Yezu atangaza ubugambanyi bwa Yuda n’ukwiyemera kwa Petero

Inyigisho yo ku wa Kabiri mutagatifu, Umwaka C, IGISIBO 2013

Ku ya 26 Werurwe 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu atangaza ubugambanyi bwa Yuda n’ukwiyemera kwa Petero (Yh13, 21-33.36-38)

Ikuzwa rya Yezu riregereje. Isaha ya Yezu yageze, isaha yo kuva kuri iyi si agasanga Se. « Ntagenda nk’abagesera » (bavuga ko bagenda badasezeye). Arabasezera ku ntumwwa ze bari ku meza basangira. Ririya funguro ryo ku wa kane nimugoroba ni ifunguro rya Pasika y’Abayahudi. Yezu yafashwe muri iryo joro, abambwa ku musaraba bukeye ku wa gatanu nyuma ya saa sita. Uwo wa gatanu wari umunsi wa mbere ubanziriza Pasika ; umunsi mukuru wa Pasika nyir’izina ukaba bukeye ku wa gatandatu.

Kuri uwo wa kane nimugoroba, inshuti ya Yezu yari yamutije aho akorera umunsi mukuru n’abigishwa be, bagasangira ifunguro rya pasika. Muri iryo sangira yabaganiriye byinshi baza no kugera ku bugambanyi bwa Yuda n’ukwiyemera kwa Petero.

  • Yuda umuhakanyi

Yezu ntiyatuguwe na Yuda ; byose yari abizi mbere y’uko biba. Yarabyakiriye kugira ngo huzuzwe ibyamwanditsweho. Yezu yiyemeje gukora ugushaka kwa Data. Icyakora ibyo ntibimubuza kubabara no gushenguka umutima. Gutekereza ibizamubaho bimutera ubwoba. Aragerageza kugarura Yuda mu nzira nziza ngo yisubireho. Aramwereka ko umugambi mubisha ategura yawutahuye. Ati « Ndababwira ukuri koko : umwe muri mwe agiye kungambanira ». Yezu arakomeza amugaragariza urukundo by’umwihariko. Gukoza ikimanyu cy’umugati mu isupu ukagihereza undi bikorwa hagati y’inshuti. Ngira ngo abageni bajya babitwereka iyo gahunda yo kugaburira abashyitsi itangiye.

Nyamara Yuda nta kwemera afite, nta rukundo afitiye Yezu. Koko Sekibi yamwinjiyemo, yayihaye ikicaro mu mutima we. Ararya umugati w’ubucuti Yezu amuhereje, nyamara yange kwakira urukundo rwe. Ntashaka urumuri. Ndetse arahita asohoka ahunga Yezu Rumuri nya rumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si, yigire mu icuraburindi. “Hari nijoro” Yiyemeje kujya mu ijoro, ijoro ry’ubuhakanyi.

Twebwe twahisemo urumuri, urumuri rw’ukwemera. Dusabe Nyagasani ingabire yo kutazakurikira Yuda mu mwijima. Twahisemo, kandi twahisemo neza aka ya ndirimbo nziza cyane, Nyagasani turi kumwe. (Niba Uhoraho ari amahoro yawe… komeza inzira watangiye wicika intege, wahisemo neza Nyagasani muri kumwe). Tureke Yuda umuhakanyi akomeze inzira y’icuraburindi yahisemo. Tugumane na Yezu Rumuri. Tumufungurire umutima wacu twakire Ijambo rye mu rukundo rutagerernywa.

  • Ukwiyemera kwa Petero

Yuda amaze usohoka, Yezu akomeza abwira intumwa ze akamuri ku mutima, mbese umurage abasigiye. “Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti”Aho ngiye ntimushobora kuhajya, namwe ubu nibyo mbabwiye”.

Aya magambo Petero ntayasobanukiwe, ntiyumva icyo Yezu ashaka kuuga. Ahangayikishijwe n’uko Yezu agiye kubasiga. Petero yasize bose, yareste urugo aza asanga Yezu. None Yezu abasezeyeho ngo aragiye. Petero ntabyumva. Arakeka ko Yezu agiye mu rugendo rwa kure. Kuki atamuherekeza?

Yezu arasubiza Petero mu mvugo y’amarenga:”Aho ngiye kujya ubu ngubu ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira”. Yezu arashaka kumuburira ko nawe urupfu azapfa ruzamwinjiza mu ikuzo. Petero ntanyuzwe. “Aho uzajya hose, uko bizaba bimeze kose, nzaguherekeza. No kugupfira nagupfira”.

Petero ariyemera. Yumva akomeye ku buryo yatanga ubugingo bwe. Ku bw’imbaraga ze, arumva yapfira Yezu. Yezu aramuhishurira intege nke ze. “Iri joro, uranyihakana gatatu”.

Natwe hari ubwo twiyumvamo ishyaka ry’Ingoma y’Imana, tukumva ntacyatunanira. Tugafata imigambi myiza cyane … Ntako bisa. Icyakora ntitukibagirwe icy’ingenzi, nako uw’ingenzi: Yezu. Umukristu aba yareguriye ubuzima bwe Yezu. Nka Pawulo wavugaga ati “Nabaho, napfa ndi uwa Nyagasani”. Pawulo arakomeza ati “Nshobozwa byose na Yezu untera imbaraga. Ku buryo iyo mfite intege nke niho mba nkomeye”. Koko Yezu dushobora kumupfira. Hari bakuru bacu benshi babishoboye, abo Kiliziya yita Abamaritiri (Abahowe Imana). Kugira ngo bishoboke, bisaba kwiyibagirwa, tukunga ubumwe na Kristu, mbese akaba ari we twihambiraho gusa. Imbaraga ze akaba ari zo zidukoresha. Urukundo rwa Kristu twakira mu kwemera no mu bwiyoroshye ruduha imbaraga mu ntambara turwan na Sekibi. Niyo mpamvu ari ngombwa kugumana na Yezu, tukamwizera igihe cyose no muri byose.

Ubumaritiri ni ingabire idahabwa bose. Ushobora kuburondera ntuburonke wa mugani wa wa muperezida w’igihugu duturanye. Icyakora hari ubumaritiri bwa buri munsi, ari bwo buri mukristu wese akwiye guharanira. Ni ukuba indahemuka ku masezerano twagiranye n’Imana muri batisimu, mu gukomezwa, mu gushyingirwa, mu bupadiri, mu kwiyegurira Imana n’ahandi. Ni ukurangwa n’ukwemera n’urukundo mu buzima bwa buri munsi, mu rugo, mu ishuri, ku kazi n’ahandi. Hari nk’abagore nzi bitangira urugo rwabo mu bwihangane bushoborwa na bake. Hari abitangira umurimo bashinzwe, nta gukererwa, nta kunebwa, nta kurya ruswa. Hari abakiriye ingorane batewe n’amateka y’igihugu cyacu. Abo bose nta handi bakura imbaraga atari mu Misa, mu isengesho rihoraho, mu isakramentu rya penetesniya n’iry’Ukaristiya, mu gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, mu gufatanya n’abandi mu muryangoremezo no mu muryango w’Agisiyo gatolika. Muri make, imbaraga bazikura ku bumwe buhoraho bafitanye na Yezu Kristu. Abakurambere baciye umugani ngo « Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge ». Ubumwe bwacu na Kristu nabwo bukenera kubagarirwa bityo bukera imbuto nziza kandi nyinshi.

By’umwihariko muri iki cyumweru gitagatifu Yezu aradutegereje ngo ahindure ubuzima bwacu, adukomeze mu kwemera, ukwizera n’urukundo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho