Inyigisho y’umunsi mukuru wa Simoni na Yuda (Tadeyo), intumwa
Ku ya 28 Ukwakira 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Uyu munsi turifatanya na Kiliziya yose mu guhimbaza abatagatifu Simoni na Yuda atari wa wundi wagambaniye Yezu abubwo wa wundi ahandi bita Tadeyo. Ni bamwe mu ntumwa Yezu yitoreye. Nk’uko Yezu yatumwe n’Imana Data, Yezu nawe yatoye abagabo 12 bazaba abahamya b’urupfu n’izuka rye, maze bakazajya kogeza Inkuru Nziza ku isi yose.
-
Simoni na Yuda (Tadeyo)
Ni bamwe mu ntumwa 12 Yezu yatoye. Simoni bakunda kongeraho ko ari umunyeshyaka (Mk 3,18 ; Lk 6,15). Abahanga muri Bibiliya bakeka ko yari mu ishyaka ry’intagondwa zashakaga guhirika ingoma y’Abanyaroma bakoresheje uburyo bwose bushoboka ndetse n’intwaro. Bajyaga bategura uduteroshuma ku ngabo z’Abanyaroma bari barigaruriye igihugu cya Isiraheli. Yuda niwe Mariko na Matayo bita Tedeyo (Mk 3,18). Mu isangira rya nyuma niwe wabajije Yezu ati “Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka ntiwiyereke isi yose?” Yezu yaramushubije ati” Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we”. Ayo magambo aratwibutsa agaciro k’ijambo ry’Imana. Ntawavuga ngo akunda Yezu kandi atubaha ijambo rye ngo arishyire mu bikorwa. Gukunda nibyo biduha kunga ubumwa na Data na Mwana muri Roho Mutagatifu.
-
Itorwa ry’intumwa
Mbere yo gutora Intumwa, Yezu yagiye « ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana ». Ni ukuvuga ko itorwa ry’intumwa ari igikorwa gikomeye ma mateka y’ugucungurwa kwacu. Umubare 12 ni uw’imiryango cumi n’ibiri ya Isiraheli. Yezu arerekana ko Inkuru nziza igenewe guhuriza hamwe abana bose b’Imana batatanye.
Aba Yezu yatoye ntibari intungane ahubwo yari agamije kubagira intungane kugira ngo nabo bazafashe abandi mu nzira yo kwitagatifuza. Mbere y’uko bahura na Yezu akabagira abigishwa be, akabatora akabagira inkoramutima ze, bari batandukaniye kuri byinshi. Simoni-Petero, Yohani na Andereya nta mashuri bari barize. Bari batunzwe no kuroba amafi mu nyanja ya Galileya. Nka Matayo yari umusoresha akorera ba gashakabuhake b’Abanyaroma naho Simoni abarwanya. Bagomba kuba mu biganiro bagiraga baririndaga kujya impaka ku bibazo bya politiki. Yezu yahoraga abacyaha ababwira ko ari Umwami yego ariko ko Ingoma ye atari iyo kuri iyi si.
Yezu rero yarabahuje, arabarera abagira umwe muri we. Amaze gusubira mu Ijuru, uwo murimo wo kubarera Roho Mutagatifu azawukomeza. Ivanjili ikunda kuvuga ibitangaza Yezu yakoze. No guhuza umurwanashyaka n’umusoresha w’Abanyaroma ndetse n’umurobyi wo mu Galileya nacyo ubwacyo ni igitangaza. Buriya bumwe bwerekana ububasha bwa Yezu. Inkuta zidutanya arazihirika akatugira abavandimwe muri we.
-
Ibikorwa by’ingenzi bya Yezu
Ivanjili y’uyu munsi iratubwira iby’itorwa ry’intumwa ariko mbere na mbere iratwereka Yezu. Hari ibikorwa bine by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Yezu hano ku isi.
-
Gusenga
Yezu arasenga. Hari ubwo yibetaga intumwa ze akarara ijoro ryose asengera ahiherereye. Yabiboneraga umwanya uhagije. Dukwiye kumusaba natwe akatwigisha gusenga. Umunsi twamenye gusenga tukumva uburyohe bw’isengesho rivuye ku mutima tuzabibonera umwanya.
-
Gutora intumwa
Yezu ntakora wenyine, afatanya n’abandi. Yatoye intumwa mbere na mbere kugira ngo babane na we. Hari imvugo idasobanutse neza njya numva kuri radiyo no mu bindi bitangazamakuru. Ngo “abakozi b’Imana”. Wenda mu yandi matorero bafite uko babyumva ariko muri Kiliziya imwe, itungaye, gatolika kandi ikomoka ku ntumwa, intumwa n’abazisimbuye si abakozi ba Yezu. Umukozi agira isaha atangiriraho akazi akagira isaha akarangiriza (ako kazi). Akagira konji y’umwaka n’ikiruhuko cy’izabukuru. Kuba intumwa ni ubuzima. Mariko abitubwira neza mu Ivanjili ye ko Yezu yatoye intumwa mbere na mbere kugira ngo babane na we. “Abashyiraho ari 12, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza” (Mk 3, 14).
Abapadiri, Abiyeguriye Imana n’abakristu muri rusange dukwiye kongera kwiyibutsa icyo Yezu yadutoreye mbere na mbere: kubana na we, ubutumwa bukazakurikiraho. Ubutumwa si bwo bw’’ibanze. Wenda byadufasha kwikubita agashyi tugahagarika gato ibyo twirirwa twirukamo, tukabona umwanya wo gusenga, gukora umwiherero… kumenya uwadutoye n’icyo adutegerejeho muri iki gihe.
-
Kwigisha
Yezu yari azi kwigisha. Abayahudi bari bafite abandi bigisha bari barasomye amategeko ya Musa n’abahanuzi na zabuli bakabicengera. Ariko ntaho bari bahuriye na Yezu. Yigishanyaga ububasha bw’Umwana w’Imana.
-
Kwirukana roho mbi no gukiza abarwayi
Yezu yakijije abarwayi benshi kandi yirukana roho mbi nyinshi. Yezu ntiyakijije indwara z’umubiri gusa ahubwo yakizaga abantu ibyaha byabo. Ngira ngo muzi ko icyaha ari uburwayi bukomeye butagira umuti, nta n’urukingo. Yezu wenyine niwe ufite ububasha bwo gukiza ibyaha kuko ari Imana.
Ibyo Yezu yakoraga kiriya gihe na n’ubu arabikora. Muti ese ko tutaramubona azenguruka mu migi n’imidugudu dutuyemo, ko tutaramubona asenga? Ko tutaramwumva yigisha? Ibyo Yezu yakoraga muri iki gihe abikorera muri Kiliziya ye ku buryo butagaragara. Kiliziya ni umubiri mayobera wa Kristu. Ni Yezu wigisha, ni Yezu ubatiza, ni Yezu ubabarira ibyaha, ni Yezu uha umugisha amasezerano y’abashakanye… akoresheje abasaserodoti yihitiyemo ngo bamubere ibikoresho n’abahamya.
Nk’uko rubanda rwose rwaharaniraga gukora kuri Yezu bityo ububasha bwamuvagamo bukabakiza, natwe duharanire kumukoraho mu Ijambo rye no mu masakramentu kugira ngo natwe dukire indwara tuzi n’izo tutazi, izo tubona n’izo tutabona. Dukomeze twemerere Yezu atwigisha kandi adukize dukurikiza urugero rwa Simoni na Tadeyo bamubereye abahamya kugeza ubwo bemera kumupfira.
-
Tuzirikane abatumenyesheje Ijambo ry’Imana
Kuri iyi tariki ya 28/10, muri Diyosezi ya Kabgayi bajyaga basabira by’umwihariko Musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA, wabaye umwepiskopi w’iyo Diyosezi (1988-1994), abapadiri, abihayimana n’abalayiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka abadufashije guhura na Yezu no kumumenya by’ukuri ni umugenzo mwiza ujyanye n’ibyo dusoma mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, umutwe wa 13. “ Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana ; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo. Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose” (Heb 13,7-8).
Mwese umugisha w’Imana ubasenderemo.
Padiri Alexandre UWIZEYE