Yezu atonganya Yakobo na Yohani

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 26 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 1 Ukwakira 2013 – Tereza w’Umwana Yezu

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Zak 8, 20-23; 2º. Lk 9, 51-56

YEZU KRISTU ni Imana rwose n’umuntu rwose. Mu bumuntu bwe, yaranzwe n’ineza yagiriye abantu bose, ababi n’abeza. Mu bumana bwe, nta kintu na kimwe yari ayobewe kuko yanasomaga ibitekerezo bicicikana mu mutima wa buri muntu bahuraga. Ibitekerezo by’ukwinangira umutima n’izindi ngeso mbi, ni byo byatumaga rimwe na rimwe azamura ijwi akanatongana rwose.

Twibuke igihe asanze abayahudi bahinduye Ingoro y’Imana ubuvumo bw’abacuruzi n’abambuzi: yabatuye umugozi awuzingamo ikiboko cyo kubahinda. Twibuke uburyo kenshi na kenshi yatonganyije Abafarizayi yamagana uburyarya bwabo. Ivanjili ya none na yo itugaragarije ko yatonganyije Yakobo na Yohani bari barenzwe n’umujinya w’inabi abanyasamatiya bagaragarizaga umuntu wese wazamukaga ajya gusengera i Yeruzalemu kugeza n’aho banze kwakira YEZU Umwana w’Imana. Uwo mutima mubi ni wo warakaje intumwa za YEZU zashakaga kumanurira amakara kuri iyo nyoko.

Isomo tuvanamo ni iryo kudapfukirana icyiza. Igihe cyose abantu bashaka kukibundikirana, ni ngombwa ko tuba inkwakuzi mu kubabuza iyo tubifitiye ububasha n’ubushobozi. Hamwe na hamwe mu Ivanjili, tubona YEZU avugana uburakari; hatugaragariza ko ibyo yabonaga twabigereranya n’amatwara y’umuntu ugiye kugwa mu ruzi agira ngo ni ikiziba! Iyo umuri i ruhande, urakomera (kuvuza urwamo) ukamutabara. Ni byo YEZU yagaragaje mu bihe bidasanze. Intumwa ze yabonaga ziroshye mu nabi yazigeza kure, azitonganya azicyaha.

Cyakora nta we ukwiye kwitwaza uburakari butagatifu bwa YEZU ngo ahore atontomera abo akuriye cyangwa ashinzwe. YEZU We Munyakuri uzi igipimo cya buri jambo na buri kintu, yari afite ububasha busesuye bwo gucyaha kuriya abigishwa be. Natwe igihe dusenga tukagera ku kuri koko, ntituzatinya gucyaha abo dushinzwe ariko tuzahore tubikorana ineza n’ubwuzu bisoromwa ku giti cy’ubutungane n’ubutagatifu, bwa bundi bwuhirwa neza n’isengesho ryunze ku rya YEZU KRISTU. Turebere urugero kuri Tereza w’Umwana YEZU duhimbaza none. Uwo mwari yabaye ingirakamaro mu guha urugero rwiza rw’ukwihangana no kubabarira abo babanaga. Ni mu gihe kandi, ubutagatifu yari yarabwonse ku babyeyi be. Dusabire abana bose n’urubyiruko gukura bakunda YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA, ni bwo buryo bwo kuronka ibyishimo bifite ishingiro.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Tereza w’Umwana Yezu, Bavo wa 1, Piyati, Kresansi, Verisimo, Magisima na Yuliya bahowe Imana, na Romani badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho