Yezu ati “Mube intungane nka So uri mu Ijuru”

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya mbere cy’Igisibo

Kuwa 24 Gashyantare 2018

Amasomo tuzirikana: 1) Ivug 26, 16-19; 2) Mt 5, 43-48

Yezu Kristu araduhamagarira kuba Intungane nka Data wo mu Ijuru ( Mt 5, 48)

Muvandimwe wanjye, uyu munsi, jyewe nawe, Nyagasani Yezu Kristu araduhamagarira kuba intungane nka Data wo mu Ijuru. Mbega ibintu byiza! Guhamagarirwa gusa n’Imana! Ni iby’agaciro gakomeye cyane. Ese koko, ni nde utakwifuza gusa n’Imana koko? Ubutungane dusabwa kugeraho buzaturuka hehe ? Ubutungane buzaturuka ku Mana ubwayo. Isomo rya mbere ( Ivug 26, 16-19) riratubwira uburyo dushobora kugera ku butungane: gukurikiza amategeko y’Imana n’umutima wacu wose n’amagara yacu yose. Ivanjili nayo yatubwiye uburyo dushobora kugera ku butungane. Inzira igeza k’ubutungane ni urukundo rukunda abantu bose rutarobanuye: mukunde ababanga, musabire ababatoteza (Mt 5, 44). Ese urumva uzabishobora: gukunda umwanzi, gusabira umuntu uhora ugutoteza?! Kuba intungane birakomeye ariko birashoboka. Dukore nk’uko Imana ibigenza: iyo Imana igiye kugusha imvura, iyiha ababi n’abeza.

Musubize ibi bibazo Yezu ababaza: Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Nimuramutsa abo muva inda imwe gusa, muzahemberwa iki? Kandi koko bijya bibaho aho umuntu asuhuza abo yishakiye, abandi akabihorera! Cyangwa umuntu bakamusuhuza mu muco wacu wa Kinyarwanda bamuhereza akaboko, akanangira Umutima akanga kwikiriza. Nyagasani Yezu Kristu aje adusanga mu Ijambo rye uyu munsi kugira ngo adutoze gukora nka Data wo mu Ijuru maze ube Intungane nka Data. Muvandimwe, wigeze gutanga Inka? Wayihaye nde? Umwanzi wawe cyangwa incuti yawe! Muvandimwe, wafashije umwana kwiga ishuri. Ese wafashije umwana w’umwanzi wawe cyangwa umwana w’incuti yawe? Iyo utwerera abandimwe bafite ubukwe, utwerera umwanzi wawe cyangwa incuti yawe? Niba ufasha, inshuti zawe gusa uzahemberwa iki? Ese abatazi Imana bo siko babigenza?

Mbere ya Yezu, mu muco w’abayahudi, ubutungane ntibwari bwuzuye neza. Mbere, ya Yezu, ku muyahudi, kuba intungane kwari ukwitandukanya n’abanyabyaha, kubanena. Kwari ukugendera kure utari umuyahudi wese. Kwari ukudasangira n’abanyabyaha. Yemwe no kwinjira mu nzu yabo byari bibujijwe!

Muvandimwe, wowe wubatse umupaka hagati yawe na Kanaka, Senya! Muri iki gihe, hari imipaka myinshi idutandukanya n’abavandimwe. Iyo mipaka idutandukanya n’abavandimwe tuyisenye. Iyo mipaka idutandukanya n’abavandiwe niyo itubuza kugera ku butungane. Dore imwe muri iyo mipaka: amako, inkomoko, akarere, amavuko ( jye navukiye kwa Kanaka, sinasuhuza Kanaka!), amadini ( harimo abumva ko ari bo ntungane, ko abandi ari abanyabyaha! Twe, turi abarokore,…!) , ubukire cyangwa ubukene ( abanyarwanda bati “Amaboko atareshya ntaramukanya! Mbega umugani wuzuyemo ubupagani!), imyambarire, ubutunzi, ubushobozi, icyubahiro, umurimo ukora,……Twirinde ko iyi mipaka, kimwe n’indi ijya gusa nk’iyi yadusenyera ubuvandimwe! Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko uyu mwaka watubera umwaka w’Ubwiyunge. Iyi Vanjili nifashe uwari wese wese ufitanye ikibazo n’umuvandimwe we kugera k’ubwiyunge nyabwo.

Mwebweho rero muzabe intungane nk’uko So wo mu Ijuru ari intungane (Mt 5, 48). Ngiyo intego y’amategeko y’Imana, ikaba n’umuhamagaro wa buri muntu Imana ibereye Umubyeyi. Niba Imana ari Umubyeyi wawe, ba Intungane nka So wo mu Ijuru.

Batagatifu namwe batagatifukazi b’Imana, mwebwe mwumviye kandi mugakurikiza ugushaka kw’Imana, mudusabire, tube intungane nk’uko Data wo mu Ijuru ari Intungane.

Ku bw’amasengesho y’Umubyeyi Bikiramariya Intungane, Roho Mutagatifu natumanukireho, atuyobore mu nzira y’Ubutungane mu Izina rya Yezu. Dusenye umupaka uwo ari wo wose udutandukanya n’abavandimwe!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo/Nyundo

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho