Nimugire amahoro

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cya Pasika,C, ku wa 03 Mata 2016

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi turizihiza umunsi w´Impuhwe z´Imana. Izo mpuhwe rero zikaba zitagereranywa kuko zihoraho. Imana ni inyempuhwe. Uyu munsi ikaba itubwira natwe iduhumuriza  ivuga iti:” Nimugire amahoro”. Petero n´izindi Ntumwa nabo igihe bari bujujwe na Roho Mutagatifu bati:” Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Nubwo zatotejwe zishimiraga kumva ko zagiriwe nabi zizira izina rya Yezu.

-Nimugire amahoro: Aya ni amagambo Yezu abwira Intumwa ze igihe zari zikingiranye zifite ubwoba bw´abayahudi. Amahoro rero akaba ari yo ndamutso ya Yezu kuko Yezu ubwe ari Amahoro. Umuntu ubonye Yezu ibyishimo biramusaga nk´uko byagendekeye izi Ntumwa zimubonye. Aya mahoro rero niyo yatumye umuryango wa mbere remezo w´abakristu ushimangira imizi maze wamamaza Inkuru Nziza nta shiti nta bwoba n´ubwo wari utotejwe bwose. Ingufu Yezu yabateye abiyereka uyu munsi, akababwira ubugira kabiri ati “ nimugire amahoro”,  ni ipfundo rikomeye ryazibereye impamba y´ukwemera guhamye. Bityo Yezu akaba ashaka ko tugira ukwemera kutajegajega kandi tukaguhamya imbere y´ikoraniro nk´uko Intumwa ze za mbere zabigenje i Yeruzaremu. Bigaragaza rero ko koko bari buzuye Roho mutagatifu igihe Petero n´izindi Ntumwa bavugaga bati:” tugomba kumvira Imana kuruta abantu.

Si ubwa mbere rero abakristu dutotezwa. Gusa Roho Mutagatifu niwe uturangaje imbere igihe cyose n´ahantu hose nk´izi Ntwari z´umuryango remezo wa mbere w´abakristu b´i Yeruzalemu. Ubwo butwari bakiriye nibwo natwe, ab´iki gihe, budufasha kwamamaza Yezu wapfuye akazukan´ ikuzo. Uwo niwo murage abo bakuru bacu mu kwemera badusigiye: Kwamamaza urukundo, umubano n´amahoro mu mutima wa muntu.  Uwo murage  bahawe natwe Yezu akaba awuduka avuga ati:”:” nk´uko Data yantumye, nanjye ndabatumye”.

-Nanjye ndabatumye:  Ubutumwa Yezu aduhaye muri Roho Mutagatifu, ni ugukiza ibyaha. Ubu butumwa nibwo bwahagurukije Yohani(Hish1,9ss) maze ajya kwamamaza Ijambo ry´Imana atanga n´ubuhamya bwa Yezu i Patimosi. Ubu butumwa ni ukubwira amahanga yose( abatuye isi) ko Uhoraho ari Imana kandi atumurikira. Bityo rero akaba akwiye ibisingizo kuko ari umugwaneza kandi urukundo rwe rugahoraho iteka(Zab). Ushobora kuvuga rero uti none se ko ntari padiri simbe na pasitoro, jyewe natumikira Yezu gute? Kumutumikira ntibisaba ubuhanga ndenga mutwe.

Reba iruhande rwawe, imbere cyangwa inyuma uzabona igihe cyose uwo ushobora gufata akaboko maze umusindagize aronke ubuzima. Maze umubwire uti:” Imana iragukunda kandi Yezu yabamwe kubera urukundo agufitiye…kandi uwo Yezu ni umwana w´Imana…umwemera agira ubugingo buhoraho”. Bavandimwe, ni ngombwa ubufatanye n´ibikorwa by´urukundo nk´uko Yezu yabyigishaga igihe cyose. Ni ngombwa  kubabarira no kwiyunga  n´abavandimwe igihe habaye akabazo; ibyo byose hamwe n´ibindi byinshi muntu akenera kugirango agire ubuzima buzira umuze ubishoboye waba utumikiye Yezu.

Dusabe rero Yezu aduhumurize nk´uko yahumurije  ndetse na Tomasi akamwiyereka, kugirango yemere, maze natwe tuvuge tuti: “Nyagasani, Mana yanjye”.  Bikira Mariya  na Yezu Nyirimpuhwe, mugume mutwibuke nk´uko mwaje mutugana  igihe mudusura i Kibeho muri Nyaruguru.

Nyagasani Yezu n´abane  namwe ubu n´iteka ryose, Amina.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Alcalá de Henares- Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho