Kristu turamubona afite umugambi wo gutanga amazi y’ubugingo bw’iteka ku bo abayisiraheli bita abanyamahanga, abapagani, abatazi Imana. Kuri Yezu kumenya, kwemera no kuronka umukiro Imana itanga ntibigomba kugira umupaka uwo ari wo wose (igihugu cy’amavuko, isura…). Yezu ageze muri Samariya yageze ku iriba rya Yakobo aricara araruhuka ariko ameze nkutegereje umuntu, niko kubona umunyasamariyakazi wari uje kuvoma amazi kuri iryo riba maze bagirana ikiganiro cyiza kandi kirambuye. Yezu niwe ufata iya mbere atangiza ikiganiro, asaba amazi yo kunywa kandi byari bigoye muri iki gihe kubona umunyasamariya aganira n’umuyisiraheli. Ariko Yezu mu kuzuza umugambi we wamuzanye mu nsi wo gukiza abantu yiyemeje kurenga imbibi n’imiziro by’ibi bihugu byombi. Yibwiye uyu mugore, amubwira ko umusaba amazi ari umuntu udasanzwe, aruta na Yakobo wubatse iriba ritanga amazi umuntu anywa akarenga akongera gukenera andi. Yezu we amazi atanga, uyanyoyeho ntiyongera kugira inyota ukundi. Iyi mvugo ya Nyagasani Yezu iri mu byateye uyu munyasamariyakazi kwemera, maze aragira ati: “Nyakubahwa mpa kuri ayo mazi n’ejo ntazongera kugira inyota, nkagaruka hano nje kuvoma”. Ibi kandi bikatwereka ko uyu mugore atumvaga neza imvugo ijimije Yezu yakoreshaga, kuko mu gukomeza ibiganiro uyu mugore yaje kubona ko ari kuvugana n’umuntu udasanzwe koko, maze na we ati “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi”, niko guhaguruka ajya kubwira umugi wose ibyo n’uwo yiboneye n’amaso ye. Kugira ngo uyu mugore abone ku mukiro Imana yageneye abana bayo yabanje guhura n’uwutanga Nyagasani Yezu Kristu, hanyuma baraganira birambuye kugeza ubwo Yezu amwihishuriye ku bushake bwe.

Uko n’aho duhurira na Nyagasani Yezu

Bavandimwe, nkuko Yezu yategereje uyu munyasamariyakazi ngo na we aronke ku mukiro w’abana b’Imana ni nako natwe adutegereje ngo nituza tumusanga aduhe ku byiza atanga.

Ese wowe hari aho waba warahuriye na Yezu? Ese hari ikiganiro mwaba mwaragiranye? Ese hari abandi waba waramubwiye nk’uyu munyasamariyakazi?

Buri wese afite uburyo n’aho ahurira na Nyagasani Yezu Kristu. Nyagasani Yezu atwigaragariza kandi duhurira: Mu Misa (mu ijambo rye no mu Isakaramentu ritagarifu), mu Isengesho no mu Masakaramentu matagatifu byo bimenyetso bitagatifu akoresha ngo adutagatifurize muri Kiliziya ye. Muri ubu buryo uko ari butatu (3) Nyagasani akoresha ngo atwigaragarize, ni naho adutungira akaduha ubuzima busagambye. Ariko kandi tukamenya neza ko nk’uko tubibona, mu Misa ari ahantu hambere Nyagasani atwigaragariza, akatwiha kandi akanahadutagatifuriza by’umwihariko.

Nk’uko Nyagasani Yezu abitubwiye, igihe ni iki ngo dusenge Imana n’umutima utaryarya, kuko nituyisenga dutya aribwo tuzaronka urukundo rwayo. Ibi bikomeza kutwumvisha ko abakristu dusangiye isano isumba iy’amaraso tutagomba gupfusha ubusa. Kugira ngo tugere kuri uru rwego tugomba kurebera kuri Yezu Kristu, tukamwigana kandi tukanamugenderaho We urenga imbibi z’iy’isi, ntashyire umupaka n’umwe mu bantu. Ese twe nta mipaka twaba dushyira hagati yacu ku mpamvu zinyuranye? Yezu mu kwereka uyu munyasamariyakazi ko ibi byose bitandukanya abantu yabirenze, ko atari nacyo cyamuzanye mu nsi, yaramwihishuriye amubwira ko ari we Kristu, Umukiza bari bategereje maze amubwira n’ibyo yakoze byose. Nyagasani ashishikajwe no kugira ngo isi yose yemere kandi ibone ku mazi atanga ubugingo bw’iteka.

Amazi Nyagasani Yezu atanga

Bavandimwe, amazi Nyagasani Yezu atanga ni ubugingo bw’iteka. Nyagasani Yezu aratwiha, akaduha umubiri n’amaraso bye ngo turonke ubugingo bw’iteka (Soma Yh 6,54). Uyu munyasamariyakazi amaze kumenya uwo bavugana, Nyagasani Yezu, yahise yemera maze ajya mu mugi kuzana abandi bantu ngo nabo birebere umukiro isi yari itegereje. Ikigaragara ni uko uyu mugore yemeye bigoranye kuko byasabye Nyagasani kubanza kumubwira ibyo yakoze byose, n’uburyo abayeho. Ese wowe kugira ngo wemere Nyagasani Yezu bigusaba iki?

Nyagasani aratugendereye natwe ngo tumurebe (aho atuye), tumwumve, tumwemere kandi tumubwire abandi. Icyo Nyagasani ashaka ni umukiro w’abantu bose, kugira ngo bose babone ubugingo bw’iteka. Yezu yaziye abantu bose, kandi nta n’umwe ashaka ko azimira hitwajwe imipaka twe abantu dushyiramo, ubwoko, uturere, ibihugu, uruhu, idini,…..Urinde rero wowe waba ushyira imipaka hagati y’abantu kandi Nyagasani ibyo atabishaka? Nyagasani Yezu adusaba kurangwa n’ubuyoboke buzira amakemwa maze tugahazwa n’ifunguro na we rimutunze; “gukora icyo Imana ishaka”. Nyagasani Yezu arashaka ko tumufasha kurangiza umugambi We wo kogeza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana mu bantu, maze nk’uko abanyasamariya benshi bemeye, natwe dutere isi yose kwemera uwatwitangiye akaducungura Nyagasani Yezu Kristu; aze aturane natwe kuko ari We Mucunguzi w’isi koko. Kubana na Yezu biduha kugira uruhare ku bugingo bw’iteka.

Yezu atanga ubuzima butazima

Pawulo mutagatifu we, arakomeza atubwira ko uwamenye Nyagasani Yezu arangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo yo migenzo mbonera Mana kandi igeza ku mukiro Nyagasani Yezu aduha. Umuntu ufite iyi migenzo uko ari itatu ayoborwa na Roho Mutagatifu, akaragwa n’ubwiyoroshye acisha bugufi, bikanamufasha kumenya ko ari umunyabyaha. Uyu ni we wemera by’ukuri ko Nyagasani Yezu yamupfiriye kandi ahora akeneye ubuvunyi bw’Umwami Yezu Kristu.

Pawulo mutagatifu arakomeza atubwira ko nta we ushobora gupfira intungane, bivuga ko niba koko turi abakristu twemera ko Nyagasani Yezu yadupfiriye, turi n’abanyabyaha. Tukaba tugomba kurangwa no kumwemera, kumwizera no kumukunda kugira ngo tugire uruhare kuri uyu mukiro We. Umukiro Nyagasani atanga ni ubuzima bw’iteka, ni ubuzima butazima. Kubera urukundo yadukunze yemeye kudupfira apfira ndetse ku musaraba. Uru ni rwo rwa rukundo rw’uhara amagaraye kubera intama ze. Twagurana iki uru rukundo? Uwahuye na Nyagasani Yezu nk’uko twabibonye, yiyemeza kuvugana na we, akamwumva, akiyemeza no kumubwira abandi arwanya kandi aca ingoyi zibashikamira. Akura imipaka iyo ari yo yose mu bantu, akihatira mu buzima bwe bwose gukora ugushaka kw’Imana. Uyu muntu kandi akunda kumva ijambo ry’Imana, akunda Igitambo cya Misa, akunda Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, akarihabwa kandi agakunda no kurihuriramo na Yezu ashengerera kenshi. Akunda amasakaramentu matagatifu, akayahabwa kandi akayahesha anashimishwa ko n’abandi bayahabwa.

Bavandimwe, muri iki gihe cy’igisibo nidukomeze twihatire kubahiriza imigenzo myiza igomba kuturanga: gusenga, kwicuza no kwigomwa. Maze kandi twemere dutuze nyagasani Yezu mu buzima bwacu na We yiteguye kuza agatura mu buzima bwacu kandi akaduha ubugingo bw’iteka.

Mbifurije kugira icyumweru cyiza!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho