Yezu arabasubiza ati : «nazanywe no guhamagara abanyabyaha»

Inyigisho yo ku wa Gatandatu w’icyumweru cya mbere gisanzwe, umwaka B

Taliki ya 17 Mutarama 2015 – Mutagatifu Antoni, umusaserdoti.


Amasomo : Heb4,12-16; Zab18(19),8,9,10,15; Mk 2,13-17

Ivanjili y’uyu munsi iragaragaza ko Yezu yita kuri buri wese, akinjira mu mutima we kandi agahindura ubuzima bwe, akamusanisha na We.

Nyuma yo kwitegereza Levi w’umusoresha, Yezu aragira ati: “Nkurikira”; “ ngwino hamwe nanjye”, akaba ari ubutumire bwo kubana naYezu, Umwigisha, Umukiza, … Ngiki icy’ingenzi ku buzima bw’uwahamagawe wese : kugumana na Yezu.

Bimwe mubyo twakwigira kuri Levi wari umusoresha, ni uko nta numwe ukwiye kumva ko atakwakira umukiro n’umuhamagaro wa Nyagasani. Hari abakeka ko kuba ukize k’umutungo byakubuza gusenga. Ibyo sibyo! Ndetse n’utunze byinshi akirengagiza Imana, aba abaye “nyamwanga iyo biva”. N’ubwo we yafatwaga nk’umunyabyaha imbere y’abayahudi, ntabwo Yezu yigeze amucaho atamuhamagaye. Uwari umusoresha ahinduka intumwa (Matayo).

Levi, we wari ushinzwe gukurikirana by’umwuga imari zibyara inyungu kandi akenshi mu buryo butanyuze mu mucyo, kugira ngo akurikire Yezu, yiyemeza gusiga byose.

Ntushobora kwiyemeza gukurikira Yezu utemeye kugira ibyo wabagamo bidatunganye witandukanya na byo burundu, ukabitera umugongo. Uko kwitandukanya n’ibintu bibi, ukabitera umugongo ni umwitozo ukomeye mu maso y’abantu b’iki gihe; ariko rero ni ngombwa . Ese njyewe ni ibihe bintu bibi ngomba kwibohoraho ngo mbone nkurikire Yezu umpamagara buri munsi? Buri wese yisuzume atihenze.

“Kuki mwicarana n’abanyabyaha mugasangira nabo?”

Yezu ntiyahuraga n’abanyabyaha gusa, ahubwo yanasangiraga nabo. Tuzi agaciro uko gusabana gufite; tuzi icyo bishushanya, gusangira bizaba imwe mu mashusho ya mbere ya Kiliziya ihujwe no gutura Igitambo Gitagatifu.

Igihe Yezu asangiye n’abanyabyaha,arimo arogeza Inkuru Nziza atari mu magambo, ahubwo mu bikorwa. Iyo Nkuru Nziza rero ntisanzwe, irakurugutura bamwe, igamije kugira ibyo ihindura mu byari bisanzwe bimenyerewe byo guheeza bamwe.

Imana ikunda abanyabyaha! Kubera ko Imana Data ibakunda, Yezu ntashobora kubirukana no kubahunga. Ahubwo arabita abarwayi bakeneye umuganga, aho kubagereranya n’abagome. “Abazima sibo bakeneye umuganaga, ahubwo ni abarwayi.” Nawe ugire uwo wegera, umusabire mu izina rya Yezu, azamukiza.

Bavandimwe, usibye umurava We, tuzirikane ibindi bintu byinshi dushobora gushima bijyanye n’imyitwarire ya Yezu muri iki gikorwa akoze cyo gusangira n’abo Amategeko yahaye akato. Ese twe ni gute twashobora kwigana Yezu, inshuti y’abanyabyaha, mu buzima bwacu bwa buri munsi? Ese ntihaba hari abantu twahaye akato, twigijeyo tubita abanyabyaha, rimwe na rimwe kubera imyitwarire yabo, imyemerere yabo cyangwa se imyumvire yabo? Ese tubaniye dute abanyabyaha? Yezu hano atwigisha kudaterwa ubwoba nabo, tugomba kugira ubutwari bwo kubegera, tukabasangiza agakiza.

Dusabe inema yo kutabona abatugirira nabi nk’abagome, ahubwo nk’abantu bafite ibikomere bakeneye umukiro. Kandi natwe ibyo dutunze n’uko duteye ntibitubuze gukurikira Yezu, twitangire Kiliziya yacu.

Nyagasani Yezu abane namwe!

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho