Yezu ati: “Dore ukize ubumuga bwawe”

Ku wa mbere w’icya 30, A, 30/10/ 2017

Amasomo: Rom 8, 12-17; Zab 67, 2-7.20-21; Lk 13, 10-17

Bavandimwe, Yezu Kristu kuzwe iteka! Ivanjiri y’uyu minsi iratwereka Yezu umukiza. Yezu arakiza!

Urashaka ko ngukorera iki? Iki ni ikibazo Yezu yabajije mbere na mbere impumyi yari igize amahirwe yo kumugera iruhande. Ni na cyo kibazo ariko yabajije nyina wa bene Zebedeyi wasabiraga abahungu be imyanya y’ubutware. Ni na cyo kibazo akubaza njye nawe buri munsi, twe twamuyobotse. Ibyo adukorera byo ni byinshi ahubwo umuntu aramutse abimenye byose yahanika ibisingizo gusa, nk’uriya mugore yakijije indwara yo kububa, kimwe n’abandi bamenye ineza yabagiriye.

Igisubizo utanga ni ikihe? Ufite uburwayi bw’umubiri bwananiye abaganga amusaba kumukiza, udafite icyo ataka amusaba kumukemurira ibibazo bindi byamubanye ingutu, nko kumukiza ubukene, dore ko na bwo bwabaye indwara, n’ibindi byifuzo tugira twese. Abenshi tumwifuzaho gusa ko adukemurira ibibazo bisanzwe by’ubuzima, akaduha iby’ibanze dukeneye cyangwa adukungahaza tukadamarara.

Nyamara nk’uko Pawulo intumwa abitubwira mu isomo ry’uyu munsi, „ turimo umwenda ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri“. (Rom 8,12). Ni koko, kubaho twifuza iki n’iki biduheza mu bucakara bwo kudahazwa n’ibyo dufite ndetse bigatuma icy’ingenzi, ari cyo Ingoma y’Imana  n‘urukundo rwayo tubyirengagiza!

Yezu aratwereka, Bavandimwe, ko hari ikindi cy’ingenzi gisumbye ibyifuzo byacu, hari ubundi burwayi, We ubwe wenyine ashobora kudukiza: Uburwayi bwo kububa kubera iyo mitwaro y’ibyifuzo bidashira, kububa kubera imitwaro y’imyenda tubereyemo umubiri wacu, kububa kubera umutwaro w’ibyaha.  Yezu wenyine ni we uduha kubura umutwe tukagenda twemye na ho ibindi byose ntibizigera bihaza umutima wacu. Uko kurarikira kwihaza muri ubu buzima, ni byo bitera ubuhumyi bwo kutabona ibyiza Imana idukorera no kwihugiraho, tukirengagiza ineza ya mugenzi wacu akeneye, tukaba nk’uriya mukuru w’isengero utarishimiye ugukira k’umugore wari umaranye ubumuga imyaka cumi n’umunani ahubwo akijujutira ko akijijwe ku isabato.

Twereke Nyagasani uburwayi bwacu bw’ukuri, twoye guhinira hafi, ku byifuzo by’umubiri wacu gusa ahubwo tumusabe aduture n’imitwaro y’ibyaha, imitwaro yo kurarikira iby’isi, maze adutere inyota yo guhugukira iby’Ijuru, ryo Murage w’abana b’Imana.

Umubyeyi wacu Bikira Mariya atube hafi muri urwo rugendo!

Padiri Joseph Uwitonze

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho