KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA,
13 GICURASI 2017, BIKIRA MARIYA W’I FATIMA
AMASOMO: 1º. Intu 13, 44-52; Zab 98 (97),1,2-3ab,3cd-4; 2º. Yh 14, 7-14
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 cya Pasika. Yezu Kristu araduhishurira ibanga rikomeye mu gusubiza ikibazo cya Filipo: “ Uwambonye aba yabonye Data.” Koko Yezu Kristu ni ishusho igaragara y’Imana Data. Kamere Mana ya Se n’imigirire ya Se bitangarizwa muri Mwana uwo. Ni urugero rukomeye kuri twe abakristu, kuko natwe turi abarangaKristu. Twagombye natwe kugeza aho duhanika nka Pawulo ko ari Kristu ukora muri twe, ko ari We uvuga muri twe, ko ari We uriho muri twe.
Twibuke ko iyi Vanjiri y’uyu munsi duheruka kuyizirikanaho ubwo twahimbazaga ibirori byo guhimbaza intumwa Filipo na Yakobo muto mwene wabo wa YEZU. Kuri uwo munsi, YEZU yatubwiye ko umwemera azakora imirimo akora. Twishimiye ko intumwa za YEZU n’abigishwa be bo mu bihe byose bakora rwose nka we bamurikiwe na Roho Mutagatifu ababuganizamo.
Mu nyigisho y’ejo hashize, YEZU yatwibukije ko ari We Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Uyu munsi aratwibutsa ko ibyo atugezaho byose, atari We ubyihimbira. Byose biva kuri Data Uhoraho ari na We ukora imirimo ye muri YEZU KRISTU nyine. Duhereye aho, nta kindi twakwifuza kitari ukunga ubumwe na YEZU KRISTU kugira ngo atugeze kuri DATA.
Mu butumwa bwe, YEZU ntiyigeze avuga ko akora wenyine. Yezu ntabaho bya nyamwigendaho. Nta n’ubwo yagaragaje ko ikuzo ryose ari we rigarukiraho. Ahubwo yerekana inzira iganisha kuri Data Ushoborabyose. Aho ashaka kugeza intumwa ze natwe twese, ni ukubona Data wa twese. YEZU ati: “Nta we ugera kuri Data atanyuzeho”. Ariko na none, urwo rugendo rutugeza kuri Data tukamumenya, ntirutugendekera neza igihe cyose tutanyuze kuri YEZU: “Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya”. Ni uko bimeze rero: kumenya YEZU KRISTU bitugeza ku kumenya IMANA DATA USHOBORABYOSE. Nta wavuga ko azi Imana mu gihe yanga rwose kumenya YEZU KRISTU. Utarigeze amubwirwa, nta kosa rimurangwaho. Ariko umwumva akamwirengagiza cyangwa akamusuzugura mu mvugo no mu ngiro, nta ho twahera twemeza ko azagira ubugingo bw’iteka!
Uko kuri ni ko kwatumye YEZU yohereza intumwa ze ku isi yose uhereye i Yeruzalemu kugera ku mpera z’isi: “ Nimugende mwigishe amahanga yose.” Yezu azi neza ko uwumvise Inkuru Nziza akamwemera aba yatangiye kumenya IMANA by’ukuri. Niyo mpamvu atwohereza twese ababatijwe mu Mazi no muri Roho Mutagatifu, kujya mu butumwa, mu muzabibu we. Twese turararitswe nta n’umwe usigaye. Nta gucibwa intege n’ibigeragezo ngo bitugamburuze, kuko nkuko abitubwira nta ntumwa isumba uwayitumye. Tukazirikana kandi ko atwohereza nk’intama mu birura, bikadusaba kuba inyaryenge kandi tugasenga cyane ngo tutagwa mu bishuko.
Nka Pawulo na bagenzi be twumvise mu isomo rya mbere, dusabe Roho Mutagatifu adukomeze, twoye kugamburuzwa n’imitego ya nyakibi, igambiriye kudutesha umurongo ku murimo wa gipfura twashinzwe na Nyagasani Yezu Kristu Umukiza wacu.
Uyu munsi kandi wahuje n’itariki ya 13 Gicurasi, itariki itibagirana abana batatu b’i Fatima muri Porutugali babonekewe n’Umubyeyi Bikira Mariya. Abo bana ni Fransisko, Hiyasenta na Lucia, hari mu mwaka w’ 1917.
Byongeye kandi none babiri muri bo (abahire Fransisko na Hiyasenta) barashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu na Nyirubutungane Papa wacu Fransisko. Kuva ubu tubiyambaze kandi tubafateho urugero nk’abatagatifu. Dukomeze kandi twiyambaze Umubyeyi Bikira Mariya muri Rozari Ntagatifu, kuko nkuko ahora abyibutsa mu mabonekerwa anyuranye, ashaka ko twakira YEZU Kristu by’ukuri kandi tukamubera abahamya beruye.
BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W’I FATIMA ADUHAKIRWE!
NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!
Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Higiro, Diyosezi ya BUTARE.